Author: Bvn Rwanda

Jihan Mohin Dimack wo muri Tanzania ni we watsindiye ikamba mpuzamahanga rya ‘Miss Grand International’ rya 2026, mu marushanwa y’ubwiza yabereye i Bangkok, ahita akorera mu ngata Umunya-Philippines, Emma Mary Tiglao wari ufite iry’umwaka ushize. Jihan Mohin Dimack yambitswe iri kamba, ryatanzwe ku nshuro yaryo ya 14, mu muhango wabereye i Bangkok, muri Thaïlande, ahita aba uwambere uritsindiye muri Tanzania. Yakurikiwe na Shyare Andrade wo muri Ecuador, wabaye igisonga cya mbere; Beau Megan Goos wo mu Buholandi, wabaye igisonga cya kabiri; Ximena Carrillo wo muri Guatemala, wabaye igisonga cya gatatu na Emoura Pham wo muri Vietnam, wabaye igisonga cya kane.…

Read More

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yatangaje ko agiye kubagwa igihaha nyuma y’uko abaganga basanze kirimo akabyimba gato, bamusaba ko kagomba gukurwamo kugira ngo hatagira ibindi bibazo by’ubuzima gatera. Papa Leo XIV w’imyaka 71 yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ubwo yari imbere y’imbaga y’abakirisitu bari bateraniye ku mbuga yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican, mu isengesho rya Angelus. Yasobanuye ko ako kabyimba kavumbuwe ubwo yakorerwaga ibizamini bisanzwe byo gusuzuma uko ubuzima bwe buhagaze, ndetse ko abaganga basanze ari byiza ko kabagwa kagakurwamo. Ati “Ubwo nakoraga ibizamini byo kwa muganga, abaganga bavumbuye akabyimba kari mu…

Read More

Abasore bane bakekwaho kwiba ihene 6 z’abaturage bafatiwe mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gisali, Umudugudu wa Gisali, mu Karere ka Ruhango, ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze. Polisi iviga ko izo hene zahise zisubizwa ba nyirazo bashimira ndetse polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwa no kugaruza amatungo yabo. Abafashwe ni Niyomugabo Joseph w’imyaka 18, Ishimwe Straton w’imyaka 19, Nshimiyumukiza Claude w’imyaka 17 na Dushimimana Maurice w’imyaka 19, ukekwaho gutwara moto yari ipakiyeho izo hene. Izi hene esheshatu zaketsweho kwibwa n’iz’umuturage witwa Nyirangirayindimwe Fortunée n’uwitwa Ntakirutimana Emmanuel. Nyuma yo gusubizwa amatungo yabo, ba nyirayo bashimye Polisi n’izindi nzego…

Read More

Umugabo w’imyaka 37 wo mu Karere ka Kayonza, yagiye mu bwiherero bwa metero icumi gukuramo telefone ya Itel A 60, yari yaguyemo kugira ngo ahabwe amafaranga, agezemo apfiramo. Ibi byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026 bibera mu Mudugudu wa Mburabuturo mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza. Abaturage bavuga ko iyo telefone nyirayo yatanze amafaranga kugira ngo hagire uyimukuriramo bamwe baragerageza birabananira. Ubwo yasaga n’aho agiye ni bwo uwo mugabo yemeye kujyamo akayikuramo agahembwa nyuma dore ko nta mafaranga bigeze bavugana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yavuze ko uwo mugabo yapfiriye…

Read More

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yavuze ko adatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri kuko afite abakinnyi biteguye gukina na yo nyuma y’imyiteguro imaze igihe kirekire. Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ni bwo APR FC yerekeje mu Karere ka Muhanga, gukina umukino wa gicuti wayihuje na AS Muhanga yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri. Ni umukino Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinzemo ibitego 3-0, ibifashijwemo na rutahizamu wayo, Djibril Ouattara watsinze bibiri na Madou Zon watsinze igitego kimwe. Taleb yaganiriye na IGIHE kuri uyu mukino, avuga ko wamufashije kureba urwego rw’abakinnyi azifashisha ku mukino ubanza w’ijonjora rya…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko afite igitekerezo cyo guhindura izina ry’inyanja ya Atlantique na Pacifique, imwe muri izo ikamwitirirwa, ikitwa “Inyanja ya Trump”. Ibi yabigarutseho ku wa 10 Ukwakira 2026, ubwo yari mu Mujyi wa Clarksville, muri Leta ya Tennessee yo muri Amerika, aho yavuze ko imwe muri izi nyanja ebyiri nini ku Isi ishobora kwitwa “Inyanja ya Trump” cyangwa “Inyanja ya Amerika”. Yavuze ko yifuza ko hari ahandi hantu hakomeye ku Isi hahindurirwa izina mbere y’uko ava ku butegetsi. Muri Mutarama 2025, Trump yashyize umukono ku iteka rihindura izina ry’Ikigobe cya Mexique, cyitwa…

Read More

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye abafite ibyabo byangirikiye mu nkongi yibasiye inyubako y’isoko rya GOICO riherereye mu Mujyi wa Musanze kuba baretse kwinjira muri iyo nyubako kugira ngo habanze hakorwe ibikorwa ryo kugenzura ibyangijwe. Yabitangaje kuri uyu wa 11 Ukwakira ubwo yasuraga ahabereye iyi nkongi mu rwego rwo kwihanganisha abacuruzi n’abandi bahakoreraga. Ati “Turabasaba kuba muretse kwinjira muri iyi nyubako. Niba ejo warabashije gusohoka uri muzima uyu munsi ushobora kwinjira maze icyuma cyangwa ikirahure kikagukomeretsa”. Yasabye abantu kwihangana no guha umwanya ababishinzwe bakabanza kungenzura iyi nyubako mbere y’uko abayicururisagamo bajya kureba niba hari ibyabashije kurokoka. Ati “Mu gihe…

Read More

RED Iyizire ni umwe mu bahanzi bashya mu muziki w’u Rwanda. Uyu mukobwa yinjiye mu muziki afashijwe na Derek Sano wamenyekanye mu itsinda rya Active, ahita ashyira hanze EP ye ya mbere yise ‘Iyizire’. RED Iyizire ni umwe mu bahanzi bashya mu muziki w’u Rwanda. Uyu mukobwa yinjiye mu muziki afashijwe na Derek Sano wamenyekanye mu itsinda rya Active, ahita ashyira hanze EP ye ya mbere yise ‘Iyizire’. RED Iyizire yemeje ko ari umukobwa wa Senderi Hit, ariko yirinda kugira byinshi atangaza ku muryango we. Ibi yabigarutseho ubwo yabazwaga niba yaba akomora impano ye ku bo mu muryango we, nyuma…

Read More

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal (FPF) ryatangaje ko ryahagaritse rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Cristiano Ronaldo, igihe kitazwi kubera imyitwarire idakwiriye aheruka kugaragaza. Cristiano Ronaldo aherutse kuva mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal mu buryo butunguranye, avuga ko Umutoza Jorge Jesus atubahirije ibyo bari bumvikanye inshuro ebyiri, ari na byo byamugejeje ku cyemezo cyo gutaha. Ni icyemezo kitashimishije ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu gihugu cye, ndetse na we yiyemerera ko ibyo yakoze ari amakosa, yemera kuzirengera ibihano yafatirwa. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, FPF, yatangaje ko hafashwe umwanzuro ku cyemezo uyu mukinnyi usanzwe ari…

Read More

Dolores Aveiro, nyina wa Cristiano Ronaldo, yatangaje ko nyuma y’icyemezo cy’umuhungu we cyo kuva mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal byamubabaje cyane, avuga ko yagerageje kumuhumuriza no kumuha imbaraga muri icyo gihe kigoye. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Portugal, TV 7 Dias, Dolores yavuze ko amaze kumva ko umuhungu we avuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, yahise amuhamagara kugira ngo amenye uko amerewe. Ati: “Umuhungu wanjye amaze kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, naramuhamagaye arambwi ati: ‘Mama, ntugire impungenge. Nzavuga ukuri igihe tuzaba turi kumwe twese.’ Ndamusubiza nti: ‘Ni byiza, mwana wanjye. Ihangane unyure muri iki kibazo.’” Dolores yavuze ko yakomeje…

Read More