
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yatangaje ko agiye kubagwa igihaha nyuma y’uko abaganga basanze kirimo akabyimba gato, bamusaba ko kagomba gukurwamo kugira ngo hatagira ibindi bibazo by’ubuzima gatera.
Papa Leo XIV w’imyaka 71 yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ubwo yari imbere y’imbaga y’abakirisitu bari bateraniye ku mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican, mu isengesho rya Angelus.

Yasobanuye ko ako kabyimba kavumbuwe ubwo yakorerwaga ibizamini bisanzwe byo gusuzuma uko ubuzima bwe buhagaze, ndetse ko abaganga basanze ari byiza ko kabagwa kagakurwamo.
Ati “Ubwo nakoraga ibizamini byo kwa muganga, abaganga bavumbuye akabyimba kari mu gice kimwe cy’igihaha cyanjye.”
Yakomeje agira ati “Kavumbuwe hakiri kare cyane kandi aho kari harazwi neza. Abaganga basanze ari byiza ko kakurwamo, ni yo mpamvu, nkurikije inama bangiriye, nafashe icyemezo cyo kubagwa kugira ngo kagakurwemo.”
Aka kabyimba ko mu gihaha, kazwi mu buvuzi nka ‘lung nodule’, ni agace gato k’inyama zibyimbye kaba kari mu gihaha. Akenshi utubyimba nk’utu ntituba ari kanseri, nubwo biba ngombwa ko abaganga batugenzura kugira ngo bamenye imiterere yatwo.
Papa Leo XIV yavuze ko igikorwa cyo kumubaga giteganyijwe mu minsi mike iri imbere.
Umuvugizi wa Vatican yasobanuye ko icyo gikorwa giteganyijwe mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, ndetse ko nyuma yo kubagwa Papa azamara icyumweru mu bitaro kugira ngo akire neza.
Nubwo Papa Leo XIV agiye kubagwa, ubusanzwe afatwa nk’umuntu ufite ubuzima bwiza, ndetse akaba akiri muto ugereranyije n’imyaka abayoboye Kiliziya Gatolika bakunze kuba bafite.
Azwiho gukunda siporo, cyane cyane umukino wa Tennis, kandi akora imyitozo ngororamubiri kugira ngo akomeze kugira ubuzima bwiza.
Papa Leo XIV afite gahunda nyinshi z’imirimo ya buri munsi, zirimo kwakira abashyitsi, kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye no kwitabira ibikorwa bya Kiliziya.
Iki gikorwa cyo kubagwa kije mu gihe Papa Leo XIV yitegura uruzinduko rukomeye muri Amerika y’Epfo, ruteganyijwe kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Muri urwo ruzinduko, biteganyijwe ko azasura ibihugu bitatu birimo Uruguay, Argentine na Pérou.
Kugeza ubu, Vatican ntiyigeze itangaza ko urwo ruzinduko ruzasubikwa cyangwa ngo ruhindurirwe amatariki kubera iki gikorwa cyo kubagwa.
Papa Leo XIV yatangaje iby’iki gikorwa mu gihe abaganga bagaragaza ko akabyimba kasanzwe mu gihaha ke kavumbuwe hakiri kare, ariko nta makuru arambuye aratangazwa ku cyaba cyaragateye cyangwa niba hari uburwayi bukomeye gafitanye isano na bwo.

