- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Nyuma y’uko APR FC yikuye mu irushanwa rya Turbo King Super Cup 2026, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda isimbuzwa na Mukura Victory Sports & Loisirs. Ni umwanzuro washyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, nyuma y’ibiganiro bitandukanye FERWAFA yagiranye n’amakipe ya APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC. Yagize iti “Hemejwe ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane, mu mikino ibiri ya ½ cy’irangiza n’umukino wa nyuma nk’uko byari biteganyijwe.” “Kubera ko APR FC yamenyesheje FERWAFA ko itazitabira iri rushanwa muri ubu buryo bw’amakipe ane, hemejwe ko…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko nta biganiro biri kuba hagati ya Amerika na Iran ndetse nta n’ibiteganyijwe, ahubwo avuga ko Inzira ya Hormuz ifunguye. Trump yanditse ku rubuga Truth Social ati “Nta biganiro cyangwa imishyikirano biri kuba, cyangwa biteganyijwe, na Repubulika ya Kisilamu ya Iran. Ingabo zo mu mazi zikomeje gufunga inzira nk’uko bisanzwe, naho Inzira ya Hormuz irafunguye kandi iri gukora. Mine zose zo mu mazi zarakuweho cyangwa zituritswa.” Umuyobozi mukuru ushinzwe ibiganiro ku ruhande rwa Iran, Mohammad Baqer Qalibaf, yavuze mu magambo yatangajwe n’itangazamakuru rya Leta ko Inzira ya Hormuz izakomeza gufungwa…
Umuhanzi nyarwanda Platini P urikubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabiriye igitaramo cy’abahanzi bakomeye mu njyana ya R&B, Usher na Chris Brown, cyabereye kuri Gillette Stadium. Platini P yagaragaye muri iki gitaramo cyabaye ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, aho aba bahanzi bombi bari bahuriye ku rubyiniro muri gahunda y’uruzinduko rwabo rwa ‘The R&B Tour’ rwabereye kuri Gillette Stadium iherereye i Foxborough, muri Massachusetts, akaba ari na hamwe mu habereye imikino y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026. Uyu muhanzi w’Umunyarwanda umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanagaragaye mu bitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, cyabereye muri…
Ikipe ya Rayon Sports izacakirana na APR FC mu kwezi kwa 11 ku ngengabihe y’uko amakipe azahura muri shampiyona y’’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2026/2027. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Rwanda Premier League itegura shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], ni bwo yashyize hanze iyi ngengabihe y’uko amakipe azahura. Tariki ya 4 Nzeri ku munsi wa mbere wa shampiyona, Kiyovu Sports na Gorilla FC ni zo zizabimburira izindi saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium naho bukeye bwaho Amagaju FC akine na Etoile de l’Est saa Cyenda ku kibuga cya Kamena. APR FC na Rayon Sports zizaba ziri…
Nyuma y’iminsi akora imyitozo ariko atarashyira umukono ku masezerano, rutahizamu w’Umurundi ukina anyuze mu mpande, Girumugisha Jean Claude, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Al Ahli Tripoli yo muri Libya mu gihe cy’imyaka ibiri. Girumugisha wakiniraga Al Hilal SC yo muri Sudani, ni umwe mu bakinnyi bakomeye bavuzwe cyane ku isoko ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi, kuko yifuzwaga n’amakipe akomeye. Gusa Al Ahli Tripoli yo muri Libya yagaragaje intambwe kurenza andi makipe, ndetse imwifashisha mu mikino ya gicuti, gusa itinda kumusinyisha kuko hari ibiganiro byari bitararangira n’ikipe ye. Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, yerekanywe nk’umukinnyi mushya…
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze i Zanzibar kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania. Itangazo rya Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Comgo riravuga ko, uru ruzinduko rwabaye ku butumire bwa mugenzi we wa Tanzania, Perezida Dr Samia Suluhu Hassan. Mu gihe azaba ari muri Tanzania, Perezida Tshisekedi azagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iki gihugu, mu rwego rwo gukomeza umubano n’ubufatanye hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania. Urwo ruzinduko ruje mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushimangira umubano w’ibihugu byombi,…
Komisiyo y’Amatora muri Zambia yatangaje ko Perezida Hakainde Hichilema ari we watsinze amatora agize amajwi 60%. Mu rukerera rwo ku 18 Kanama 2026, komisiyo y’igihugu y’amatora ya Zambie yatangaje ko Perezida Hakainde Hichilema w’imyaka 64 y’amavuko yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu mu myaka itanu iri imbere. President Hakainde Hichilema yari ahanganye cyane na Brian Mundubile wagize amajwi 38 ku ijana. Abatavuga rumwe n’ubutegetetsi ndetse na sosiyete civile muri iki gihugu bashinja ishyaka rya Perezida Hakainde Hichilema United Party for National Development (UPND) kuniga urubuga rwa Politike. Mundubile yari yabaje kuvuga ko ari we watsinze amatora nubwo nta bimenyetso yagaragaje bishyigikira…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko abantu bakekwaho kwikomeretsa ku bushake ku myanya y’ibanga kugira ngo basabirize bazabone uko bivuza bafunzwe Abafashwe bafatiwe mu karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Matyazo aho hafashwe abantu bane basabirizaga bari mu masoko atandukanye basaba ubufasha bw’amafaranga yo kuvuza ibisebe bafite ku myanya yabo y’ibanga kubera ibisebe biciye ku bushake. Abafashwe harimo umusore w’imyaka 23 wo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza. Mu buhamya bwe avuga ko amaze imyaka itandatu abikora aho yahawe imiti imuca ibisebe ku myanya ye y’ibanga kugira ngo ajye asaba, avuga ko ashaka kujya…
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) bwatangaje ko hamaze gufotorwa abantu barenga miliyoni zirindwi bazakorerwa Indangamuntu Koranabuhanga (e-indangamuntu) mu gihe ibikorwa byo kubarura no gufotora abandi baturage bikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu. NIDA yagaragaje ko ubu abantu barenga miliyoni 8 bamaze kubarurwa muri bo abarenga miliyoni 7 bakaba bamaze gufotorwa nk’uko The New Times yabitangaje. Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine yavuze ko ibikorwa byo kubarura no gufotora abaturage ubu bikomereje mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Ati “Turimo gusoza ibikorwa mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Abakozi bacu ari i Gakenke, Karongi, Gicumbi, Rutsiro, kandi ku wa Kabiri turakomereza i Rulindo.” Mukesha yavuze…
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, yavuze ko Joseph Kabila na Corneille Nangaa ari abantu bakoreye igihugu badakwiye kubura mu biganiro by’Abanye-Congo biteganywa na Perezida Félix Tshisekedi. Fayulu uyobora ihuriro Lamuka yabivugiye i Paris mu Bufaransa, ashimangira ko we n’aba banyapolitiki bafite uruhare rukomeye mu mateka ya politiki ya RDC, bityo bakwiye kwitabira ibiganiro bigamije gushakira igihugu cyabo ibisubizo. Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, mu gihe Nangaa yigeze kuyobora Komisiyo y’Amatora, CENI, mbere yo kujya ku buyobozi bwa AFC/M23. Fayulu yavuze ko Leta ya Kinshasa ishinja Kabila gushyigikira no gutera…
