Author: Bvn Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Ndorimana Etienne ufite ivuriro ry’ibanze ryitwa ‘Inshuti Nyabikoni’ mu Karere ka Nyarugenge, akekwaho gutera umukobwa urushinge rw’ingusho. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, uyu mukobwa w’imyaka 26 yagiye kwivuza muri iri vuriro riherereye ahitwa Kiruhura, ’muganga’ amutera urushinge rw’ikinya, ahita apfa. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko umurambo w’uyu mukobwa woherejwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) kugira ngo ukorerwe isuzuma. Dr. Murangira yasobanuye ko Ndorimana ukekwa gutera uyu mukobwa urushinge rw’ingusho akaba ari na nyir’iri vuriro ry’ibanze, yamaze gufatwa. Ati “Ukekwa Ndorimana Etienne akaba ari…

Read More

Umukinnyi wa ruhago Cristiano Ronaldo yakoreye ubukwe muri Portugal n’umugore we Georgina Rodríguez usanzwe ari umunyamideli, nyuma y’imyaka 10 bakundanye. Cristiano Ronaldo na Georgina Rodríguez bakoze ubukwe Ronaldo w’imyaka 41 y’amavuko n’umugore we basezeraniye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu Mujyi wa Cascais. Byabaye ku wa 11 Kanama 2026. Babitangarije mu butumwa bahuriyeho bombi ku mbuga nkoranyambaga zabo, banagaragaza ko bamaze kwambikana impeta z’urudasaza. Aba bombi basanzwe babana guhera mu 2017 bakaba bafite abana batanu. Ni umuhango ubaye nyuma y’uko ku wa 11 Kanama 2025 uyu mugore, w’imyaka 32 y’amavuko, yatangaje ko bitegura gukora ubukwe. Cristiano Ronaldo yakoze ubukwe n’umugore…

Read More

Icyamamare muri sinema, Brad Pitt, yatangaje ko mu bihe bikomeye yanyuzemo nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we, Angelina Jolie, yigeze kugera aho agira ibitekerezo byo kwiyahura, nubwo yavuze ko atigeze afata icyemezo cyo kubishyira mu bikorwa. Pitt w’imyaka 62 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Esquire, mu gihe amaze imyaka myinshi mu bibazo byo mu muryango no mu manza zitandukanye ahanganyemo na Jolie, batandukanye mu 2016. Uyu mukinnyi wegukanye igihembo cya Oscar, yavuze ko ubusanzwe atari umuntu wakunze kugira ibitekerezo byo kwiyahura, ndetse yifata nk’umuntu uhora yizera ko ibintu bizagenda neza. Brad Pitt na Angelina Jolie, bari barahawe izina rya…

Read More

Grégoire Ndahimana wabaye Burugumesitiri wa Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, yasabye Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha, IRMCT, kumurekura atarangiza igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ubusabe bwe bwashyikirijwe Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, ku wa 11 Kanama 2026. Ndahimana yavutse mu 1952. Muri Kamena 1993 yatorewe kuba Burugumesitiri wa Komini Kivumu, atangira izo nshingano mu Ukwakira 1993 kugeza avuye mu Rwanda muri Nyakanga 1994. Yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 11 Kanama 2009, aza gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ku wa 20 Nzeri 2009.…

Read More

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko ryakiriye ibaruwa y’ikipe ya APR FC, irimenyesha ko itazitabira FERWAFA Turbo King Super Cup 2026. Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2026, ni bwo mu buryo bwemewe Ubuyobozi bwa APR FC, bwatanze ibaruwa muri FERWAFA yerekana impamvu itazakina iri rushanwa. Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yemeye ko bakiriye ibaruwa ya APR FC, ndetse bagiye gusuzuma impamvu zatanzwe, ikizakurikiraho kizatangazwa mu gihe cya vuba. Ati “Ibaruwa twayibonye ejo nimugoroba, ivuye mu bunyamabanga bwa APR FC. Impamvu zabo zizasuzumwa, ibindi bikurikiyeho muzabimenyeshwa mu minsi iri imbere.” APR FC igaragaza…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiye ku ruhande rwa Gianni Infantino, agaragaza ko kumusimbuza ku buyobozi bwa Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ari yo mukosa akomeye yaba akozwe. Gianni Infantino ni umwe mu bayobozi batorohewe ku Isi, biturutse ku mushinga yamuritse wa FIFA Forward Enterprise (FFE), wo kugurisha imigabane y’amwe mu marushanwa akomeye arimo n’Igikombe cy’Isi, ariko ukamupfubana kuko abanyamuryango ba FIFA batawumvise kimwe. Kuva icyo gihe amashyirahamwe ya ruhago atandukanye arimo iry’i Burayi (UEFA), iryo muri Amerika y’Amajyepfo, iyo Hagati no mu Birwa bya Caraïbes (CONCACAF) n’iryo muri Azia (AFC), yatangiye kumwibasira amusaba…

Read More

Kamukama Abbre uherutse gushyikirizwa AFC/M23 nyuma y’igihe kinini afungiwe i Kinshasa, yanenze ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwamufunze bumushinja kuba Umunyarwanda kandi ari Umunya-Uganda. Uyu Munya-Uganda ni umwe mu bantu 15 Leta ya RDC yashyikirije AFC/M23 tariki ya 7 Kanama 2026, ibinyujije muri Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge, ICRC. AFC/M23 yasobanuye ko mu bantu yashyikirijwe, icyenda bonyine ari bo bari ku rutonde rurerure rw’abo yasabye ko Leta ya RDC ifungura, igaragaza ko abandi batandatu barimo batanu bo muri Haut-Katanga, Ituri na Kinshasa ndetse na Kamukama. Ubwo Kamukama yatangaga ubuhamya, yasobanuye ko yari asanzwe acururiza imyenda i Goma na…

Read More

Ikigo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (INSP) gishinzwe ubuzima rusange cyatangaje ko kugeza ku wa 9 Kanama 2026 hari hamaze kubarurwa abantu 4381 banduye icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo barimo 2011 bamaze gupfa. Abicwa n’iki cyorezo bari kwiyongera ku muvuduko mwinshi kuko wavuye ku 1000 urenga 2000 mu gihe kitageze ku kwezi. Ni mu gihe Ebola yibasiye iki gihugu hagati ya 2018 na 2020, kugira ngo yice abantu 2000 byafashe igihe kirenga umwaka. Iki cyorezo giterwa n’ubwoko bwa virusi buzwi nka Bundibugyo. Kugeza ubu ntiharaboneka umuti cyangwa urukingo byacyo, icyakoze ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS)…

Read More

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasobanuye ko Icyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa cyajyanywe gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuko iki kigo ari cyo kinini ndetse cyabasha kwakira umubare munini w’urubyiruko ndetse bagahabwa amasomo bakwiye neza. Yabivuze ku wa 10 Kanama 2026, mu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 16, mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo. Minisitiri Dr. Bizimana agaragaza ko ibyiciro byabanje byatorezwaga mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba ariko cyakiraga umubare muto w’intore ugereranyije n’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro. Ati “Kuba Itorero…

Read More

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yaciye amarenga ko bifuje myugariro wakinaga ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC, Niyomugabo Claude, ariko bagasanga ubushobozi bw’amafaranga akeneye butaraboneka. Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na SK FM, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2026, nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup. Iri ni irushanwa ryafashije Rayon Sports kubona ibyuho by’imyanya ikeneweho izindi mbaraga, kandi bigakorwa vuba mbere y’uko iyi kipe ikina irushanwa rya CAF Confederation Cup. Abajijwe kuri Niyomugabo Claude watandukanye n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yaciye amarenga ko bamwegereye ariko bagasanga akenewe n’andi makipe menshi, bikaba…

Read More