Author: Bvn Rwanda

Robot yakozwe n’ikigo cyo mu Bushinwa gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, Honor, yanditse amateka nyuma yo kwiruka metero 100 mu masegonda 9,32, bituma ikuraho agahigo kari gafitwe n’Umunya-Jamaica, Usain Bolt. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo iyo robot yiswe Lightning, yageze ku muvuduko wo hejuru wa metero 14,5 ku isegonda mu igerageza ryabaye mbere y’Imikino ya Kabiri y’Isi ya za Robot, yatangijwe i Beijing mu Bushinwa. Iki gihe Lightning yakoresheje cyarenze ku gahigo k’Isi mu kwiruka metero 100 mu bagabo, kari gafitwe na Usain Bolt. Uyu Munya-Jamaica yashyizeho agahigo k’amasegonda 9,58 mu Marushanwa y’Imikino Ngororamubiri yabereye i Berlin mu Budage mu 2009. Icyakora,…

Read More

Abofisiye babiri b’u Burundi bo ku rwego rwa jenerali barokotse igitero cya drone cyagabwe kuri hoteli muri santere ya Fizi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Kanama 2026. Aba bofisiye ni Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Elie Ndizigiye uzwi nka Muzinga na Brig Gen Telesphore Barandereka ushinzwe imyitozo n’ibikorwa mu gisirikare cy’u Burundi. Iki gitero cyangije bikomeye inyubako ikoreramo Hotel Mwalu, cyane cyane ku gisenge. Igisirikare cya RDC cyashinje ihuriro AFC/M23 kukigaba ariko ntiryagize icyo ribivugaho. Amakuru ava mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko Gen Maj Muzinga…

Read More

Umugabo w’imyaka 45 wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugore we amutemye ijosi, bapfa ko yamucaga inyuma. Ibi byabereye mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Munanira ho mu Mudugudu wa Busumba, ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kanama 2026. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabeza Jean d’Amour yabwiye IGIHE ko uru rupfu rwatewe n’amakimbirane ashingiye ku bushoreke. Ati “Nibyo koko amakuru y’urupfu rw’uriya mubyeyi twarayamenye, dusanga rwarakomotse ku makimbirane ashingiye ku bushoreke, kuko hari ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa umugabo yashakaga gutwara, avuga ko atakwihanganira kuba byararyamweho n’undi mugabo, ndetse inzego zibifite mu nshingano ziracyakomeje iperereza.” Yakomeje…

Read More

Umuyobozi wa Sosiyete y’umuziki ‘Mavin Records’, Don Jazzy, yavuze ko umuhanzi Ayra Starr atari we wenyine wagiriye akamaro mu kumuzamuka mu muziki, ahubwo ko na we yamuhinduriye ubuzima mu buryo bukomeye. Don Jazzy yabigarutseho nyuma y’uko umufana wa muzika ku rubuga rwa X, ashyize hanze ifoto ya Ayra Starr akiri muto mu rugendo rwe rwa muzika, ashimira Don Jazzy uruhare yagize mu kumufasha kugera ku rwego agezeho uyu munsi. Uyu ukoresha X yanditse avuga ko Don Jazzy yagize uruhare rukomeye mu gukiza Ayra Starr ku kuba yari gukomeza gukora undi mwuga. Mu kumusubiza, Don Jazzy yagaragaje ko inkuru y’umubano we…

Read More

Ikipe ya Mukura VS yasinyishije umukinnyi wo mu kibuga hagati ukomoka muri Uganda, Hussein Ssenoga, imuha imyaka ibiri imukuye muri Kitara FC. Mukura VS yo mu Karere ka Huye, ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, aho izakina amarushanwa atandukanye ihereye kuri Turbo King Super Cup 2026. Kimwe mu byo iyi kipe iri gukora ni ukongeramo abakinnyi bashya bazayifasha, umwe muri bo akaba ari Hussein Ssenoga wo muri Uganda. Akina mu kibuga hagati afasha ba myugariro. Uyu mukinnyi w’imyaka 28, byitezwe ko agaragara mu mukino wa gicuti uhuza Mukura VS na Bugesera FC. Ni umwe mu bakinnyi beza bari muri Shampiyona…

Read More

Umukinnyi wa filime Jaafar Jackson, usanzwe ari mwishywa wa Michael Jackson akaba ari we wakinnye muri filime imuvugaho, yavuze ko yifuza ko igice cya kabiri cy’iyo filime cyazagaragaza uruhande rw’ubumuntu n’ubugwaneza byaranze nyirarume mu myaka yakurikiyeho. Filime ya mbere ya Michael yasojwe n’amagambo agira ati “inkuru ye irakomeza”, asiga agaragaje ko hazakorwa igice gikurikira. Ikigo cya Lionsgate cyamaze gutangira gutegura icyo gice, nyuma y’uko filime ya mbere yarangiriye ku rugendo rw’ibitaramo rwa Michael Jackson rwa Bad Tour mu 1987. Jaafar yavuze ko yifuza ko igice cya kabiri cyazaha Michael Jackson umwanya wo kuvuga inkuru ye no kugaragaza uko yabonaga ubuzima, cyane cyane mu myaka…

Read More

Ikipe ya Arsenal yatangiye neza shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2026/2027, itsinda Conventry City ibitego 3-0. Uyu mukino wo ku munsi wa mbere aho ari na wo wabimburiye indi, wakinwe kuri uyu Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026 saa Tatu z’ijoro kuri Emirates Stadium. Arsenal yatangiye umukino ihererekanya neza ndetse ari ko ibona uburyo imbere y’izamu ariko ntibubyaze umusaruro. Ku munota wa 6 gusa, Bukayo Saka yashoboraga gufungura amazamu ku mupira mwiza yari abonye awufunga neza arekura ishoti ariko ba myugariro ba Conventry City barirambika. Bidatinze ku munota wa 14, Kai Havertz yahise afungura amazamu ku mupira yahawe na Riccardo Calafiori. Ku munota wa…

Read More

Umukinnyi wa filime Musabyimana Charles wamamaye cyane nka ‘Diallo’ muri filime nyarwanda ‘Amarira y’Urukundo’, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukeshimana Léonie, nyuma y’imyaka myinshi bombi bari bamaze batandukanye n’abo bari barashakanye mbere. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Jabana, mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026, aho aba bombi basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore. Kuri uyu munsi w’umwihariko, ‘Diallo’ yashimye Imana ku bw’uru rugendo rushya atangiye, avuga ko kuba yongeye kubona umufasha nyuma y’imyaka myinshi ari ikintu atakekaga ko cyari kuzabaho muri ubu buryo. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Musabyimana Charles yavuze ko yari amaze imyaka…

Read More

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Divine Ikubor uzwi nka Rema, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika muri iki gihe, ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaherekeza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, mu gikorwa kigaragaza uko uyu muhango umaze kurenga imbibi zo kwita amazina ingagi gusa, ukaba urubuga ruhuza ubukerarugendo, umuco n’imyidagaduro. Rema azasusurutsa igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026, umunsi ukurikiyeho umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uzabera i Kinigi mu Karere ka Musanze. Ni igitaramo gitegerejwe mu gihe Kwita Izina 2026 iri gutegurwa nk’urukurikirane rw’ibikorwa bizamara iminsi, aho umushyitsi atazaza kureba umuhango wo kwita amazina ingagi gusa, ahubwo…

Read More

Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’lsukura (WASAC Group), cyiseguye ku bafatabuguzi bacyo batari kubona amazi ahagije hirya no hino mu gihugu, muri iki gihe cy’impeshyi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, gitangaza ko kigiye kongera amazi angana na metero kibe 10.000 mu buryo bwo guhangana n’ibibazo by’ibura by’amazi muri uyu mujyi no mu nkengero zawo. Bikubiye mu itangazo WASAC Group yashyize hanze ku wa 21 Kanama 2026. Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kugaragara cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, iki kigo cyatangaje ko kiri kongerera ubushobozi inganda zitunganya amazi zirimo urwa Kanzenze mu Karere ka Bugesera n’urwa Nzove mu…

Read More