- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Gatsibo: Ubworozi bwa bamwe bwatangiye gukomwa mu nkokora no kwamburwa n’abo bagemurira amata
Aborozi n’abagura amata bakayagemura muri Koperative Jyambere Mworozi Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko bamaze igihe kirekire batarishyurwa amafaranga y’amata bagemura, ibyatumye babura ubushobozi bwo kugaburira amatungo no gukomeza ibikorwa byabo by’ubworozi. Aba borozi n’abacunda amata bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kandi ko bakigejeje ku nzego zitandukanye, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere. Utumatwishima Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Ibare, Akagari ka Ngarama, Umurenge wa Ngarama, umwe mu borozi bagemurira amata iyi koperative, avuga ko gutinda kwishyurwa byagize ingaruka ku musaruro w’amatungo ye. Yagize ati “Tumaze igihe tutabona amafaranga yacu. Ibi bitugiraho ingaruka kuko kugira ngo amatungo…
Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko abantu barindwi bapfuye, batatu bagakomereka bikomeye, undi umwe agakomeraka byoroheje, nyuma y’uko igisasu giturikiye mu gace ka Gikoro muri Teritwari ya Rutshuru. Mu itangazo Lawrence Kanyuka, ushinzwe itumanaho muri AFC/M23, yashyize kuri X ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, yavuze ko icyo gisasu cyari cyatezwe n’abo yise “abanzi b’amahoro”. Yagize ati “Igisasu cyatezwe n’abanzi b’amahoro cyahitanye abantu barindwi, gikomeretsa bikomeye abandi batatu, naho umwe arakomereka byoroheje, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026, mu gace ka Jomba, ahitwa Gikoro, mu Mudugudu wa Rugunga, muri Teritwari ya Rutshuru.” Kanyuka yavuze ko umwana…
Rutahizamu wa Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yemeye ko agira amarangamutima avanze ku mashusho asekeje amugaragaza nk’umunyagitugu, agaragaza ko ibi bishimangira ko hari abafite ubumenyi buke kuri iyi ngingo, anavuga kuri Ousmane Dembélé wamwise Mobutu. Uyu mukinnyi w’imyaka 27, yakunze kugaragazwa yambaye impuzankano ya gisirikare muri ayo mashusho asekeje, ndetse byagaragaye kenshi mu Gikombe cy’Isi cyabaye mu mpeshyi y’uyu mwaka. Nubwo inkomoko y’ayo mashusho asekeje itazwi, ariko hari abakeka ko yatangiye gukorwa ubwo havugwaga ko Mbappé yari afite ububasha bukomeye muri Paris Saint-Germain, ubwo yari akiri muri iyi kipe yo mu Bufaransa. Hanavuzwe kandi ko yatangiye gukoreshwa…
Umuhanzikazi w’Umunyamerika Stefani Joanne Angelina Germanotta, wamamaye ku izina rya Lady Gaga, yinjiye mu kindi cyiciro cy’ubuzima bwe nyuma yo kwibaruka umwana we wa mbere, yabyaranye n’umukunzi we Michael Polansky. Aya makuru yemejwe n’ikinyamakuru Page Six, kivuga ko Gaga w’imyaka 40 na Polansky w’imyaka 42 bamaze kwakira umwana wabo wa mbere. Nubwo amakuru y’uko umwana yavutse yamaze kumenyekana, kugeza ubu Gaga na Polansky ntibaratangaza izina rye, igitsina cye cyangwa itariki nyirizina yavutseho. Umuryango wabo w’abantu batatu wamaze kugaragara bwa mbere bari kumwe mu ruhame, aho bafashwe amafoto mu gace ka Northern California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mezi…
Céline Dion yongeye gutaramira abakunzi be, nyuma y’imyaka itandatu yari amaze adakora ibitaramo kubera uburwayi. Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, Dion yaririmbiye abantu bagera ku bihumbi 30 muri Plenitude Arena i Nanterre, mu nkengero z’Umujyi wa Paris. Amatike y’icyo gitaramo yari yarashize. Uyu muhanzi w’imyaka 58 yatangije igitaramo n’indirimbo On ne change pas. Yagaragaye yuzuye amarangamutima, aza no guhagarara akanya gato, abafana batangira kuririmba izina rye. Céline Dion yafashe umwanya wo kuganira n’abafana be, ababwira ko “amaherezo twongeye guhura. Biratangaje.” Yavuze ko urugendo rwo gusubira ku rubyiniro rwamugoye kurusha uko yari abyiteze, ariko akomeza kugira icyizere. Dion…
Mu Mukino wo kwishyura mu irushanwa rya CAF Confederation Cup, Panthére du Dunde yasezerewe na Rayon Sports i Kigali ku giteranyo cy’igitego 1-1 yari yanganyirije iwayo muri Cameroon. Ni umukino Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu marushanwa yo gushaka itike yo gukina amatsinda ya CAF Confederation Cup yinjiyemo ishaka intsinzi. Yarwanaga no gushaka uko yakomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko yari yanganyirije mu gihugu cya Cameroon Igice cya mbere cyatangiye amakipe yombi agerageza kwigana ndetse abatoza bashaka kureba uburyo bw’imikinire ko hari icyo buri buze gufasha. Gusa iminota 45′ yarangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi nubwo Rayon…
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko yababajwe kandi agahangayikishwa bikomeye n’icyemezo cyo guha Sunderland penaliti mu mukino batsinzemo Sunderland ibitego 2-0, avuga ko iki cyemezo “kitari gikwiye” ndetse ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku rugamba rwo gutwara igikombe. Arsenal yatsinze Sunderland ibitego 2-0 ku wa Gatandatu, ikomeza kwitwara neza muri Premier League aho yagejeje ku ntsinzi icyenda zikurikirana. Icyakora, nubwo ikipe yegukanye amanota atatu, Arteta ntiyishimiye na gato penaliti yahawe Sunderland mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ubwo umukino wari ukiri 0-0. Umusifuzi John Brooks yemeje ko myugariro wa Arsenal, Ezri Konsa, yakoreye ikosa Dan Ballard wa Sunderland mu rubuga…
Kubwayo Lenzo uzwi nka DJ Lenzo, yahakanye ibyo Taikun Ndahiro yavuze mu rukiko ko kuba barabanaga byatumaga akomeza gukoresha urumogi, ashimangira ko atigeze amuha cyangwa ngo amunyweshe urumogi, ndetse avuga ko we ubwe adakoresha ibiyobyabwenge. Ibi DJ Lenzo yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026, nyuma y’iminsi ibiri Taikun Ndahiro abwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yagerageje kureka gukoresha urumogi ariko bikamunanira, kubera ko yabaga na DJ Lenzo waruzanaga mu rugo. Taikun Ndahiro, mu iburanisha ryo ku wa 10 Nzeri 2026, yemeye ko yakoreshaga urumogi kuva muri Gicurasi 2025, ariko avuga ko yatangiye kurureka muri Mata 2026.…
FC Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-0 ihita yerekeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League 2026/2027. Ni mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze wabereye i Kigali kuri uyu wa Gatanu. Ikipe y’Ingabo z’igihugu yari ifite igitutu cyo gushaka intsinzi, nyuma yo gutsindirwa mu mukino ubanza wabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umukino watangiye amakipe yombi akina yitonze, buri ruhande rugerageza gusoma imikinire y’uruhande bahanganye. APR FC yakomeje gushaka uburyo yabona igitego, maze ku munota wa 33 ibona umusaruro w’igitutu yashyiraga kuri Les Aigles du Congo. Ku makosa ya ba myugariro…
Yabaye uwa mbere mu kigo! Germaine Ufitinema wo muri Alicia na Germaine yatsinze neza ikizamini cya Leta
Germaine Ufitinema, umwe mu bagize itsinda rya Alicia na Germaine rimaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasoje amashuri yisumbuye ku manota 88.47%, atsindira ku rwego rwo hejuru kandi aba uwa mbere mu kigo yigagamo. Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, aho abanyeshuri 108,405 ari bo bakoze ibi bizamini. Ku rwego rw’igihugu, abatsinze bangana na 94%.Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati, yavuze ko abakobwa ari bo benshi bari biyandikishije gukora ibizamini, bangana na 55.5% by’abakandida bose. Abahungu batsinze ku kigero cya 95.9%, mu gihe abakobwa batsinze…
