
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Ndorimana Etienne ufite ivuriro ry’ibanze ryitwa ‘Inshuti Nyabikoni’ mu Karere ka Nyarugenge, akekwaho gutera umukobwa urushinge rw’ingusho.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, uyu mukobwa w’imyaka 26 yagiye kwivuza muri iri vuriro riherereye ahitwa Kiruhura, ’muganga’ amutera urushinge rw’ikinya, ahita apfa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko umurambo w’uyu mukobwa woherejwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Dr. Murangira yasobanuye ko Ndorimana ukekwa gutera uyu mukobwa urushinge rw’ingusho akaba ari na nyir’iri vuriro ry’ibanze, yamaze gufatwa.
Ati “Ukekwa Ndorimana Etienne akaba ari we nyiri poste de santé Inshuti Nyabikoni yarafashwe, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karama.”
Umurambo w’uyu mukobwa wamaze gusuzumwa ariko ibyavuye mu isuzuma ntibiratangazwa. Yashyinguwe tariki ya 11 Kanama 2026.


