Author: Bvn Rwanda News

Sasi Karugire, umwuzukuru wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yakoze ubukwe n’umuhungu wa Lieutenant General Sam Kavuma uri mu bakomeye mu ngabo za Uganda. Sasi Karugire ni umwana wa Natasha Museveni Karugire (umukobwa wa Perezida Museveni) na Edwin Karugire. Ibirori bye byo gusezerana imbere y’Imana byabaye ku wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026, bikurikira ibyo gusaba no gukwa byabaye mu minsi ishize. Ibirori by’ubukwe bwabo byitabiriwe na Perezida Museveni n’abantu ba hafi mu muryango we, ndetse n’abanyepolitike bakomeye muri Uganda. Umukwe w’umuryango wa Museveni ni umuhungu wa Lieutenant General Sam Kavuma, wamenyekanye cyane mu gisirikare cya Uganda ubwo yari…

Read More

Uwahoze ari umukozi wo mu rugo rwa Chris Brown arashaka kwereka urukiko uko imbwa yamurumye bikomeye mu kirego arimo kuburana n’uyu wari umukoresha we aho ashaka indishyi y’akababaro y’arenga Miliyari 131 Frw. Maria Avila arasaba urukiko kumwemerera kwerekana amafoto agaragaza ibikomere bikabije yatewe n’imbwa yamuririye mu rugo rw’uwo muhanzi, nk’uko TMZ ibivuga. Mu nyandiko z’urukiko TMZ ivuga ko yabonye, Maria Avila ararwanya icyifuzo cya Chris Brown wasabye urukiko kubuza Maria kwerekana ayo mafoto nk’ikimenyetso. Mu kirego gihera mu 2020 Maria yareze Chris Brown ubugizi bwa nabi kandi arasaba indishyi ya miliyoni 90$ ni ukuvuga arenga Miliyari 131 Frw. Amwe mu mafoto ateye…

Read More

Umuhanzi Muneza Christopher uzwi cyane nka Christopher, yagaragaje ko igihe kigeze ngo Kiliziya Gatolika mu Rwanda irusheho guhuza n’isi y’ikoranabuhanga, asaba ko hashyirwaho urubuga nkoranyambaga rufasha Abakristu kubona serivisi zitandukanye bitabagoye. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Antoine Cardinal Kambanda n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, cyiswe “Catholic Influencers Connect”, cyabereye muri Sainte Famille Hotel. Mu bitekerezo yatanze, Christopher yagaragaje ko Kiliziya ikwiye gutekereza ku kubaka ‘Portal’ (urubuga rumeze nk’Irembo), rwafasha Abakristu kwiyandikisha no gusaba serivisi zitandukanye zijyanye n’amasakaramentu badasabye kujya kuri Paruwasi. Ati: “Igitekerezo mfite ni uko hakorwa ‘Portal’ (Urubuga rumeze nk’Irembo)…

Read More

Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda zitabiriye amarushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo, yateguwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda. Kuwa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2026, izo kaminuza zirimo RP Karongi, Kaminuza yigenga ya Kigali, INES Ruhengeri, East African University, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Remera, RP Musanze, RP Huye, University of Kigali n’izindi. Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yavuze ko aya marushanwa agamije gushyira mu ngiro impanuro za Perezida Kagame aho yubaka indangagaciro mu bana b’u Rwanda binyuze mu bitabo abanyeshuri baba barasomye. Aya marushanwa kandi afasha abanyeshuri gusoma no gusobanukirwa neza amateka…

Read More

Igiti cya moringa kizwi nk’igiti cy’igitangaza, ni kimwe mu bimera bikungahaye cyane ku ntungamubiri ku Isi, gihabwa agaciro kenshi kubera ubushobozi bwacyo bwo kuvura umuntu indwara zitandukanye. Kuri iyi nshuro abashakashatsi bo muri Brésil no mu Bwongereza bavumbuye ko imbuto z’igiti cya moringa zishobora kuvana uduce duto cyane twa pulasitiki [microplastiques] mu mazi ya robinet. Microplastiques ni uduce duto cyane dushobora kugira ingano ya kimwe cy’ibihumbi 25 [1/25000] cya pouce imwe, cyangwa micromètre imwe. Utu duce dukwirakwira ahantu hose, aho ubushakashatsi bwo mu 2024 bwagaragaje ko tuboneka ku gipimo cya 83% mu mazi ya robinet yapimwe ku Isi hose. Mu…

Read More

Uwimana Nehemie wayoboye Akarere ka Rwamagana kuva mu 2010 kugeza mu 2014, wari usanzwe ari Visi Perezida w’ikipe ya Muhazi United, yitabye Imana nyuma y’ukwezi kurenga yari amaze mu bitaro. Uyu mugabo yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026. Yari arwariye mu bitaro bya Kanombe. Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin, yavuze  ko uyu mugabo yari amaze ukwezi kurenga mu bitaro, urupfu rwe bakaba barubikiwe n’umugore we mu rukerera. Ati “ Nehemie yari amaze iminsi arwariye mu bitaro i Kanombe aho yari amaze ukwezi, inkuru y’urupfu rwe rero twayibwiwe n’umugore we mu rukerera…

Read More

Mulindahabi Iréné wamenyekanye nka M Iréné, agiye gushyira hanze filime ye ya mbere agahamya ko izaba ari inzira yo gufasha abanyempano muri sinema nk’uko amaze igihe abikora mu muziki. Ibi M Iréné yabigarutseho mu kiganiro  nyuma nyo gushyira hanze integuza ya filime ‘Isereri’ izatangira gusohoka ku wa 4 Gicurasi 2026. Aha yagize ati “Dufite sosiyete yitwa MIE Entertainment, iyi rero ibamo igice cy’ikinyamakuru, igice cy’umuziki gifasha abahanzi cyane ko hari abo twagiye dukorana kandi muzi. Twifuzaga rero kwagura ibikorwa byacu tukinjira no muri sinema.” M Iréné wamenyekanye mu itangazamakuru azwi nanone mu gufasha abanyempano banyuranye barimo abahanzi batandukanye yagiye amurikira…

Read More

Umukinnyi wa filime, Nicole Kidman yateye urwenya, agaragaza icyifuzo cye cyo gusoma umuhanzi Rihanna imbere y’umugabo we, A$AP Rocky. Uyu mukinnyi wa filime wamamaye mu yitwa Scarpetta yateye urwenya ruzimije kuri Rihanna ubwo yari ari kuganira na A$AP Rocky mu kiganiro bagiranye na Vogue ubwo bari bari mu birori by’imideli bya Chanel Cruise byabereye i Biarritz, mu Bufaransa. Buri wese yabajijwe icyo yakora, agiye mu mwanya w’undi. Mu mashusho y’iki kiganiro, Nicole yabwiye uyu muraperi A$AP Rocky ko aramutse aguranye na we ubuzima, yabona amahirwe yo gusoma umugore we, Rihanna. Uyu ni umukunzi we w’igihe kirekire akaba ari na we…

Read More

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu kuva kuwa 20-24 Mata 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 12 Frw. Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga bipima toni 8.101. Ikawa yoherejwe ku isoko mpuzamahanga ni toni 130, yinjije miliyoni 945 Frw, icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari toni 854, zinjije miliyari 3,4 Frw mu gihe imboga zoherejwe ku isoko mpuzamahanga mu minsi itanu ari toni 261, zinjirije igihugu arenga miliyoni 701 Frw. Imbuto zoherejwe mu mahanga muri iyo minsi itanu ni toni 288, zinjije arenga miliyoni…

Read More

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Rugarama, babangamiwe n’insoresore zibumbiye mu mutwe w’abagizi ba nabi bise ‘Zunguruka’ zabakorera ibikorwa by’urugomo zikabahungeta ndetse zikanabakubita. Abaturage bagaragaza iki kibazo ni abatuye mu Mudugudu w’Urugarama, mu Kagari ka Kanyangese, mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburasirazuba. Abaturage  bavuga ko babangamiwe n’abasore biyise imparata cya ‘Zuguka’, aho bishora mu mirima yabo bitwaje intwaro gakondo bagacukuramo amabuye y’agaciro. Umwe muri aba baturage yagize ati:”Hano ryari ishyamba ry’inturusu, hariya haruguru hari umurima w’ibigori, hari n’imyumbati myiza imeze nk’ishyamba ndetse n’ibishyimbo byose babigiyemo bararandura. Njye hari n’aho nakoze mu isambu…

Read More