Author: Bvn Rwanda

Nyuma y’uko bombi bagannye inzira y’amategeko ngo abakiranure ku by’amakimbirane mu rushako rwabo, Ishimwe Vestine wo mu itsinda ‘Vestine & Dorcas’ yagaragaje urugendo avuga ko ruruhije rurimo kutumva inama yanyuzemo kubera Idrissa Jean Luc Ouédraogo bashakanye, agira inama abantu kwirinda “abantu baza biyambitse uruhu rw’intama kandi imbere ari amasega aryana.” Ni ubutumwa bureburebure yashyize hanze yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, avuga ko yari guceceka nk’uko bisanzwe ntaganire inkuru ye, ariko ahitamo kuvuga kugira ngo abo agire inama abakiri bato btazagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo. Inkuru ye itangira avuga ko Ishimwe yari umukobwa…

Read More

Umubiri w’umuntu bikekwa ko ari uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabonetse mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi. Uyu mubiri wabonetse mu masaha ya saa Munani z’amanywa, ku wa 19 Nzeri 2026 ubwo abakozi bari gusiza ikibanza ahari kubakwa inyubako z’ababikira hafi ya Paruwasi Katedrali ya Cyangugu. Abakozi bakorera muri icyo kibanza batunguwe no kubona umubiri uzingiye mu kiringiti. Bahise batanga amakuru ku nzego z’umutekano n’ubuyobozi kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane inkomoko yawo. Umuyobozi w’Umurenge wa Kamembe, Rwango Jean de Dieu yavuze ko ibimenyetso byabonetse bituma bakeka ko uyu mubiri ushobora…

Read More

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo muri Volleyball yakatishije itike ya ¼ cy’Igikombe cya Afurika (CAN 2026), nyuma yo gutsinda Gambia amaseti 3-0 mu mukino wa 1/8. U Rwanda rwatangiye neza imikino yo gukuranwamo, rutsinda Gambia amaseti yose uko ari atatu, ku manota 25-18, 25-18 na 25-18, mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026. Uyu mukino wabereye muri Palais des Sports El Menzah i Tunis, aho u Rwanda rwerekanye ubudahangarwa kuva ku iseti ya mbere kugeza ku ya nyuma. Mu iseti ya mbere, u Rwanda rwagaragaje imbaraga ruyobora umukino kuva utangiye. Rwagiye rwinjiza ikinyuranyo cy’amanota menshi,…

Read More

Miss Kundwa Doriane yibarutse imfura nyuma y’igihe yari amaze ari mu myiteguro yo kwakira umwana we wa mbere. Amakuru BVNRWANDA yamenye binyuze ku nshuti ze za hafi ni uko Kundwa yibarutse kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko mu minsi ishize inshuti ze zari zamuteguriye ibirori byo guha ikaze umwana, bizwi nka baby shower. Kundwa yakunze kugira ibanga ubuzima bwe bw’urukundo, ntiyakunze kugaragaza uwo bakundana cyangwa ngo atangaze amakuru menshi ajyanye n’ubuzima bwe bwite. Uyu mukobwa usanzwe aba muri Canada, mu mpera z’umwaka ushize yari mu Rwanda mu rugendo rwari rugamije ibikorwa bitandukanye, birimo no guhura n’umukunzi we usanzwe utuye i…

Read More

Amakimbirane hagati ya DJ Brianne na Yago yongeye gufata indi ntera, nyuma y’uko Yago agarutse ku byo ashinja uyu mugore uvanga imiziki, na we akamusubiza mu butumwa burebure bumvikanamo ko atagishaka ubwiyunge hagati yabo. DJ Brianne na Yago bamaze igihe batumvikana, aho buri ruhande rwagiye rugaragaza ko hari ibibazo byagiye bibatanya. Ubu noneho iki kibazo cyongeye kuvugisha benshi nyuma y’amagambo akomeye bombi bagiye bavuga. Yago yakoze ikiganiro agarukamo kuri DJ Brianne, avuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mugore afungwe. Yago kandi yamushinje gukoresha ibiyobyabwenge ndetse avuga ko afite ibindi byaha byinshi bishobora gutuma afungwa mu Rwanda. Aya magambo akimara…

Read More

Umuhanzi w’Umunyanijeriya akaba n’uwegukanye ibihembo bya GRAMMY, Burna Boy, agiye gutaramira abafana muri gahunda ya ‘Halftime show’ y’umukino wa NFL uzabera i Paris mu Bufaransa ku wa 25 Ukwakira 2026. Uyu mukino uzahuza Pittsburgh Steelers na New Orleans Saints, ukazabera kuri Stade de France saa 14:30 i Paris. Burna Boy azaba ari we uyoboye igitaramo kizaba hagati mu mukino, mu birori bizaba ari amateka kuko ari bwo bwa mbere umukino wa shampiyona isanzwe ya NFL uzakinirwa ku butaka bw’u Bufaransa. Uyu muhanzi w’Umunyanijeriya uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga, azwiho guteza imbere injyana ya Afro-fusion, akaba amaze…

Read More

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yatangaje ko yahinduye uruganda rumukorera inkweto n’ibikoresho byihariye bya siporo, ava kuri Nike yari amaranye na yo imyaka 20, ajya kuri On. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi wa Real Madrid, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, atangariza abakunzi be ku hazaza h’uruganda ruzajya rumukorera inkweto. Yagize ati “Kuva ku ntangiriro, icyanteye kwinjira muri On ni amahirwe yo kubakana umupira w’amaguru w’ejo hazaza. Ndashaka kuzana ubunararibonye n’uko mbona ibintu mu byo dukora, tugasunika tugana ku guhanga ibishya, kandi buri gihe tugateza imbere ibiryoshya umupira w’amaguru. Twahuje inzozi, kandi…

Read More

Moctar yahaye umukunzi we, France Mpundu impano y’imodoka yo mu bwoko bwa BYD Tai 3 yasohotse mu 2025. Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu, Moctar yagaragaje ko yahaye iyi mpano, Mpundu France, kubera umugisha yazanye mu buzima bwe. Ati “Ni umugisha kuba dukomeje kubana muri ibi byose.” Moctar ahaye impano y’imodoka France Mpundu nyuma y’uko amubyariye imfura yabo yavutse muri Nyakanga 2026. Urukundo rwa France Mpundu na Moctar rwatangiye mu 2025 ubwo aba bombi bahuriraga mu kiganiro cya ‘The Secret Story’ gica kuri Canal+, ndetse birangira uyu musore ukomoka muri Niger ari we utsinze. Nyuma yo…

Read More

Nsengumuremyi w’Imyaka 61 yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, buri Kagari ka Kamanu mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi. Uyu murambo wa nyakwigendera wagaragaye ku tariki 17 Nzeri 2026, ubwo umunyeshuri wiga mu mashuri abanza yajyaga mu bwiherero, akabona umuntu aryamye hasi. Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, yemeje iby’aya makuru, avuga ko umunyeshuri ari we wabanje kubona uyu murambo, akabimenyesha abayobozi b’ishuri, na bo bakabimenyesha inzego z’ibanze. Yavuze ko uwo mwana wo mu kigo cy’ishuri cya GS Nyakabwende, akibona uwo murambo w uri hasi mu bwiherero, yahise abibwira abayobozi b’ishuri na bo bahita babimenyesha inzego…

Read More

Umutwe witwaje intwaro wa MRDP Twirwaneho ukorera muri Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko wakubise ingabo z’iki gihugu n’imitwe bikorana. Col Fidèle Rugabo uri mu bofisiye ba Twirwaneho yatangaje ko saa cyenda z’urukerera rwo ku wa 18 Nzeri 2026, ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR, P5 na Wazalendo byateye abaturage muri Mukoko na Nyaruhinga. Yagize ati “Umwanzi mu cyerekezo cya Mukoko yateye abaturage saa cyenda z’urukerera. Umwanzi akaba arimo gukubitwa nk’ingoma.” Col Rugabo yatangaje kandi ko saa kumi n’ebyiri z’igitondo, imitwe y’ingabo ishyigikiye Leta ya RDC yateye agace ka…

Read More