Author: Bvn Rwanda

Umuhanzi Queen Cha usanzwe ari umufana ukomeye wa Rayon Sports, yishimiye ko iyi kipe yegukanye igikombe cya CECAFA, agitura se Mugemana Charles wahoze ari umuganga wayo, witabye Imana muri Mutarama 2026. Ibi Queen Cha yabigarutseho ubwo yishimiraga intsinzi ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya CECAFA ku mugoroba wo ku wa 7 Kanama 2026, itsinze Gor Mahia ibitego 2-1 mu mukino wasabye iminota 30 y’inyongera nyuma y’uko iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya 1-1. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Queen Cha wishi yagize ati “Iyi ntsinzi ndayigutuye, Papa. Nizeye ko mu ijuru wishimye.” Mugemana Charles wahoze ari umuganga wa…

Read More

Mayor w’Akarere ka Rusizi yavuze ko mu nganda zafunzwe zakoraga inzoga z’inkorano harimo uruganda rwa Nezerwa, uruganda rwo mu murenge wa Bugarama rutari rufite ibinyobwa aho rwakoraga inzoga zivanzemo igikamba(itabi), ifumbire ikoreshwa mu buhinzi,amasaka ndetse n’ibindi. Yasabye abaturage bo  mu karere ka Rusizi kwirinda izinzoga z’inkorano ndetseko igihano cyo gukwirakwiza izinzoga ari ukuva ku myaka 3-25. Ibi yabigarutseho mu birori byo kwizihiza Umunsi mukuru w’Umuganura 2026 byabereye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Rwimbogo, ku wa 07 Kanama 2026.

Read More

Intsinzi ya Rayon Sports yo kwegukana Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, yakoze ku mitima y’Abanyarwanda benshi barimo abaminisitiri n’abandi bayobozi mu nzego za leta. Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro habereye umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yaherukaga kubera i Kigali mu myaka irindwi ishize. Rayon Sports yari mu makipe abiri yahagarariye u Rwanda mu irushanwa, yatanze ibyishimo ku bakunzi bayo nyuma yo gutsinda Gor Mahia ibitego 2-1 nyuma yo guhatana mu minota 120. Kuva muri Stade Amahoro, imihanda ya Remera no mu bindi bice by’igihugu by’aho batabashije kugera ku kibuga,…

Read More

Umunyarwenya Kazungu Emmanuel, uzwi nka Mitsutsu, yemeje ko murumuna we yari amaze imyaka ibiri arwarije mu bitaro, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mitsutsu yasangije abamukurikira ubutumwa bubabaje, agaragaza ko umuvandimwe we yitabye Imana nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye. Mu butumwa bwe bwuje agahinda yagize ati “Iruhukire mu mahoro papa. Ndagukunda kandi nzahora ngukunda. Uri intwari y’umuryango. Ndashimira mwese twabanye muri uru rugendo rutari rworoshye. Imana ibahe umugisha.” Mu minsi ishize, Mitsutsu yari yafashe icyemezo cyo guteza utwe kugira ngo abone amafaranga yo gukomeza Bitaro bya Gisirikare bya…

Read More

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yatangaje ko mu mezi atatu ashize, abantu 18 bishwe no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge. U Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, aho inganda zikora inzoga, zirimo izwi nk’Ibyuma, zahagaritswe kandi zitegekwa kudasubiza ibinyobwa ku isoko. Mu kiganiro na RBA, Guverineri w’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yavuze ko bamaze gufata amakarito 136 y’inzoga ziganjemo iz’ibyuma n’utundi ducupa 5,000 tw’inzoga zitujuje ubuziranenge. Yavuze ko inganda zakoraga izi nzoga na zo zahagaritswe, ndetse hamaze kumenwa litiro 45.000 z’izo nzoga, hakaba n’izindi gakondo (ikigage n’urwagwa) zagiye zifatwa mu bantu, aho mu cyumweru kimwe hamenwe…

Read More

Umuryango utabara abari mu kaga wa Croix-Rouge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) watangaje ko washyikirije ihuriro rya AFC/M23 abantu baryo 15 bari bamaze igihe bafunzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu itangazo uyu Muryango wasohoye wavuze aba bantu bakuwe i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru ku mugoroba wo ku wa 6 Kanama 2026, ubanyuza muri Uganda yemeye gutanga inzira nyuma ku wa 7 Kanama bashyikirizwa AFC/M23 mu Mjayepfo ya Teretwari ya Rutshuru. Ntihasobanuwe abarekuwe gusa AFC/M23 yagiye ivuga ko Leta ya Congo ifunze abantu 700 barimo abanyamuryango bayo  n’abakekwaho kuba abanyamuryango bayo. Iti ” Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye…

Read More

Komisiyo ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahanishije Umutoza Wungirije w’Amagaju FC, Imurora Hakizimana Japhet, guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itanu no kwishyura miliyoni 6,2 Frw kubera kugena ibiva mu mukino. Ni ibyabaye mbere y’uyu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, aho hagiye hanze amajwi ya Imurora aganira n’umunyezamu wa Musanze FC, Habarurema Gahungu, amusaba kwitsindisha ku mukino wahuje amakipe yombi. Nyuma y’amezi asaga atatu hasuzumwa iki kibazo, hafashwe umwanzuro ko Imurora ahagarikwa imyaka itanu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru kuko atorohereje iyi komisiyo. Yahanishijwe kandi ihazabu…

Read More

Real Madrid yamaze kumvikana na RB Leipzig yo mu Budage ku igurwa ry’Umunya-Côte d’Ivoire ukina ku mpande, Yan Diomande, ishobora gutangaho amafaranga menshi kurusha undi mukinnyi uwo ari we wese yaguze mu mateka yayo. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026, ibitangazamakuru byo muri Espagne byatangaje ko amakipe yombi yageze ku bwumvikane bw’ibanze, aho Real Madrid ishobora kwishyura miliyoni 125€. Ikinyamakuru MARCA cyatangaje ko kuri ayo mafaranga hashobora kongerwaho ari hagati ya miliyoni 10€ na miliyoni 15€ bitewe n’uko Diomande azitwara muri iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Espagne. Ibi bivuze ko agaciro k’igurwa rye gashobora kugera…

Read More

Rutahizamu wa Real Madrid, Vinícius Júnior, wifuzwaga na Arsenal yo mu Bwongereza, yongereye amasezerano azamugeza mu 2032 ari umukinnyi w’iyi kipe yo muri Espagne. Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026, ni bwo Real Madrid yamenyesheje abakunzi bayo ko yongereye amasezerano y’uyu mukinnyi washoboraga kuyivamo. Ni nyuma y’uko Jose Angel Sanchez ushinzwe kureberera inyungu uyu mukinnyi ndetse na Juni Calafat ushinzwe kugura abakinnyi muri Real Madrid bagiranye ibiganiro byiza byabaye ku wa Gatatu. Aba bombi bemeranyije ko uyu mukinnyi azajya ahabwa miliyoni 19 z’Amapawundi buri mwaka [37.530.186.000 Frw], mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere. Arsenal yifuzaga…

Read More

Imijyi 27 yo mu Butaliyani yashyizwe ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no gutanga umuburo, kubera ubushyuhe bukabije bushobora kwibasira abayituye. Minisiteri y’Ubuzima y’u Butaliyani yashyize kuri uru rwego imijyi yose ikurikiranirwa hafi binyuze muri gahunda y’igihugu yo gukurikirana ubushyuhe, kuva i Trieste mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu kugera i Palermo ku kirwa cya Sicily. Ni ubwa mbere muri uyu mwaka imijyi yose 27 igeze ku rwego rwo hejuru rw’imbuzi icyarimwe. Uru rwego rw’imbuzi rusobanura ko ubushyuhe bushobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu wese, atari abageze mu zabukuru gusa cyangwa abafite indwara zidakira. Abaturage n’abakerarugendo basabwe kwirinda kujya ku zuba…

Read More