Author: Bvn Rwanda

Ishimwe Vestine wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, binyuze mu itsinda rya Vestine na Dorcas, ari mu rugendo rwo gutandukana n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi icyenda basezeranye imbere y’Imana n’abantu. Ni inkuru yakuruye benshi, by’umwihariko ku bakurikiranira hafi ubuzima bw’abahanzi nyarwanda, kuko Ishimwe Vestine ari umwe mu baririmbyi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, InyaRwanda yatangaje ko ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro habereye Inama Ntegura Rukiko yahuje impande zombi, mu rwego rwo gutegura iburanisha ry’urubanza rwa gatanya rurebana na…

Read More

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine ubarizwa mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yasabye Urukiko kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa, bari barasezeranye mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025. Amakuru yizewe avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, habaye inama ntengura rubanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko we kubera ko atabonetse, ni mu gihe Idrissa nawe yari ahagarariwe n’umunyamategeko we, kuko nawe atabonetse. Ishimwe Vestine na Idrissa bakoze ubukwe mu birori bikomeye byabaye ku wa 5 Nyakanga 2025 mu Intare Conference Arena, nyuma yo…

Read More

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umuhanzi Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano n’abandi bantu batandatu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku cyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo rikomeje. Abandi bareganwa na we ni Niyodusenga Regis, Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, Murenzi Armand na Iradukunda Robert. Dosiye yatangiye ku wa 19 Kanama 2026, ubwo Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahabwaga amakuru ko hari abantu bacuruza héroïne, ikiyobyabwenge benshi bakunze kwita ‘Mugo’. Nyuma y’ayo makuru, Polisi yataye muri yombi umumotari Niyodusenga Regis, ukurikiranyweho gutwara ibiyobyabwenge abishyiriye ababikoresha. Yafatanwe udupfunyika 12 twa…

Read More

Polisi ikorera mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi abaturage batandatu bakurikiranyweho kugurisha inzoga zitujje ubuziranenge. Polisi yanatanga je ko ikomeje gushakisha abandi baturage babiri bo muri aka gace nabo bakurikiranywego gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge. Umuvugizi wa Polisi yabwiye UKWELITIMES, ko aba bantu batawe muri yombi nyuma y’aho abatuye mu isantere yiswe Congo iherereye mu Kagari ka Nkusi mu Murenge wa Jali, batangiye amakuru y’uko hari abantu bacururiza inzoga zitujuje ubuzirange n’ibiyobyabwenge muri ako gace kuko byabagiragaho ingaruka ku buzima bwabo kubera byahungabanya umutekano ndetse bigatseza n’ubujura bwo gushikuza, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhungabanya ituze…

Read More

Ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 bwahamagaje inama yaguye y’umutekano i Bukavu igamije gushakira ibisubizo ikibazo cy’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zihitana abantu ndetse zigateza igihombo gikomeye muri uyu mujyi. Iyi nama yabaye tariki ya 14 Nzeri 2026, iyoborwa n’Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, ari kumwe n’umwungirije ushinzwe ibya politiki, imiyoborere, ubutabera na dipolomasi, Bertrand Bisimwa, ndetse na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo. Abitabiriye iyi nama bagaragaje akababaro batewe n’inkongi iherutse kwibasira Bukavu tariki ya 10 Nzeri, igahitana abagera kuri 27 biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Harebwe impamvu zishobora kuba zituma inkongi zikomeza kwiyongera, zirimo ubucucike bukabije…

Read More

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibikorwa byo mu isanzure cyatangaje bwa mbere ku mugaragaro ko gifite intwaro mu isanzure. Umuvugizi w’iki gisirikare yatangaje ko Amerika ifite intwaro zigenzura ibikorwa byo mu isanzure zigamije kurinda ibikorwa by’ingabo zayo mu gihe haba igikorwa cy’umwanzi. Ati “Amerika ifite intwaro zikora ubugenzuzi mu isanzure, zifite ubushobozi bwo kurinda imitwe y’ingabo mu gihe haba igikorwa cy’umwanzi.” Icyakora, ntabwo iki gisirikare cyatangaje ubwoko bw’izi ntwaro cyangwa aho ziherereye mu isanzure. Iki gisirikare cyasobanuye ko ibikorwa byo kugenzura isanzure bishobora gukoresha uburyo butandukanye, burimo ubwakwangiza ibikoresho by’umwanzi, bukaba bwakwifashisha mu kugaba ibitero cyangwa mu…

Read More

Uwahoze ari Colonel mu ngabo za Uganda, Katungi Michael Mpeirwe, yashyikirijwe inzego z’ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye kuburanishwa ibyaha bifitanye isano no guha intwaro umutwe wa CJNG (Jalisco New Generation Cartel) wo muri Mexique. Katungi yashyikirijwe ubugenzacyaha bwa Amerika tariki ya 12 Nzeri 2026, nyuma yo gufatirwa muri Uganda mu mpera za Kamena. Yamaze kugera i Washington, aho azaburanira mu rukiko rwo muri Leta ya Virginia. Ubushinjacyaha bwa Amerika bumushinja gukorana n’abandi bantu barimo Umunya-Bulgaria, Umunya-Kenya n’Umunya-Tanzania mu mugambi wo gutanga imbunda, ibisasu bya roketi, mine, misile zirasa n’ibindi bisasu birasa indege ndetse na drones. Abashinjacyaha…

Read More

Umugore wari mu ndege ya American Airlines yavaga i Baltimore yerekeza i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa kwiyambura imyenda no gukora ibikorwa by’urukozasoni abandi bagenzi bamureba. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri. Abakozi bakira abagenzi bamenyesheje abatwara indege ko umugore wari wicaye ku ntebe ya 9D yari yambaye ubusa kandi afite imyitwarire ibangamiye abari bamwegereye. Nk’uko ubutumwa bw’abo bakozi bwatangajwe n’urubuga AirLive bubigaragaza, basabye ko ibyabaye bimenyeshwa ubuyobozi bwa American Airlines n’inzego z’umutekano. Indege yakomeje urugendo igera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami idahinduye icyerekezo. Inzego…

Read More

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kugenda n’amaguru wihuta bishobora kujyana no kugabanuka kw’ibyago byo gupfa imburagihe, cyane cyane ku bantu bagenda gake ku munsi. Ababukoze basanze umuvuduko umuntu agenderaho na wo ufite akamaro, uretse umubare w’intambwe akora. Abashakashatsi bo muri Australia na Espagne basesenguye amakuru y’abantu bagera ku bihumbi 70 bafite imyaka hagati ya 40 na 69. Bagereranyije umubare w’intambwe buri wese yakoraga ku munsi n’umuvuduko yagenderagaho mu minota 30 yabaga yakozemo intambwe nyinshi kurusha iyindi. Basanze mu bantu batera intambwe zitageze kuri 5.000 ku munsi, abageraga ku ntambwe ziri hagati ya 60 na 90 ku munota mu gihe babaga bagenda…

Read More

Umuryango Helen Suzman Foundation wajyanye mu rukiko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, Thoko Didiza, umusaba gutangiza inzira yo gusuzuma niba Depite Julius Malema akwiriye gukomeza kuba muri Komisiyo y’Ubutabera ari nayo ifite inshingano zo kwemeza abacamanza. Uyu muryango usanzwe ukora ibikorwa byo kurengera iyubahirizwa ry’amategeko, uvuga ko Malema, uyobora ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF), amaze imyaka anenga abacamanza mu ruhame, cyane cyane nyuma y’imanza atishimiye. Usanga iyo myitwarire ikwiye gusuzumwa kuko iyi komisiyo igira uruhare mu kubaza ibibazo abifuza kuba abacamanza no gutanga amazina y’abakwiriye gushyirwaho. Mu magambo uyu muryango uheraho harimo ayo Malema aherutse kuvuga kuri Twanet…

Read More