
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’abaturage, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 40 afite udupfunyika 2,213 tw’urumogi akekwaho gukwirakwiza mu baturage.
Uyu mugabo yafatiwe iwe murugo mu Mudugudu wa Nyabisindu mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.
Amakuru yibanze agaragaza ko urwo rumogi rwavaga mu Karere ka Ngororero ndetse kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri Polisi Station ya Nyamabuye, aho ubugenzacyaha bwatangiye kumukurikirana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi ishimira byimazeyo abagira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.
Yagize ati “ Polisi irashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bayo bakomeje kwimakaza muri bo umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.”
CIP Hassan Kamanzi kandi yihanangirije abantu bakomeje kwishora mu bikorwa byo gucuruza, gukwirakwiza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge, abasaba kubihagarika.
Ati “ Polisi ikomeje kwihanangiriza uwo ariwe wese ukinisha kwishora mu bikorwa bigayitse agamije kwica amategeko guhita abihagarika vuba kubera ko uwo bizajya bigaragaraho wese azajya afatwa afungwe ashyikirizwe ubugenzacyaha amategeko yubahirizwe.”
Polisi y’u Rwanda kandi ikomeza gusaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bakekwaho ibikorwa byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kugira ngo bifatwe hakiri kare bityo hirindwe ingaruka bigira ku buzima n’umutekano by’abaturage.


