- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Sosiyete y’indege yo mu Buhinde ya Air India yatangaje ko igiye gutangira gupima abapilote bayo bose, hagamijwe kureba niba badakoresha ibiyobyabwenge cyangwa imiti ibujijwe mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikibazo yabaye mu cyumweru gishize, ubwo indege ya Air India yavaga i Phuket yerekeza i New Delhi yatakaje amerekezo igatangira kumanuka mu buryo butunguranye. Raporo y’ibanze yagaragaje ko umupilote mukuru mbere yari yagaragayeho gukoreshwa urumogi. Abapilote ba Air India Express, ishami ry’iyi sosiyete, na bo bazatangira gukorerwa ibi bizamini guhera ku wa Kane. Amabwiriza yari asanzweho ateganya ko nibura 10% by’abapilote bapimwa mu buryo butunguranye. Ku…
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Shema Fabrice uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), uherutse gutabwa muri yombi, ibyaha akurikiranyweho bijyanye gutanga ‘cheque’ itazigamiye gishingiye ku mirimo ye bwite yakoraga ku ruhande idafite aho ihuriye no kuyobora iri shyirahamwe. Shema Fabrice yatawe muri yombi ku wa 11 Kanama 2026. Amakuru yahise atangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yahuzaga ibyo afungiye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyerekaniwemo abantu 18 batawe muri yombi kubera gutanga ibyangombwa ku nganda zikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, yavuze ko icyaha Shema Fabrice…
Ruhango:Umusore uregwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore umuruta yajuriye
Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ruheruka gufata icyemezo gifunga by’agateganyo umusore w’imyaka 23 aregwa gukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato umugore w’imyaka 30 gusa uyu musore yahise ajurira. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho uyu musore ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita cyangwa gukomeretsa undi ku bushake n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumugi. Ibyaha bikekwa ko byakozwe byabereye mu mudugudu wa Buhanda mu kagari ka Nyakogo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango. Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko uyu musore yagiye mu rugo baturanye arakomanga, baramukingurira ajyana umugore usanzwe ari umukozi wo mu ishyamba aramukubita ndetse anamusambanya ku gahato. Ubushinjacyaha…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye guta muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara bikekwa ko yahishiriye uruganda rwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge. Kuwa 6 Kanama 2026 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara witwa Gasana Isaie yatawe muri yombi. Gitifu Gasana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndora mu karere ka Gisagara. Gitifu Gasana afungwa ntihahise hatangazwa ibyaha aregwa gusa amakuru avuga ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano na gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge aho mu murenge ayoboye hari uruganda rwengaga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rwafunzwe na Rwanda FDA ariko nyuma rukongera gukora,…
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo cyugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishobora kuba cyarageze mu bantu kivuye mu nyamaswa, aho gukomoka ku bundi bwoko bw’iki cyorezo. Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Nature Medicine ku wa 10 Kanama 2026, bwakozwe n’abahanga bo muri RDC, Uganda, u Bubiligi n’ahandi. Basesenguye imiterere y’uturemangingo tw’uruhererekane twa virusi 22 twakuwe mu barwayi ba Ebola muri RDC na Uganda. Basanze ubwoko bwa Bundibugyo bwateye iki cyorezo butandukanye n’ubwari bwagaragaye mu cyorezo cyibasiye Uganda kuva mu 2007 kugeza mu 2008 no muri RDC mu 2012. Abashakashatsi babishingiyeho bagaragaza ko bishoboka…
Umuganga w’Umunyarwanda yatabaye Umunya-Israel w’imyaka 71 wari ugiye guhitanwa n’umutima
Umuganga w’Umunyarwanda witwa Dr Jean de Dieu Nsanzimana, yatabaye ubuzima bw’umusaza w’umunya-Israel witwa Roni Moshe, Umunya-Israel w’imyaka 71, wari umaze guhagarara umutima mu bitaro bya Wolfson Medical Center biri i Holon muri Israel. Moshe, ufite abuzukuru 10, yari asanzwe akora siporo cyane aho akora urugendo rurerure ku igare ndetse akanoga mu nyanja kilometero ebyiri inshuro eshatu mu cyumweru. Yagiye kwa muganga nyuma yo kugira umunaniro udasanzwe n’ububabare bukomeye mu gatuza. Abaganga bamupimye basanga afite ikibyimba cya santimetero umunani (8 cm) mu gice cy’ibumoso cy’umutima. Icyo kibyimba cyagendaga kinyeganyega uko umutima utera, ku buryo cyashoboraga gufunga inzira y’amaraso. Dr Hagai Dekel…
Igihe cy’ubukangurambaga cyararangiye, ubu uzafatwa azahanwa – CIP Gahonzire ku nzoga zitemewe
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko ubukangurambaga bwo gusaba abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge ubu bwarangiye, ku buryo aho bigeze urazifatanwa amakuru aturutse ahandi afatwa nk’uwakoze icyaha agomba guhanirwa. Ibi yabigarutseho ku itariki 12 Kanama 2026, ubwo hari hamaze kumenwa inzoga zitemewe hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali. Yagaragaje ko bidakwiye ko inzego bireba zizajya zigira uwo zisangana inzoga zitujuje ubuziranenge zakumiriwe ku isoko ry’u Rwanda ari zo zibyimenyeye cyangwa amakuru avuye ahandi. Ati “Ubu abo dufata turabafunga kuko barenze ku mabwiriza. Twagize igihe kinini cyo kubakangurira no…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rakai muri Uganda buri gukora iperereza ku ndwara bikekwa ko yadutse, imaze guhitana abantu bane mu midugudu ya Muddala, Kyakabikwa na Kyabigondo yo mu Murenge wa Lwamagwa. Abapfuye barimo Bangirana Charles, Ntegyeriize Jenifa, Behakanira Christmas n’undi muntu umwe utaramenyekana nk’uko Chimpreports yabyanditse. Impagararizi zafashwe ku bapfuye zoherejwe muri laboratwari kugira ngo zisuzumwe hamenyekane icyaba cyarabahitanye. Umuvugizi wa Polisi muri Greater Masaka, SP Twaha Kasirye, yavuze ko iyi ndwara bivugwa ko itangira umuntu agira ibisebe bifata amaboko, nyuma igituza kikabyimba, umuntu agapfa mu gihe cy’iminsi ibiri. Ati “Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi ndwara idasanzwe.” SP Twaha…
RSSB Tigers yatsinze APR BBC amanota 96-94, Patriots itsinda REG BBC amanota 72-61, amakipe yose anganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri, ibyatumye hazitabazwa umukino wa gatanu. Iyi mikino ya ½ yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026 muri Petit Stade i Remera. APR BBC na REG zasabwaga gutsinda zikajya ku mukino wa nyuma ariko byarangiye zigaranzuwe. Umukino wa Tigers na APR watangiye wihuta amakipe yombi atsindana abifashijwemo na Tarik Bey na Teafale Leonard Jr. Agace ka mbere karangiye APR iyoboye n’amanota 25 kuri 16 ya Tigers. Agace ka kabiri k’injyanamuntu, Tigers yagatangiye neza Zouzoua Mimi na…
Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Masindi muri Uganda yatawe muri yombi, akurikiranyweho gushaka guha ruswa abasirikare bari bashinzwe igikorwa cyo kwinjiza abashya mu Ngabo za Uganda, UPDF. Emmanuel Kyakabaale Tayebwa, utuye mu gace ka Kimengo, yafashwe ku wa Kabiri ku biro by’Akarere ka Masindi, ahaberaga igenzura ry’abari biyandikishije bashaka kwinjira mu gisirikare. Uyu musore yari yabanje gukurwa mu bahatanira kwinjira muri UPDF nyuma yo kunanirwa kwerekana impamyabumenyi ye y’amashuri yisumbuye. Yari yerekanye icyemezo cy’uko yarangije amashuri abanza ndetse n’urupapuro rugaragaza amanota yabonye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Nyuma yaje kwereka itsinda ryagenzuraga ibyangombwa kopi y’impamyabumenyi yari yarafotoye…
