
Polisi ikorera mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi abaturage batandatu bakurikiranyweho kugurisha inzoga zitujje ubuziranenge.
Polisi yanatanga je ko ikomeje gushakisha abandi baturage babiri bo muri aka gace nabo bakurikiranywego gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi yabwiye UKWELITIMES, ko aba bantu batawe muri yombi nyuma y’aho abatuye mu isantere yiswe Congo iherereye mu Kagari ka Nkusi mu Murenge wa Jali, batangiye amakuru y’uko hari abantu bacururiza inzoga zitujuje ubuzirange n’ibiyobyabwenge muri ako gace kuko byabagiragaho ingaruka ku buzima bwabo kubera byahungabanya umutekano ndetse bigatseza n’ubujura bwo gushikuza, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhungabanya ituze rusange.

Mu gukemura iki kibazo ku wa 13 Nzeri 2026, Polisi ikorera mu Murenge wa Jali, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage hakozwe umukabu wo gufata aba bacuruzi ndetse ku ikubitiro hafatwa abantu batandatu bacuruzaga inzoga zitemewe zigizwe n’ibigage, urwagwa, inzoga zakuwe ku isoko z’izwi nk’ibyuma, urumogi ndetse n’ibindi bitandukanye.
Muri aba bantu bafashwe harimo uwitwa Hakizimana Patrice bita Kinyori w’imyaka 34 afite urumogi ibiro 2, urwagwa rutujuje ubuziranenge Litiro 100, na Litiro zirindwi n’igice za Kanyanga Litiro 7.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yanakoraga ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge mu Karere ka Rulindo nyuma yo kumva ko ari gushakishwa abyimurira mu Murenge wa Jali.
Hanafashwe kandi kandi uwitwa Senzoga Damascene w’imyaka 56, afatanwa litiro 120 z’ikigage Litiro 120 na litiro 60 z’Urwagwa ndetse n’uwitwa Mazimpaka Deogratias w’imyaka 55 afite uruganda rw’ibigage acuruza akanabiranguza.
Deogratias amakuru avuga ko yafatanywe Litiro5 00 n’imisemburo ya Pakimaya amakarito 3 ashyiramo n’amakarito 3 ya Luvire na sukariguru akoresha, Inzoga z’ibyuma zaciwe ku isoko ikarito imwe n’igice igizwe n’uducupa 86 n’amashashi atemewe amapaki 5.
Polisi kandi ivuga ko undi muntu yafashwe yitwa Nikuze Cesaria aho yamufatanye ikigage Litiro 60 na Litiro 15 z’urwagwa kandi polisi ishimangira ko iri kumushakisha nyuma y’aho abonye inzego z’umutekano agahita acika ndetse hanafashwe uwitwa Niyigena Jean Bosco w’imyaka 25 nyuma yo gufatanwa litiro 2 z’urwagwa urundi yari yamaze kurucuruza.
Hafashwe uwitwa Ishimwe Fabrice w’imyaka 21 aho yafatanywe Litiro 600 z’ikigage kitujuje ubuziranenge aho yabicuruzaga akanabiranguza mu kabari atabifitiye uruhushya n’uwitwa Uwimana Emmanuel w’imyaka 27 nyuma yo gufatanwa litiro 620 z’ibigage bitujuje ubuziranenge yakoraga akanacuruza mu kabari atabifitiye ibyangombwa.
Undi wafashwe ni uwitwa Ishimwe Samuel w’imyaka 16 aho yafatanwe litiro 235 na sukariguru ashyiramo n’amapaki y’amashashi mu kabari yari afite katemewe ndetse polisi ishimangira ko irimo kumushaisha nyuma yo kubona inzego z’umutekano agahita ayabangira ingata.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru ibi binyobwa bigafatwa n’ababikoraga bagafatwa.
Yavuze ko n’izo nzoga zamenywe mu ruhame abaturage baraganirizwa bigishwa ububi bw’inzoga zitujuje ubuzirange no gukoranwa umwanda ko zigira ingaruka ku buzima bwabo harimo no gupfa ndetse ashimangira ko n’abishora muri ibyo bagiriwe inama yo kubireka kubera ko uzajya abifatirwamo azajya afatwa nk’uwagize uruhare mu kwica ubuzima bw’abaturage abagaburira umwanda ushobora no kubica.
Polisi y’ u Rwanda iraburira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge no gucuruza ibiyobyabwenge bya kanyanga n’urumogi kuko bahagurukiwe, abaturage mube maso kandi mutange amakuru ku bantu nkaba bagira uruhare mu kwica ubuzima bw’abaturage kugirango bafatwe bahanwe.
Kugeza ubu aba bantu bose bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ngo bakurikiranwe.









