- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
PEREZIDA KAGAME YASABYE MINISITIRI NDUHUNGIREHE KWIRINDA GUTERANA AMAGAMBO N’ABANYAMAKURU
Perezida Paul Kagame yinjiye mu kibazo cya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, n’umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Scovia Mutesi, asaba Minisitiri Nduhungirehe, kwirinda guterana amagambo n’abanyamakuru. Uko byatangiye Impaka hagati ya Minisitiri Nduhungirehe na Scovia Mutesi zatangiye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Gicurasi 2026, nyuma y’ubutumwa Minisitiri Nduhungirehe yanditse asaba Mutesi Scovia, uyobora televiziyo Mama Urwagasabo, gushaka abanyamakuru bafite ubushobozi buhagije bwo kuvuga no gusobanura Igifaransa. Ibi byakurikiye ikiganiro Mutesi Scovia n’abanyamakuru ba televiziyo ye bakoze ku wa 14 Gicurasi 2026, baganira ku nama ya Africa Forward Summit yabereye i Nairobi muri Kenya. Muri icyo…
Crazy Kennar wo muri Kenya yashimiye Perezida Kagame uko akemura ibibazo by’abaturage ahita amusaba ‘Selfie’
Umunya-Kenya Crazy Kennar [Kennedy Odhiambo] uzwi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho anyuzaho, yashimye Perezida Kagame uburyo akemura ibibazo by’abaturage ahita amusaba ifoto. Ibi byabereye mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere muri Kigali Convention Center. Crazy Kenna yasabye umwanya avuga ko yabajije abantu benshi mu Mujyi wa Kigali bakamubwira ko babona Perezida wabo nk’umubyeyi wabo akabanza gutekereza ko ari urwenya, ariko uyu munsi akaba yabyiboneye bijyanye n’uburyo akemura ibibazo by’abaturage. Yagize ati: ”Nakoze agakinamico kerekana uburyo abaturage b’u Rwanda babana n’Umukuru w’Igihugu nk’umubyeyi wabo. Nyuma yo gukora ubushakashatsi bwinshi, ubwo nagendaga mu Mujyi, nabajije abantu benshi, bambwira ko ‘Perezida wacu…
Umupira Diego Maradona yatsindishije igitego cy’ukuboko, cyamamaye nka “Ukuboko kw’Imana” mu Gikombe cy’Isi cyo mu 1986, wagurishijwe muri cyamunara ku kayabo ka miliyoni 2,5 z’Amapawundi (arenga miliyari 5 Frw). Maradona yatsinze icyo gitego ubwo yazamuraga ikiganza agakubita umupira, awuboneza mu izamu ry’umunyezamu w’u Bwongereza, Peter Shilton, mu mukino wa ¼ wahuje Argentine n’u Bwongereza, warangiye Argentine itsinze ibitego 2-1. Nyuma y’uwo mukino, Maradona yabwiye abanyamakuru ko igitego cyari cyinjiye “gake gaturutse ku mutwe wa Maradona, ndetse gake gaturutse ku kuboko kw’Imana.” Muri uwo mukino kandi, Maradona yatsinze ikindi gitego cyaje kwitwa “Igitego cy’ikinyejana”, nyuma yo gucenga abakinnyi batanu b’u Bwongereza…
Nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufashe icyemezo cyo gukurikirana Yugi Umukaraza afunze iminsi 30 y’agateganyo, uyu musore akajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, narwo rwemeje icyo cyemezo rutesha agaciro ubujurire bwe. Mu rubanza rwasomwe ku wa 18 Kanama 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bw’uyu musore rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunze. Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026 nyuma yo kuregwa na Shaddyboo kumufatirana yasinze akamusambanya ku gahato mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026. Mu iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Yugi Umukaraza yahise atangira gukurikiranwaho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge. urukiko rwavuze ko nta…
Nyirahagenimana Marie Jose w’imyaka 29 wo mu Karere ka Rutsiro yaranduriwe imyaka n’abantu bataramenyekana bayijyana iwe mu rugo ndetse basiga bahashinze umusaraba. Ibi byabereye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyoni, mu Mudugudu wa Kanyempanga, mu gitondo cyo ku wa 24 Kanama 2026. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yaranduriwe intoryi n’amashu, ababiranduye babijyana mu rugo rwe ndetse basiga bahashinze umusaraba. Ati “Yabyutse asanga abantu batamenyekanye baranduye imyaka mu murima we (intoryi n’amashu) babizana ku rugo rwe ibindi biri mu murima ndetse basiga bahashinze umusaraba. Ubu tugiye gukoreshayo inama n’abaturage kandi iperereza ryatangiye kugira…
Karongi: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi hahiramo ibifite agaciro k’arenga miliyoni 55Frw
Inzu y’umuturage wo Karere ka Karongi yari icumbitsemo abarimu babiri barimo uwigisha ku ishuri rya GS St Joseph Birambo n’uwigisha ku ishuri rya GS Nyabikenke B yafashwe n’inkongi yangiza ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 55Frw. Byabereye mu Mudugudu wa Gashari, Akagari ka Birambo, Umurenge wa Gashari, Akarere ka Karongi ku wa 23 Kanama 2026. Saa kumi n’igice ni bwo abaturage babonye umwotsi mu gisenge cy’inzu bihutira gusohokamo no gusohora abana, abaturage n’inzego z’umutekano babafasha kuzimya bakoresheje, umucanga n’itaka bituma iyo nkongi idafata inzu bituranye. Mukagashema Chantal nyiri inzu yafashwe n’inkongi yabwiye IGIHE ko iyo nzu yari ifite agaciro ka miliyoni…
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Sandja Bulaya wakinaga muri Kiyovu Sports. Murera yamutangaje nk’umukinnyi wayo mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukinnyi yerekeje muri iyi kipe yamabara ubururu n’umweru nyuma y’uko mu mwaka ushize yakinaga muri Kiyovu Sports gusa akaba yaherukaga gusesa amasezerano nayo. Moïse Sandja Bulaya yari yarageze muri Kiyovu Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri AS Otohô y’iwabo muri Congo. Rayon Sports imusinyishije nyuma yo kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 ndetse ikaba irimo iritegura gukina Super Cup izakinwa mu Cyumweru gitaha aho izatangira…
Abaramyi bamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Vestine na Dorcas, batangaje ko bagiye gukora igitaramo bise “Worship Encounter” mu Mujyi wa Vancouver, muri Canada. Iki ni cyo gitaramo cya mbere aba baramyi bazakorera muri Vancouver nyuma yo kwimukira muri Canada, aho basigaye bakorera ibikorwa byabo bya muzika. Vestine na Dorcas bazataramira abakunzi babo ku wa 12 Nzeri 2026, mu gitaramo bazahuriramo na Pastor Mugisha. Iri tsinda kandi riherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Itabaza”. Aba baramyi baheruka gutaramira muri Canada ku wa 18 Ukwakira 2025, ubwo bitabiraga igitaramo “Yebo Concert”. Vestine na Dorcas batangiye kumenyekana cyane mu mpera…
Abana 40 basoje ingando zateguwe n’inzu y’imyitozo ngororamubiri ya Fitnesspoint, nk’abitwaye neza mu mukino wa karate bazamurwa mu ntera bahabwa imikandara mishya. Izi ngando zatangiye tariki ya 10 Nyakanga zisozwa ku wa 22 Kanama 2026. Sebanani Hardi uhagaraririye iki gikorwa, yavuze impamvu yo kuzitegura nuko zagenze. Ati “Impamvu y’izi ngando kwari ugufasha abana kutirirwa mu bitabafitiye umumaro. Nko muri Karate abana bitwaye neza bose bazamuwe mu ntera ariko twatanze imikandara kugeza ku bururu.” Yakomeje agaragaza umusaruro wazivuyemo. Ati “Ababyeyi batubwiye ko babonye impinduka ku bana babo, ikinyabupfura cyariyongereye, bashobora gukorera kuri gahunda no gukorera hamwe, ikindi kandi bagira imbaraga z’umubiri.”…
Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abagenzi gukatisha itike ya bisi batavuye mu rugo
Abarenga 2.000 bamaze gukatisha amatike ajya mu ntara, bakoresheje urubuga rwiswe Tega Bus. Iri koranabuhanga ribafasha kudatonda umurongo, kuko basanga bisi ibategereje. Bruno Twagirumukiza watangije uru rubuga, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumara imyaka yitegereza uburyo abakora ingendo zo mu ntara bavunika, yiyemeje gushinga uru rubuga. Ati ” Nabonaga abantu batonze imirongo batazi niba n’imodoka zihari, nifuza gutangiza ikintu gishya, cyakemura ibi bibazo, ni igitekerezo nari maranye igihe. Niho havuye Tega Bus.” Ku muntu ushaka gukoresha iri koranabuhanga, asura urubuga rwa Tega Bus ukuzuza imyirondoro, bakakwereka imodoka zihari n’aho zerekeza hamwe n’igiciro wishyura. Iyo usoje, abakozi ba Tega Bus baguhamagara…
