Author: Bvn Rwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangaje ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’abaturage, bavuze ko umuyoboro w’amazi bakoreshaga wahagaze nyuma y’uko itsinda ry’abacukuzi batemewe biyise abapari bawangije ubwo bacukuraga aho uwo muyoboro unyura n’umuhanda waho bawusiga nta binyabiziga byacamo. Ibi byabereye mu Murenge wa Masoro mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Nyarurembo. Umuturage waduhaye amakuru ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko umuhanda wangiritse ari uturuka mu wundi murenge bahana imbibi witwa Murambi. Ati “Ni abapari batangiye gucukura mu muhanda hagati babanje gucukura hamwe hamaze kwangirika bajya ahandi ubu ahangiritse ni habiri hagiye harimo ibinogo.” Amabuye iri tsinda rucukura ni gasegereti…

Read More

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije ubujurire bw’abavandimwe babiri, Ngirayambonye Hesron na mukuru we Nsabimana Eliezer, bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu iburanisha ryo ku wa 17 Nzeri 2026, Ngirayambonye yabwiye urukiko ko mu gihe cya Jenoside yari umwana uri munsi y’imyaka 10, ariko ko yabonye mukuru we avumbura umuntu wari wihishe, akamushorera, nyuma uwo muntu akaza kwicwa. Icyaha aba bombi bakekwaho bivugwa ko cyabereye mu Mudugudu wa Biroro, Akagari ka Ngwa, Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza. Ngirayambonye na Nsabimana batawe muri yombi muri Kamena 2026, kuva icyo gihe bakaba…

Read More

Umunyarwenya Pirate yamaze kwishyiraho ‘tattoo’ ya Bruce Melodie, ibyo we yise gukura urukundo akunda uyu muhanzi mu magambo ahubwo akarushyira no mu bikorwa. Ku kuboko kwe kw’ibumoso, Pirate yiyanditseho amagambo agira ati “Itahiwacu Bruce #001”, iyi ikaba kode abafana ba Bruce Melodie biyumvamo nyuma y’uko ayihaye mu rwego rwo kugaragaza ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda. nyuma yo kwiyandikaho amazina ya Bruce Melodie ku kuboko, Pirate yavuze ko ari igitekerezo yagize mu rwego rwo kugaragaza urukundo akunda uyu muhanzi. Ati “Ntabwo ari ibintu bidasanzwe. Murabizi, nsanzwe mufana, ahubwo ubu ni bya bindi byo gukura urukundo mu magambo gusa…

Read More

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musenyeri Donatien Nshole, yagaragaje ko ibiganiro bidaheza bihuza Abanye-Congo ari byo byonyine byakemura ibibazo byugarije igihugu. Mu kiganiro ku biganiro bidaheza cyabereye i Kinshasa, Musenyeri Nshole yagaragaje ko RDC yugarijwe n’ibibazo byinshi birimo intambara, ubuhunzi, ubukene, ubusumbane mu bushobozi bw’abaturage ndetse n’umwuka mubi hagati y’abanyapolitiki. Musenyeri Nshole yagaragaje ko mu gihe ibi bibazo biri mu gihugu, Abanye-Congo badashobora kubana neza, mu mahoro kandi mu iterambere, bityo ko mu gihe bishakirwa ibisubizo, hakenewe umusanzu w’abantu bose bagira icyo bahindura. Yagize ati “Mu guhangana n’ibi bibazo, nta mahoro arambye ashobora kubakwa…

Read More

Umushoramari akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yagiranye n’Ubushinjacyaha amasezerano y’ubwumvikane. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Nzeri, Shema yari kuburana mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ubujurire ku cyemezo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo. Umwe mu banyamategeko ba Shema, Me Niyomugabo Christophe, yabwiye urukiko ko umukiliya we yamaze kugirana amasezerano n’Ubushinjacyaha ndetse ko yanasinywe. Uhagarariye Ubushinjacyaha yabwiye urukiko ko koko aya masezerano yabayeho, igisigaye kikaba ari ukuyaregera mu rukiko. Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yafashe umwanzuro wo gusubika urubanza, rukazasubukurwa tariki ya 23 Nzeri 2026. Shema yatawe muri…

Read More

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze igaraji na parikingi y’imodoka bizwi nka ‘Parking Car Garage’, biherereye i Nyabugogo, nyuma y’uko bigaragaye ko byoherezaga umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura ya Mpazi. Iri garaji riherereye inyuma y’Isoko rya Nyabugogo Modern Market, mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega,Akarere ka Nyarugenge ryafunzwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026 nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ibibazo bikomeye bijyanye n’isuku n’imicungire y’amazi yanduye, birimo kurekurira umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura ya Mpazi. Ibi bibaye nyuma y’amasaha make ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amashusho agaragaza umwanda uva muri iri garaji woherezwa muri…

Read More

Abakinnyi 32 babigize umwuga barimo n’abakinnye mu marushanwa akomeye ya Tennis ku Isi, bitezwe mu Irushanwa Mpuzamahanga “Rwanda Open M25” rizabera ku bibuga bya IPRC Kigali kuva tariki ya 28 Nzeri kugeza ku ya 11 Ukwakira 2026. Mu 2023 ni bwo Rwanda Open yari isanzwe ibera mu Rwanda buri mwaka, ikitabirwa n’Abanyarwanda n’abandi bakinnyi bavuye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yazamuwe ku rundi rwego itangira kwitabirwa n’ababigize umwuga. Ku nshuro yaryo ya kane, iri rushanwa rigiye kuba riri ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour “Futures”, ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi, aho rizatanga amanota ku rutonde rwa…

Read More

Umubyeyi witwa Mercy Kanini, wo muri Juja mu Ntara ya Kiambu muri Kenya, yabyaye abana batanu icyarimwe mu buryo busanzwe ariko bane muri bo baza gupfa nyuma yo koherezwa mu bitaro kubera kuvuka imburagihe Ibi byabaye ku wa 13 Nzeri 2026 ubwo uyu mubyeyi yabyaraga abana batanu icyarimwe kandi akababyara atabazwe. Ikinyamakuru Daily Nation ivuga ko uyu mubyeyi Kanini yari asanzwe afite abana babiri barimo uw’umuhungu n’uw’umukobwa. Kanini yatangiye kubyara abo bana murukerera rwo ku wa 13 Nzeri 2026 ariko aza kujyanwa ku Bitaro  bya Thika Level Five Hospital igitaraganya kubera ko abo bana bavutse igihe kitageze kandi bavukana ibiro…

Read More

Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky na Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter bibarutse imfura yabo y’umukobwa, nyuma y’amezi hafi icyenda bakoze ubukwe. Ni amakuru yahamijwe na AG Promoter, wavuze ko umwana wabo yavutse mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Nzeri 2026. Ati “Ni byo, twibarutse umwana w’umukobwa. Naho ibitaro byo reka simbivugeho kubera impamvu zanjye bwite. Icyo nakubwira ni uko dushimira cyane umuganga witwa Melachie Nsanzamahoro wafashije umugore wanjye kubyara. Yitanze cyane.” AG Promoter na Micky bakoze ubukwe ku wa 31 Mutarama 2026, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana. Mbere y’uwo muhango, ku wa 27 Ugushyingo 2025,…

Read More

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangije uburyo bushya bwo kwifashisha abajyanama b’ubuzima mu kwigisha abaturage kwisuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere mu rwego rwo gutahura vuba izi kanseri kugira ngo abazifite bavurwe hakiri kare. Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026 ku bufatanye bw’Akarere. Biteganyijwe ko mu Karere ka Gatsibo muri Nzeri n’Ukwakira hazasuzumwa kanseri y’inkondo y’umura abagore 30.870 bari hagati y’imyaka 30-49, mu gihe abagore bazasuzumwa kanseri y’ibere ari 31.737 bari hagati y’imyaka 50-69. Umuyobozi muri RBC mu ishami rishinzwe indwara zitandura, Dr. Jean de Dieu Hategekimana, yavuze ko batangiye kwifashisha abajyanama…

Read More