- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Umugore wo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yagejejwe mu rukiko aburana ibyaha birimo gushinyagurira umubiri w’umuntu ubwo yarimo avidura umusarani akabona bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu ntatange amakuru ahubwo akabishyira mu murima w’umuturanyi we Mu rubanza rwaburanishijwe ku wa 8 Nzeri 2026 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burega umugore w’imyaka 39 wo mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma ko taliki ya 11 Kanama 2026, ubwo yari kumwe n’umugabo we barimo bavidura umusarani ngo babone ifumbire babonye bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu bigizwe n’akaguru n’amaboko abiri baricecekera ntibabimenyesha ubuyobozi maze abaturage babona ibice bigize…
Impaka zikomeye zatangiye muri Malawi nyuma y’uko uwari wegukanye ikamba rya Nyampinga wa Malawi, Thandi Chisi, adatoranyijwe guhagararira igihugu mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi 2026, ahubwo hagatoranywa Ireen Navicha wabaye uwa mbere mu bari bamukurikiye, akaba ari n’umukobwa wa Minisitiri Mary Navicha. Thandi Chisi yari yitezweho guhagararira Malawi mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi, nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga wa Malawi, mu muhango wabereye i Lilongwe ku wa 13 Ukuboza 2025. Icyakora, abategura irushanwa bahisemo kohereza Ireen Navicha, bituma hibazwa niba icyemezo cyarafashwe mu mucyo, hakurikijwe amategeko y’irushanwa. Iki cyemezo cyateje umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe…
Bamwe mu baturage bo muri Tanzania bakoresha ubuvuzi bukoresha ubumara bw’inzuki mu kugabanya ububabare, ariko inzobere mu buzima ziraburira ko ubwo buryo bushobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima kubera ko butaragenzurwa bihagije. Ubu buvuzi bukorwa hifashishijwe ubumara bw’inzuki, aho hari abaterwa ubumara bwazo cyangwa bagakoresha inzuki zikabarya kugira ngo bigabanyirize uburibwe. Ababukoresha bavuga ko bubafasha mu bibazo birimo kuribwa imitsi, mu ngingo ndetse n’izindi ndwara zidakira vuba .Bamwe mu bakora ubwo buvuzi muri Tanzania bavuga ko abantu benshi babagana kubera gushaka ubundi buryo bwo kugabanya ububabare nyuma yo kunanirwa kubona ibisubizo mu buvuzi busanzwe. Bavuga ko ubumara bw’inzuki bushobora kugira…
Umugabo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yapfuye azize ikibazo cyo kuziba kw’imitsi ijyana amaraso mu bihaha nyuma yo kongererwa igitsina muri Thailand ubwo yari yagiye muri icyo gihugu. Uyu mugabo w’imyaka 43 witwa Igho Ubiribo, uzwi kandi ku mazina ya Tiny, Denisi na Ego, yatewe inshinge z’umuti wa acide hyaluronic na lidocaine mu ivuriro ryo muri Bangkok. Hakoreshwejwe hafi mililitiro 40 z’iyo miti mu gikorwa cyakozwe n’ivuriro ryo muri Bangkok ritavuzwe izina, nk’uko amakuru yatanzwe mu rukiko rwa Inner West London Coroners’ Court yabigaragaje. Mu icyo gihe yahabwaga ubwo buvuzi, Igho Ubiribo yari acumbitse muri hoteli ya i Bangkok hamwe n’umugore…
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza bw’u Rwanda, yagaragaje ko imanza zijyanye no gutandukana kw’abashakanye mu nkiko zose zageze kuri 6.799, bigaragara ko ibi birego byikubye hafi 2,5 ugereranyije n’imanza zari mu nkiko mu mwaka wari wabanje. Ingingo yo kubaka umuryango utekanye ni umwe mu zihangayikishije muri iyi minsi kubera ikibazo cy’uburere mu miryango n’imiryango yaka gatanya igenda yiyongera. Imibare yo muri raporo y’urwego rw’ubucamanza ya 2025/26 igaragaza ko imanza zijyanye n’ubutane bw’abashakanye zakomeje kwiganza kimwe na 2024/25 aho imanza za gatanya zari 2.674. Iti “Mu manza mbonezamubano, kimwe n’umwaka wa 2024/2025, imanza zirebana no gutandukana kw’abashakanye ni zo zikomeje kwiganza, zingana na…
Ruhumuriza James uzwi nka King James, uherutse gutangiza urugendo rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, agiye kongera kwandika amateka ku ruhando mpuzamahanga, ubwo azataramira muri ‘Celebrity Theatre’ i Phoenix muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, kiri mu mujyo w’ibyo King James akomeje gukora mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki nk’uko aherutse kubikorera i Kigali mu bitaramo by’iminsi ibiri byujuje BK Arena. Uretse ibyo bitaramo, King James akubutse i Burayi mu bitaramo yakoreye mu Bubiligi no mu Budage. ‘Celebrity Theatre’ King James agiye gukoreramo igitaramo, ni imwe mu nzu…
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusubiza mu buryo bukakaye abantu bamunenga kubera ubukire bw’umuryango akomokamo. Davido yanditse ubutumwa ku rubuga rwe rwa X, aho yavuze ko atazagira ipfunwe ryo kwishimira amafaranga yakuye mu bikorwa bye bwite ndetse n’umutungo w’umuryango we, cyane ko se ari umuherwe. Uyu muhanzi yavuze ko afite uburenganzira bwo gukoresha no kwishimira amafaranga yinjije binyuze mu muziki ndetse n’umutungo yakomoye kuri se, ibyo bamwe bakunze kwita amahirwe yo kuvuka mu muryango ukize. Mu butumwa bwe, Davido yanenze cyane abababazwa n’uko afite ayo mahirwe, ababwira mu magambo akomeye ko…
Beyoncé yizihije isabukuru y’imyaka 45 mu buryo budasanzwe, ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’umugabo we Jay-Z cyabereye kuri Tottenham Hotspur Stadium i Londres, ku wa Gatanu. Iki gitaramo cyari gifite umwihariko kuko ari cyo cya mbere Jay-Z yari akoreye mu Bwongereza mu myaka irenga 10. Cyari kandi kimwe mu bigize ibitaramo bya Jay-Z 30 Tour, byateguwe mu kwizihiza imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere, Reasonable Doubt. Abafana bari biteze ko Beyoncé ashobora gutungurana akajya ku rubyiniro, cyane ko yari yabikoze mu bitaramo bibiri mu bitatu Jay-Z aherutse gukorera i New York. Icyakora, kuri iyi nshuro yagumye muri stade akurikirana…
Umuhanzi The Ben yagaragaje ko kuba umuhanzi atoranyijwe mu bantu bagira uruhare mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ari icyubahiro gikomeye, avuga ko amahirwe yo kugira uruhare muri iki gikorwa nta kiguzi cyayagereranywa na cyo. The Ben yabigarutseho ku wa 4 Nzeri 2026, ubwo yari mu Kinigi mu Karere ka Musanze, aho yari yatumiwe gususurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, aho abana b’ingagi 22 bahawe amazina. Uyu muhanzi usanzwe ari mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yabwiye InyaRwanda ko Kwita Izina ari umuhango wihariye ku Banyarwanda, kuko utari umwanya wo kwishimira gusa ibyagezweho mu…
Kugera mu Rwanda mba numva ngeze iwacu- Miss Kenza nyuma yo Kwita Izina umwana w’ingagi
Kenza Johanna Ameloot wabaye Nyampinga w’u Bubiligi 2024, yavuze ko buri gihe iyo ageze mu Rwanda yumva agarutse iwabo, nyuma yo kugira uruhare mu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi wabaye ku nshuro ya 21. Kenza, ufite inkomoko y’u Rwanda, yari umwe mu bantu bahawe icyubahiro cyo kwita amazina abana b’ingagi 22, mu muhango wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026. Uyu mukobwa yabanje kugira umwanya wo gusura ingagi ku wa Kane tariki 3 Nzeri 2026, aho yabashije kwibonera ubuzima bwazo n’imibereho yazo muri Parike. Yavuze ko kuba yarabonye izi nyamaswa…
