
Sasi Karugire, umwuzukuru wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yakoze ubukwe n’umuhungu wa Lieutenant General Sam Kavuma uri mu bakomeye mu ngabo za Uganda.
Sasi Karugire ni umwana wa Natasha Museveni Karugire (umukobwa wa Perezida Museveni) na Edwin Karugire. Ibirori bye byo gusezerana imbere y’Imana byabaye ku wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026, bikurikira ibyo gusaba no gukwa byabaye mu minsi ishize.

Ibirori by’ubukwe bwabo byitabiriwe na Perezida Museveni n’abantu ba hafi mu muryango we, ndetse n’abanyepolitike bakomeye muri Uganda.
Umukwe w’umuryango wa Museveni ni umuhungu wa Lieutenant General Sam Kavuma, wamenyekanye cyane mu gisirikare cya Uganda ubwo yari Umuyobozi w’Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Somalia, ATMIS.


