Author: Bvn Rwanda

Abaturage bo muri Zanzibar bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’isukari, aho abenshi bavuga ko kuyibona byabaye ingorabahizi, mu gihe iyo ibonetse ku isoko igurishwa ku giciro cyo hejuru cyane. Iki kibazo cyagaragaye mu bice bitandukanye by’ikirwa cya Zanzibar, aho bamwe mu bacuruzi basigaye bagurisha ikilo kimwe cy’isukari Amashilingi ya Tanzania 5.000 (arenga 2700 Frw) ndetse bamwe bakagabanya ingano umuguzi ashobora kugura. Bamwe mu baturage bavuga ko bamaze iminsi bashakisha isukari ariko bakayibura, mu gihe hari n’abavuga ko ikibazo gishobora kuba giterwa n’ibibazo biri mu nzira isukari inyuramo ngo igere ku isoko. Abandi bakeka ko hari abacuruzi bakomeye babika isukari kugira ngo bazayigurishishe…

Read More

Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, yasabye abafana ba APR FC, kuyishyikira mu gihe iraba ikina na Rayon Sports mu mukino wa nyuma muri CECAFA Kagame Cup 2026. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro hateganyijwe imikino ya nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati. Umukino wa nyuma urahuza Rayon Sports na Gor Mahia, ndetse abafana b Rayon Sports bagaragaje ko bazashyigikira ikipe yabo uko byagenda kose muri uyu mukino bakegukana irushanwa. Ubwo Gor Mahia iheruka gukinira kuri Stade Amahoro yahuye na APR FC yashyigikiwe n’abafana…

Read More

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bafatanyije na bagenzi babo bakorera muri UNMISS Malakal, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage batuye mu gace ka Diel, mu nkengero z’umugezi wa Nili muri Leta ya Upper Nile. Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 3 Kanama 2026, gihurirana na gahunda izi ngabo zarimo yo kugenzura uko umutekano wifashe mu mugezi wa Nili no mu bice byo mu nkengero zawo. Serivisi z’ubuvuzi zatanzwe zirimo gusuzuma no kuvura indwara zisanzwe, kuvura malariya, kwita ku buzima bw’abana, gutanga ubukangurambaga ku buzima, ndetse n’izindi serivisi rusange…

Read More

Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rusebeya mu Karere ka Rutsiro, hafungiye Ntawucirubukire Jean de Dieu w’imyaka 40, wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruronde, Umurenge wa Rusebeya, ukurikiranyweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 16. Uwo mukobwa avuga ko ari ubwa gatatu amusambanyije. Uyu mugabo avuga ko ibyo akekwaho yabitewe n’ubusinzi bukabije. Abaturanyi be baganiriye na Bvn Rwanda bavuga ko asanzwe azwiho ubusinzi bukabije ndetse ko bwatumye akora ibyaha bitandukanye ariko ntabashe kubireka. Banavuga ko ubwo businzi bwatumye umugore we, ari na we nyina w’uwo mukobwa akekwaho gusambanya, yamutaye akigendera nyuma yo kubona atakibasha kwihanganira imyitwarire ye. Abo baturanyi…

Read More

Abahinzi b’ibigori bibumbiye muri Koperative KABOKU ikorera muri Kagitumba, mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko inkunga y’imashini eshanu zihungura ibigori n’izindi zifasha mu buhinzi bahawe yababereye igisubizo mu Aba bahinzi bavuga ko mbere bahuraga n’imbogamizi mu gihe cy’isarura, kuko guhungura ibigori byabatwaraga igihe kinini, bikaba byanatezaga igihombo bitewe n’uko umusaruro wangirikaga mbere yo gutunganywa. Uzabakiriho Anastase ati: “Twishimiye kubona izi mashini zitworohereza akazi. Twadindiraga mu guhinga, bikagira ingaruka ku musaruro twabonaga. Ikindi ni uko, uretse imashini zihinga, twanahawe izihungura ibigori. Ubusanzwe twagorwaga cyane no guhungura ibigori, aho twagiraga umusaruro mwinshi bigatuma hari aho tuwuhurisha ibibando ukangirika.” Akomeza agira ati:…

Read More

Prima Kadarshi, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi muri Uganda, yanenze uburyo umuhanzikazi Lydia Jazmine yiyerekana mu itangazamakuru, avuga ko akeneye kongera ubunyamwuga mu mitegurire y’ibikorwa bye, cyane cyane muri iki gihe yitegura igitaramo cye kizaba mu minsi iri imbere. Prima yabigarutseho mu kiganiro cya TikTok Live yakoze nyuma y’igitaramo cya Kalifah AgaNaga cyabaye ku wa 1 Kanama 2026, aho yasesenguraga uburyo bamwe mu bahanzi bo muri Uganda bamamaza ibikorwa byabo. Agaruka ku kiganiro Lydia Jazmine aherutse kugirana n’itangazamakuru mu rwego rwo kwamamaza igitaramo cye, Prima yavuze ko kitateguwe neza. Yagize ati: “Ntazigera yegukana umwanya wa mbere nk’umuhanzikazi muri Uganda…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaburiye umwanya Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, ngo baganire ku bibazo ari kunyuramo nyuma yo gushaka kugurisha imigabane y’amarushanwa arimo Igikombe cy’Isi cy’Isi ariko umushinga ukamupfubana. Gianni Infantino aherutse kugaragaza ko hari gahunda y’uko uru rwego rw’umupira w’amaguru ku Isi yo gukusanya arenga miliyari 4,2$ binyuze mu kugurisha 20% by’imigabane y’ikigo gishya kizajya gicunga ibikorwa bya FIFA. Ni umushinga watumye uyu mugabo aterwa imijugujugu na bmwe mu bo bafatanyije kuyobora, ndetse na benshi mu banyamuryango b’iri shyirahamwe by’umwihariko ibihugu by’i Burayi. Nyuma y’uko ibihugu byinshi bikomeje…

Read More

Umunya-Uganda, Sebwato Nicholas wakiniraga Mukura VS ari na kapiteni wayo, yerekeje mu Ikipe y’Amagaju FC, ashyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026, ni bwo Ikipe y’Amagaju FC iri kwitegurira umwaka w’imikino wa 2026/27 mu Karere ka Musanze yahaye ikaze uyu mukinnyi. Uyu Munya-Uganda ni umwe mu banyezamu bagaragaza urwego rwo hejuru, ndete mbere y’uko asoza amasezerano yari afitanye na Mukuru VS akaba yaravuzwe mu makipe akomeye arimo APR FC na Rayon Sports. Mu guha ikaze uyu mukinnyi, Ikipe y’Amagaju FC yagize iti “Amagaju FC yishimiye gusinyisha umwaka umwe umunyezamu Sebwato Nicholas wakiniraga…

Read More

Umunyarwandakazi Xaverine Nirere ukinira ikipe ya Team Amani yatangiye gukoresha igare rishya ry’uruganda rwo mu Bwongereza rwa Factor Bikes ryitwa Factor ONE SpongeBob SquarePants Edition rifite agaciro kagera kuri miliyoni 23 Frw. Nirere Xaverine ni umwe mu bakinnyi bari gutegurwa na Team Amani kugira ngo ku nshuro ya mbere mu 2028, bazabe bari mu ikipe ya mbere y’abagore ikomoka muri Afurika izahatana mu isiganwa rya Tour de France. Muri uwo mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera za 2025, Team Amani yatangiye kugirana imikoranire n’ibigo bikomeye ndetse n’amashyirahamwe y’amagare ku Isi kugira ngo izo ntego zizagerweha. Imwe muri iyi ntego…

Read More