- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara wari watawe muri yombi akekwaho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge yongeye gufungurwa. Taliki ya 6 Kanama 2026, Gififu Gasana Isaie yatawe muri yombi afungirwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ndora. RIB yakekaga ko nyuma y’aho hafunzwe uruganda rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge rwakoreraga muri Kansi, rwongeye gukora bigizwemo uruhare na Gitifu Gasana. Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko Gitifu Gasana akurikiranywe n’Ubugenzacyaha, bityo ko ari bwo bwasobanura neza ibyaha akurikiranyweho. Taliki ya 11 Kanama, Visi Meya Habineza yemeje ko Gitifu Gasana yafunguwe by’agateganyo…
Dusabe Franky wahoze yitwa Gasana François wohorejwe mu Rwanda aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye urukiko ko rwatangira kumuburanisha nubwo agitegereje dosiye ye iri muri Norvège. Mu iburanisha riheruka ryabereye mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, ku wa 12 Werurwe 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwandikiye ubwo muri Norvège, busaba dosiye ya Gasana, busubiza ko iyo baruwa yanyuzwa kuri Minisiteri y’Ubutabera. Umushinjacyaha yagize ati “Dutegereje igisubizo, ntiturasubizwa.” Umushinjacyaha yavuze ko Ubushinjacyaha bwagiye aho icyaha cyabereye, bukora iperereza ry’inyongera. Ati “Twagiye ahabereye icyaha, tubaza abakorewe icyaha mu rwego rwo gukora…
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yayoboye umuhango wo kurahira kwa Deogratius Ndejembi, Visi Perezida mushya w’iki gihugu, amusaba gufata uwo mwanya nk’inshingano yo gukorera Abanya-Tanzania aho kuwufata nk’icyubahiro. Deogratius Ndejembi yari asanzwe ari Minisitiri w’Ingufu. Mu muhango wabereye i Dodoma, Perezida Samia yavuze ko Ndejembi yatoranyijwe hashingiwe ku bushobozi bwe, ubunararibonye mu buyobozi, imyitwarire, ubunyamwuga ndetse n’imbaraga z’urubyiruko. Ati “Umwanya w’ubuyobozi ni icyizere uba ugiriwe. Umwanya twaguhaye si ubwami; ni inshingano. Korera Abanya-Tanzania bose utitaye ku bibatandukanya.” Samia yavuze ko Komite Nkuru n’Inama Nyobozi y’Ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) zabanje gusuzuma ubushobozi bwa Ndejembi mbere yo kumushyigikira. Yongeyeho ko…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Venezuela yemereye igihugu cye gucukura utugunguru turenga miliyari 65 tw’ibikomoka kuri peteroli. Kuri uyu wa 29 Kanama 2026, Trump yavuze ko aya masezerano azatuma ibikomoka kuri peteroli Amerika ifite byikuba inshuro ebyiri, ku isoko haboneke ibihagije ndetse n’ibiciro byabyo bigabanyuke. Mu butumwa Trump yanyujije ku rubuga Truth Social, yavuze ko ibi byagezweho nyuma y’ibiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth n’abikorera bagiranye na Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodríguez. Yagize ati “Aya masezerano azakuba inshuro zirenga ebyiri ibikomoka kuri peteroli Amerika ibitse, yongere ibijya ku isoko…
Mugitondo cyo kuruyu wa Gatanu taliki ya 28 kanama 2026 mukarere ka Kamonyi ahazwi nka bishenyi habereye impanuka ya moto yo mubwoko bwa SPIRO ihitana umugenzi warutwawe naho uwari utwaye(motari) arakomereka bikomeye. Iyi mpanuka yabaye saa moya zamugitondo aho moto yaturukaga mumuhanda uva mumajyepfo yerekeza mumugi wa Kigali niko kubura kontorore igonga igiti cyiri hepfo yumuhanda, umugenzi Yakubise umutwe kugiti byanamuviriyemo urupfu naho motari we akomereka bikomeye. Abaturage ndetse nabandi bamotari baraho bavuze ko bakeka ko uwari utwaye moto ashobora kuba yaraye akora bikamuviramo kugira ibitotsi byinshi atwaye akaba aribyo byatumye abura kontorore naho abandi bakavuga ko ashobora kuba yari…
Harmonize yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigize album ye nshya yitegura gusohora ziganjemo izo yakoranye n’abahanzi bakomeye muri Afurika, iyi ikaba yarakozweho n’abarimo Element EleéeH. Mu batunganya imiziki bakoze kuri iyi album harimo Element EleéeH umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gutunganyiriza iye na we ateganya gusohora mu minsi iri imbere. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2026 ni bwo Harmonize yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zigize album ye nshya yise ’Harmonize31’, igaragaramo abahanzi bakomeye bo muri Afurika. Iyi album igizwe n’indirimbo 14, zirimo izihuriyemo abahanzi nka Young Lunya, Wande Coal, Marioo, Ya Levis, Rayvanny, Sofiya…
Umwuzure ukomeye watewe n’imvura nyinshi wibasiye agace ka Nepal gaherereye hafi y’umupaka wa Tibet, wahitanye abantu benshi ndetse baburirwa irengero. Reuters yanditse ko ibyondo byinshi n’ibitare byiroshye mu mugezi uri ku mupaka wa Nepal n’u Bushinwa, bituma habaho umwuzure Amakuru yatangajwe agaragaza ko amazi menshi yaturutse ku mvura nyinshi yateje imyuzure ikomeye, aho imigezi yuzuye igatwara ibintu bitandukanye ndetse ikangiza ibikorwa remezo. Uyu mwuzure wibasiye cyane agace ka Rasuwa, kari mu majyaruguru ya Nepal, hafi y’umupaka uhuza Nepal na Tibet. Urwego rwa Nepal rushinzwe ubukerarugendo rwavuze ko abantu 384, barimo abahinde 105, Abanya-Nepal, Abanyamerika batatu n’Abongereza 12 baburiwe irengero, mu…
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 406 bari batahutse bavuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abanyarwanda batahutse bakiriwe ku mupaka wa Grande barrière mu Karere ka Rubavu, barimo abagabo 33, abagore 97 n’abana 276 bo mu miryango 125, bahita berekezwa mu nkambi y’igihe gito ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi. Twubahane Phenias w’imyaka 43 uri muri aba Banyarwanda batahutse aturutse muri Masisi, akaba mu Rwanda akomoka muri Komini Gaseke, Perefegitura ya Gisenyi avuga ko impamvu amaze imyaka myinshi adataha ari ibinyoma babwirwaga ko mu Rwanda mutekano uhari ndetse uhageze wese yicwa. Akomeza avuga muri RDC yasizeyo umugore utwite n’abana…
Umushoramari akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhindura umunsi wo kumuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki ya 11 Kanama 2026, aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. We n’umunyamategeko we bageze mu rukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kanama ariko ntibari biteguye kuburana n’Ubushinjacyaha uyu munsi. Ubwo urukiko rwari rumaze gusoma imyirondoro ya Shema, we n’umunyamategeko we bagaragaje ko batabonye umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso bashingiraho mu gusaba ko afungurwa by’agateganyo. Umucamanza yabwiye umunyamategeko wa…
Umugabo w’imyaka 35 wo mu Mudugudu wa Bugumya, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15, aho uyu mubyeyi yavugaga ko ari kumwigisha uko azitwara mu gihe azaba afite umugabo. Amakuru y’iki kibazo avuga ko uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku Ishuri rya GS Kiyovu, yabwiye umwarimu we ko se yamusambanyije inshuro ebyiri, ndetse akamushukisha amafaranga. Uyu mwana kandi yatangaje ko nyuma yo kubona se akomeza kumuhohotera, yamubwiraga ko ari kumwigisha uko azitwara mu gihe azaba afite umugabo. Karisa Mathiew, umuturanyi w’uyu muryango…
