
Umunyarwanda witwa Hakizimana Théogène, ufite imyaka 35, yarekuwe n’iznego z’u Burundi nyuma yo gukatiwa imyaka irindwi.
Hakizimana Théogène ukomoka mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, yarekuwe nyuma y’imyaka isaga ine yari amaze afungiye mu Burundi, aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi azira kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Hakizimana yatawe muri yombi ku wa 21 Nyakanga 2022, ubwo yari yagiye kwahira ubwatsi mu gishanga cy’Akanyaru, akambuka umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi. Nyuma yo gufatwa, yajyanywe mu gace ka Ngozi, aburanishwa n’ubutabera bw’u Burundi bumukatira igifungo cy’imyaka irindwi.

Amakuru dukesha Kigali Today, avuga ko ku wa 9 Ukwakira 2026, ari bwo Hakizimana yarekuwe atarangije igihano yari yarakatiwe, ahita agaruka mu Rwanda anyuze ku mupaka w’Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru.
Irekurwa rye rije mu gihe hakomeje kugarukwaho ibibazo by’Abanyarwanda bajya kwahira ubwatsi mu gace k’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Ku wa 23 Nzeri 2026, undi Munyarwanda w’imyaka 23 na we yiciwe mu Burundi, aho yari yagiye kwahira ubwatsi.
Ibi bibazo bikomeje kugaragaza akamaro ko gukemura ibibazo by’umutekano n’imikoreshereze y’uduce two ku mipaka, kugira ngo abaturage baturiye ibyo bice babashe gukora ibikorwa byabo bya buri munsi mu mutekano.

