- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Al Nassr, Cristiano Ronaldo, yatangaje ko umwaka wa 2026/27, ari wo wa nyuma mu mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Uyu mukinnyi w’imyaka 41, ni umwe mu banyabigwi ba ruhago y’Isi, nyuma y’uko mu gihe kinini amaze akina yafashije amakipe yakiniye kwandika amateka atandukanye. Uyu mukinnyi yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru Vogue, agaragaza byinshi ku hazaza he, by’umwihariko mu mupira w’amaguru, dore ko afite amasezerano mu ikipe yo muri Arabie Saoudite azarangira mu 2027. Abajijwe ku gihe azahagarikira gukina umupira w’amaguru yagize ati “Byanze bikunze uyu ni wo mwaka wanjye wa nyuma mu mupira w’amaguru, ndashaka gusiga…
Intambara ya Iran yatumye imyitozo ya gisirikare ya Koreya y’Epfo na Amerika izamo agatotsi
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kigiye kugabanya imyitozo ya gisirikare gihuriramo na Koreya y’Epfo, avuga ko afitanye umubano mwiza cyane na Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru. Trump yanavuze ko Koreya y’Epfo iherutse kwanga kwifatanya na Amerika mu ntambara yo muri Iran. Yavuze ko iyo myitozo ihenze. Icyakora, Koreya y’Epfo yatangaje ko imyitozo ihuriweho na Amerika izakomeza nk’uko yari iteganyijwe. Ibi bibaye nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza ibisasu bya missile ballistic. Impuguke zivuga ko kugabanya imyitozo bishobora gutanga inyungu mu mafaranga, ariko bikagira ingaruka ku bufatanye bwa gisirikare hagati ya Washington na Seoul.…
Nyuma y’imyaka ine yitabye Imana, Yvan Buravan agiye kwibukwa mu gitaramo cyo gusigasira ibigwi bye ari nako bakomeza ubukangurambaga ‘Turikumwe Campain’ bwo kurwanya kanseri. Ni igitaramo cyateguwe n’umuryango YB Foundation. Kizabera muri “Atelier du Vin” ku wa 17 Kanama 2026. Gitegerejwemo abarimo Uncle Austin, Ish Kevin , Impakanizi, DJ June na Selekta Faba. Yvan Buravan yapfuye ku wa 17 Kanama 2022, azize indwara ya kanseri. Kuva ubwo hahise hatangira umuryango YB Foundation wamwitiriwe. Washinzwe mu rwego rwo gukomeza umurage w’uyu muhanzi. Abashinze uyu muryango biyemeje ko umunsi uyu muhanzi yapfiriyeho utagomba kuba umunsi wo kwibuka urupfu rwe gusa, ahubwo ukaba…
U Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika y’i Burasirazuba mu gukoresha neza ingengo y’imari
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bicunga neza ndetse bikerekana uko ingengo y’imari yarwo ikoreshwa muri Afurika y’Iburasirazuba, ku Isi ruza ku mwanya wa 28. Ibi ni ibikubiye muri raporo y’Ikigo Mpuzamahanga giharanira ikoreshwa neza ry’ingengo y’imaro no kurwanya akarengane, International Budget Partnership (IBP) yashyizwe hanze ku wa 14 Kanama 2026. Ni raporo itangwa buri myaka ibiri iva mu bugenzuzi bukorwa na IBP, ku mikoreshereze y’ingengo y’imari, uruhare rw’abaturage mu kugena no kumenya imikoreshereze y’iyo ngengo y’imari, ndetse n’ubugenzuzi ku mikoreshereze y’ingengo y’imari. Mu bijyanye no gutanga amakuru ku mikoreshereze y’ingengo y’imari no kugira ingengo y’imari ifunguye…
Uruganda rukora moto z’amashanyarazi rwa Spiro mu Rwanda rwamuritse EKON M1 V3, moto nshya yakozwe hitawe ku miterere y’u Rwanda by’umwihariko n’ibyo abayitwara bakeneye. Iyi moto yamuritswe ku wa 14 Kanama 2026 mu gikorwa cyabereye kuri Stand ya Spiro mu Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Cyitabiriwe n’abakora muri Spiro bamwe mu bakiliya bayo, abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abandi bari bitabiriye imurikagurisha. Ubuyobozi bwa Spiro buvuga ko EKON M1 V3 yakozwe hashingiwe ku kuba u Rwanda ruzwi nk’Igihugu cy’Imisozi Igihumbi kuko imiterere yarwo irangwa n’imisozi. Rufite imiterere kandi itandukanye y’imihanda, ku buryo rukenera ibinyabiziga bifite ubushobozi bwo…
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yahaye ikaze umwuzukuru we, Ruhamya Kainerugaba mu Ngabo z’icyo gihugu (UPDF), nyuma yo kurangiza amasomo ya gisirikare mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sandhurst mu Bwongereza. Ruhamya ni umuhungu wa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda. Kuri uyu wa 16 Kanama 2026, Perezida Museveni abinyujije kuri X, yatangaje ko yishimiye kubona umwuzukuru we yinjiye mu muryango mugari wa UPDF, nyuma yo gusoza amasomo hamwe na mugenzi we Bakyira. Ati “Imana yongeye kumpa umugisha wo kubona umwe mu buzukuru banjye, Ruhamya, yinjira mu muryango wanjye mugari wa UPDF, nyuma yo gusoza amasomo i…
Umunyamakuru Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali yahinduriwe izina ikitwa Kigali Football Club, asimbura Kankindi Anne-Lise. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, ni bwo habaye Inteko Rusange y’iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali, irimo ingingo zo kuzuza inzego za Komite Nyobozi yatowe mu 2025, iyobowe na Rindiro Jean Chrysostome. Inteko Rusange yemeje ko Uwimana Clarisse ari we Visi Perezida Wungirije wa AS Kigali, akazafatanya n’abandi kuyobora iyi kipe mu cyerekezo gishya cyayo nyuma y’uko ari yo gusa isigaranywe n’Umujyi wa Kigali. Iyi kipe kandi ntizongera kwitwa AS Kigali nk’izina yahawe nyuma yo kuva ku ryo yitwaga mbere…
Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries, Apôtre Mignonne Kabera, yimitse abapasiteri b’abagore 25. Kwimika aba ba pasiteri ni kimwe mu byaranze umunsi wa nyuma w’icyumweru cy’amasengesho ‘All Women Together 2026’. Aba bagore basengewe ku wa 15 Kanama 2026 bahawe inshingano zo kuba abapasiteri, mu gihe abandi barenga 300 basengewe kugira ngo bafashe mu murimo w’Imana mu byiciro bitandukanye, abo Apôtre Mignonne yise ‘Ministers’ cyangwa abakozi b’Imana. Iki gikorwa cyabaye munsi wa nyuma w’iki giterane cyamaze iminsi itanu kibera muri BK Arena i Kigali, kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026.…
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yagiriye inama abakoresha imbuga nkoranyambaga abibutsa ko uru rwego rudakwiye gukoreshwa nk’igikangisho. Ibi Dr. Murangira yabigarutseho ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha urubuga rwa X, wasabye ko hatangira iperereza kuri Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy cyangwa umugabo we Shizzo, abashinja kwibasira abafana b’ikipe ya Rayon Sports. Mu kumusubiza, Dr. Murangira yibukije uyu ukoresha urubuga rwa X ko, nubwo Tessy yasabye imbabazi, abantu badakwiye gukoresha RIB nk’igikangisho. Ati “Usibye ko yasabye imbabazi ku magambo avuga ko atari meza yakoresheje, ndajya inama ko RIB yacu kandi yanyu itakoreshwa nk’igikangisho. Reka twese duharanire ko itaba…
Umupilote utwara indege y’intambara ya F-18 yo muri Espagne, wari mu butumwa bwa OTAN bwo kugenzura ikirere, yarashe indege nto itagira umupilote yari yinjiye mu Kirere cya Romania mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iba iya kane iki gihugu kirashe muri uyu mwaka, nk’uko Minisiteri y’Ingabo ya Romania yabitangaje kuri iki Cyumweru. Romania, igihugu kiri muri OTAN, gisangiye na Ukraine umupaka wo ku butaka wa kilometero 614. Mu myaka ine ishize, indege nto z’u Burusiya zitagira abapilote zagiye zinjira kenshi mu kirere cyayo, ndetse n’ibisasu bigategwa mu Nyanja y’Umukara, ahari inzira zikomeye z’ubucuruzi. Minisiteri y’Ingabo ntiyatangaje inkomoko y’iyo ndege itagira umupilote, ivuga…
