
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, (RTB), rwatangiye gukoresha isuzumabumenyi abakora mu nzu zitunganya imisatsi n’ubwiza hagamijwe kubaha impamyabushobozi no guca akajagari k’abiyitirira uyu mwuga bagatuma udatera imbere.
Ni igikorwa cyatangiriye mu Karere ka Rwamagana aho RTB iri gufatanya na Sendika y’abatunganya imisatsi, inzara n’ubwiza mu Rwanda.

Ku ikubitiro muri aka karere abantu 100 ni bo batangiye guhabwa ibizamini kugira ngo bahabwe impamyabushobozi zemewe mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko iyi gahunda igamije gusuzuma abantu basanzwe bakora imyuga itandukanye ariko badafite impamyabushobozi.
Yavuze ko amasuzumabumenyi bahabwa agamije gutuma babasha kugera no ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Nk’abakora muri salon bizatuma bagirirwa icyizere bitume bajya n’ahandi bakaba bahabwa akazi, abo tuzajya tubona ko batari bagera ku rwego rushimishije tuzajya tubafasha mu kubona amahugurwa. Ubu turatangirira ku bantu 1200 bakora muri salon ariko tukazakomeza kugeza bose tubagezeho mu gihugu hose.’’
Uwimana Diane utuye mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko yari amaze imyaka ibiri akora muri salon aho afasha abagore gutunganya imisatsi yabo.
Yavuze ko yabyigiye muri salon n’ubundi ubwo yarangiza amashuri yisumbuye agahitamo kuba ari byo ahugiyemo bikarangira abimenye neza.
Ati “Nkanjye nakoraga nta byangombwa kandi ni akazi ntateze kureka. Rero hari abantu bajyaga bashaka kumpa akazi muri salon zisumbuyeho bagasanga nta byangombwa mfite ariko ubu nimbihabwa bizamfasha no kujya hanze y’u rwanda nkakora nkatera imbere.’’
Nshimiyimana Nazar usanzwe ukora akazi ko kogosha, yavuze ko yari amaze imyaka itanu yogosha aho yabyigiye kuri bagenzi be. Yashimiye Leta yatangiye kubafasha kubona ibyangombwa bihamya neza akazi kabo.
Ati “Akazi kacu ni ko kari gasigaye karimo akajagari kuko umuntu yazaga atazi kogosha akakubwira ko avuye mu kandi karere, wamuha imashini akayigiraho ariko ubu turashimira Leta ko bigiye gucika, ka kajagari kose kagiye kuvaho.’’
Umuyobozi wa Sendika y’abatunganya imisatsi, inzara n’ubwiza, Rushigajiki Haruna, yavuze ko bari gufatanya na RTB gukoresha ibizamini abari muri uyu mwuga kugira ngo bagire impamyabushobozi zishobora kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi ndetse banajya hanze y’Igihugu bakaba bakwerekana icyo cyangombwa.
Ati “ Abogosha nta cyangombwa na kimwe baba bafite cyemeza ko azi kogosha kinyamwuga, ibi bibangamira n’umuntu uba ushaka kumuha akazi kuko ntamenya neza ni ba azi kogosha. Ni ugupfa kugirira icyizere umuntu ariko nibahabwa ibyangombwa bizatuma buri wese aho yajya hose ku Isi yaba ari umunyamwuga wemewe.’’
Rushigajiki yavuze ko nibura bafite imyaka itatu yo kuba bamaze guhugura no gutanga ibyangombwa ku bakora muri salon zose mu Rwanda nyuma bakazajya bahana umuntu uha akazi umuntu udafite ibyangombwa bimwemerera gukora aka kazi.
Biteganyijwe ko ku ikubitiro abarenga ibihumbi 30 ari bo bazakoreshwa ibizamini by’uko bazi kogosha, gukora inzara ndetse n’ubwiza. Abatsinze akaba ari bo bazajya bahabwa impamyabushobozi zitangwa na RTB

