Author: Bvn Rwanda

Ikipe zo muri Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, zongeye kwandika amateka mashya ku isoko ryo kugura abakinnyi, nyuma yo gukoresha amafaranga menshi kurusha izindi zose mu mpeshyi imwe. Muri iyi mpeshyi ya 2026, amakipe 20 akina Premier League yashoye miliyari 3,46 z’Amapawundi (arenga miliyari 4,6 z’Amadolari) mu kugura abakinnyi bashya, ashyiraho agahigo gashya k’amafaranga menshi yakoreshejwe mu isoko rimwe ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi. Aya mafaranga arenze ayari yarakoreshejwe mu mpeshyi ya 2025, ubwo Premier League yari yaciye agahigo ko gukoresha miliyari 3,14 z’Amapawundi. Ibi bigaragaza ko ubushobozi bw’amakipe yo mu Bwongereza bukomeje gutandukana cyane n’ubw’andi makipe yo mu zindi shampiyona zikomeye…

Read More

Rayon Sports FC yamuritse imyambaro mishya izifashisha mu mikino yakiriye n’iyo yakiriwe mu mwaka wa 2025/2027, yakozwe n’uruganda rwa Umbro binyuze muri Sosiyte ya Jayrutty yambika iyi kipe. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, ni bwo Gikundiro yagaragaje imyambaro izakoresha ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Mu kuwumurika yifashishije abakinnyi bayo bashya ndetse n’abakobwa b’uburanga, yerekana umwambaro wo mu rugo uri mu ibara ry’ubururu yaba ku mupira no ku itabutura. Ibirango by’abaterankunga bayo bayobowe na Banki ya Kigali iri mu gatuza, hejuru yayo hakaba uwakoze umwambaro n’ikirango cya Rayon Sports, Jayrutty na yo ikaba ku rutugu.…

Read More

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abatuye uyu mujyi kwitondera imicungire y’amazi yakoreshejwe n’imyanda yo mu bwiherero kuko kubimena ahataragenwe bifite ingaruka zo kwanduza andi mazi abantu bakoresha. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yavuze ko imicungire y’imyanda yo mu bwiherero n’amazi akoreshwa mu ngo no mu nyubako zihuriramo abantu ari ibintu bifite umurongo bikorwamo udateje ikibazo. Yagaragaje ko hari imyobo yabugenewe mu ngo isukwamo ayo mazi yakoreshejwe akazavidurwa kimwe n’imyanda yo mu bwiherero bakajyanwa mu kimoteri cy’i Nduba. Ni mu gihe inyubako zihuriramo abantu benshi na zo zigira ahagenewe kujya iyo myanda yombi mbere yo gutwarwa n’imodoka zabugenewe. Gusa…

Read More

Abana b’abahungu 43 bapfuye, abandi benshi bangirika bikomeye ku bugabo bwabo ubwo bakorerwaga umugenzo gakondo wo gusiramurwa muri Afurika y’Epfo. Uyu mugenzo gakondo uzwi nka ’Ulwaluko’, ukorwa kabiri mu mwaka, uba ugamije gutegurira abana b’abahungu kuva mu cyiciro cy’abana bitegura kuba abagabo. Muri uyu mugenzo, abana b’abahungu bavanwa iwabo bakajyanwa mu bimeze nk’ingando aho bamara igihe kigeze mu byumweru bitatu. Iyo bagezeyo, bakorerwa imihango itandukanye aho usanga babasize ibimeze nk’ibumba umubiri wose. Iyo bitegura gusoza ni bwo habaho igikorwa cyo kubasiramura nk’icyimenyetso cy’uko binjiye mu cyiciro gishya kibagira abagabo. Gusa muri uko gusiramurwa, haba hari ibyago byo gupfa kuko bamwe…

Read More

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi bwatangaje ko hari umugabo wagiye koga muri piscine yitwa Lemon Hills ararohama arapfa. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama 2026 muri piscine ya hoteli yitwa Lemon Hills haje umugabo koga arohama mu mazi arapfa. Hoteli yitwa Lemon Hills iherereye mu mudugudu wa Nyagacaca mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Nyakwigendera yari umugabo witwa Mugwaneza Donatien. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide yemereye  ko nyakwigendera yagiye koga muri Piscine akarohama mu mazi agapfa. Yagize ati”Ni byo Koko muri piscine ya hoteli yitwa Lemon Hills…

Read More

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Tyrese Gibson, yatangaje ko yiyemeje gufasha Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, guhura n’umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Beyoncé. Tyrese yabigarutseho nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Uganda, aho yagiranye ibiganiro na Gen Muhoozi Kainerugaba, uyobora Ingabo za Uganda (CDF), ku bijyanye n’ubukerarugendo n’ishoramari. Uyu muhanzi yavuze ko yakiriwe neza ubwo yari ageze muri Uganda, aho yahuye na Gen Muhoozi ndetse n’umuryango we, anavuga ko yamenye byinshi ku bikorwa bye n’ubuyobozi bwe. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Tyrese yavuze ko yatumiye Gen Muhoozi gusura Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amwizeza…

Read More

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yongeye kugaragaza ubucuti bukomeye afitanye na The Ben, ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Why’ bakoranye, avuga ko yifuzaga ko uyu muhanzi nyarwanda baba bari kumwe ku rubyiniro ariko bitakunze kuko yari afite igitaramo muri Uganda. Diamond Platnumz yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, ubwo yataramiraga Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki wo muri Afurika mu gitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’ cyabereye muri Parking ya BK Arena. Ni igitaramo cyari gitegerejwe n’abantu benshi, cyane ko Diamond yari amaze hafi imyaka itatu atarongera gutaramira mu Rwanda. Yaherukaga kuhataramira mu Ukwakira 2023. Muri iri joro, Diamond…

Read More

Itahiwacu Bruce ukoresha amazina ya Bruce Melodie mu muziki, yavuye ku rubyinuro abafana batabishaka nyuma go kubaha ibyishimo mu Gitaramo “Diamond Platnumz Experience”. Iki gitaramo cya Diamond Platnumz cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026 muri Parikingi ya BK Arena. Bruce Melodie yagiye ku rubyiniro nyuma y’uko hari habanjeho abarimo Nel Ngabo na Ish Kevin.Uyu muhanzi nyarwanda weretswe urukundo rwinshi ku rubyiniro, yaserukanye n’ababyinnyi, aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakuzwe nka “Pom Pom”, “Ikinyafu”, “Katapilla”, “Ikinya”, “Turaberanye”, “Complete me ”Saa Moya“,”Pom Pom” n’izindi. Bruce Melodie yakoresheje iminota isaga 40 ku rubyiniro, asusurutsa abakunzi be gusa yavuye ku rubyiniro…

Read More

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’abaturage, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 40 afite udupfunyika 2,213 tw’urumogi akekwaho gukwirakwiza mu baturage. Uyu mugabo yafatiwe iwe murugo mu Mudugudu wa Nyabisindu mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga. Amakuru yibanze agaragaza ko urwo rumogi rwavaga mu Karere ka Ngororero ndetse kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri Polisi Station ya Nyamabuye, aho ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko  Polisi ishimira byimazeyo abagira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba. Yagize ati…

Read More

Uko abantu bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko kwita ku buzima, ni ko benshi bashyira imbaraga mu mirire myiza, gukora siporo no kugenzura ibiro byabo. Kimwe mu bipimo bifasha kumenya niba umuntu afite ibiro bijyanye n’uburebure bwe ni BMI (Body Mass Index). Ibarwa hafatwa ibiro umuntu afite bikagabanywa n’uburebure bwe muri metero bwikubye kabiri. Urugero nk’umuntu ufite uburebure bwa metero 1,60 ufite ibilo 63, agiye kubara BMI ye yafata ibilo bye 63 akabigabanya na 1,60 ukubye 1,60, umubare abonye akaba ariyo BMI ye. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko umuntu ufite BMI iri munsi ya 18,5 aba afite…

Read More