Author: Bvn Rwanda

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yaciwe amafaranga nyuma yo gukubita umukinnyi wa Philadelphia Union, Quinn Sullivan, mu mukino wa Shampiyona ya Amerika (MLS) wahuje iyi kipe na Inter Miami, ukarangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Komite ishinzwe imyitwarire muri MLS yahannye Messi nyuma yo kugaragara akubita Sullivan urushyi ku itama, mu gihe uyu mukino wabaye ku wa Gatanu wari ugeze mu minota ya nyuma. Aya makimbirane yatangiye ubwo Messi yagaragaraga atongana na Sullivan, mu gihe undi yasaga n’umuteye umutongo, Messi yamukubise urushyi ku itama amuturutse inyuma. Umusifuzi wari uyoboye umukino yahise yinjira hagati y’aba bakinnyi kugira ngo abatandukanye,…

Read More

Abantu nibura 50 biganjemoi abana, bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria muri Leta ya Sokoto. Abatangabuhamya bavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abahinzi n’abakozi bari bagiye gusarura umuceri. Bamwe bavuga ko bwari butwaye abantu barenga 70, mu gihe abandi bavuze ko bari 57. Umwe mu bayobozi bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi yavuze ko imirambo myinshi yabonetse, harimo iy’abana bari hagati y’imyaka 10 na 15. Abandi bantu 16 bo bararokotse. Impanuka z’ubwato muri Nigeria zikunze kugaragara, ahanini bitewe no kuba ubwato butwara abantu barenze ubushobozi bwabwo, kutitabwaho neza ndetse n’ubugenzuzi budahagije ku mutekano wo mu mazi, cyane cyane mu…

Read More

Jill Biden yavuze ku rugendo rukomeye we n’umugabo we Joe Biden barimo nyuma yo kuva ku butegetsi muri Amerika, ubu arembejwe na kanseri ya prostate iri ku rwego rukomeye. Jill yavuze ko kuba atekereza ko umunsi uwo ari wo wose ashobora kubura umugabo we ari ibintu bimutera ubwoba, ariko ko yihatira kwibanda ku gihe bakiri kumwe. Mu kiganiro yagiranye na The Jamie Kern Lima Show, Jill Biden yavuze ko atatekereza ubuzima bwe adafite Joe Biden. Ati “Birumvikana ko ntinya. Ndavuga nti, mbere na mbere, arandusha imyaka hafi 10, kandi iyo umuntu afite uburwayi nk’ubu… ntushobora kubyirengagiza.” Yakomeje avuga ko kwemera…

Read More

Sean ‘Diddy’ Combs ashobora kongera guhura n’ibibazo by’imanza, nyuma y’uko urubanza rw’umugabo ukurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa 2Pac Shakur rutangiye gutanga umucyo ku birego bimaze imyaka myinshi bivugwa ku iyicwa ry’uyu muraperi w’ikirangirire. 2Pac yishwe arashwe ku wa 7 Nzeri 1996 i Las Vegas muri Leta ya Nevada, ubwo imodoka yari arimo yari ihagaritswe n’amatara agenzura urujya n’uruza mu muhanda. Yarashwe inshuro enye, aza kwitaba Imana nyuma y’iminsi itandatu afite imyaka 25. Kugeza ubu, Duane ‘Keffe D’ Davis, wahoze ari umuyobozi w’agatsiko ka South Side Compton Crips, ni we muntu wenyine ukurikiranyweho urupfu rwa 2Pac. Abashinjacyaha bavuga ko Davis yagize…

Read More

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB), bwamaganye ibigo by’amashuri byihaye ububasha bwo kugurisha ibikoresho nkenerwa by’abanyeshuri imbere mu bigo, ariko bikabikora ku biciro by’umurengera ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa 20 Kanama 2026. Muri Nzeri 2022, Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza agena imisanzu y’ababyeyi mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, yatangiye gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/23. Ni amabwiriza yagennye ingano y’amafaranga y’ishuri ahuriweho mu mashuri ya Leta yose n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano. Agaragaza ko ibikoresho nkenerwa ku mashuri acumbikira abanyeshuri birimo umwambaro w’ishuri,…

Read More

Producer Mamba, umwe mu basore bakiri bato bamaze kwigaragaza mu gutunganya umuziki mu Rwanda, yatangiye urugendo rushya rwo kuririmba, avuga ko intambwe ya mbere yayiteye bitewe n’icyizere yagiriwe na Ishimwe Karake Clement, washinze sosiyete y’umuziki ya Kina Music. Ahimana Adrien P uzwi nka Producer Mamba, ari mu basore bagaragaza ko impano mu muziki ishobora kugira amashami menshi. Nubwo amazina ye amaze kumenyekana cyane mu gutunganya indirimbo no gucuranga ingoma, ubu yatangiye no kwiyereka abakunzi b’umuziki nk’umuhanzi. Mamba avuga ko kuba yarageze kuri iyi ntambwe bitaturutse gusa ku cyifuzo cye, ahubwo ko hari umuntu wamufashije kubona ko afite ubushobozi bwo kuririmba…

Read More

Umuhanzi w’Umunyamerika Post Malone n’umukunzi we Christy Lee bongeye kugaragaza ko basubukuye umubano wabo, ndetse amakuru dukesha TMZ avuga ko aba bombi bamaze no kwambikana impeta y’urukundo. Post Malone na Christy Lee bagaragaye bishimanye mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, ariko icyakuruye cyane abantu ni impeta nini ya diyama yari iri ku rutoki rwa Christy. Iyi mpeta yahise ituma benshi bemeza ko Post Malone yamaze kumusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore. Ibi bibaye nyuma y’uko aba bombi bari baratandukanye. Mu mpeshyi ishize, amakuru yari yatangajwe ko Post Malone na Christy Lee batandukanye nyuma yo kumarana amezi atari make bakundana. Post Malone…

Read More

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Al Ahly Sport Club Wadmadni yo muri Sudani mu mukino wa gicuti ,uba uwa 9 imaze gutsinda yikurikiranya. Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Kumi Nebyiri kuri Kigali Pele Stadium. Ku munota wa 3 Boris Gbenou wa Rayon Sports yashoboraga gufungura amazamu ariko apfushw ubusa amahirwe yari abonye. Ku wa 10 Al Ahly Sports Club Wadmadni yari ibonye uburyo ku mupira wari uhawe Ibrahim Camara ariko birangira umunyezamu wa Rayon Sports atabaye. Uko iminota yagendaga niko iyi kipe yo muri Sudani yinjiraga mu mukino ndetse itangira no kuwiharira binyuze mu guhererekanya. Ku munota…

Read More

Nyirarukundo Annociata wo mu Karere ka Karongi wari ufite imyaka 39, yasanzwe mu ishyamba amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko yiyahuye kubera kubura umufasha kurera abana yasigiwe n’umugabo wamutaye akigira i Kigali. Byabereye mu Mudugudu wa Kabyaza, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Rugabano ku wa 18 Kanama 2026. Saa Mbiri za mu gitondo nibwo abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera umanitse mu giti mu ishyamba yapfuye. Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko hari hashize imyaka ibiri umugabo amutaye akajya i Kigali amusigiye abana ntagaruke. Mu byumweru bibiri bishize, uyu mugore wari ufite umwana w’imyaka ibiri, nyina yamukuye aho yari yarashatse amujyana iwe…

Read More

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko mu minsi iri imbere abadipolomate babiri ba Iran bazirukanwa, mu rwego rwo kwihorera ku bikorwa bya Iran byatumye abakozi ba ambasade yabwo i Tehran bafungwa. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yatangaje ko iki cyemezo gifitanye isano n’ibyo yise ibikorwa bidashobora kwihanganirwa. Ati “Nari natangaje ko iki gikorwa kidashobora kwihanganirwa kizagira ingaruka, kandi byarabaye. Abadipolomate babiri ba Iran bari mu Bufaransa bazirukanwa mu gihe cya vuba cyane.” Mu kwezi gushize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko abakozi babiri ba Ambasade y’iki gihugu muri Iran bafunzwe ndetse bagaterwa ubwoba n’inzego z’umutekano za…

Read More