- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Miss Vanessa Raissa Uwase wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, akaba yaramamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Her Majesty Vanessa, yatangaje ubutumwa bukakaye cyane aho yavugaga ko abagabo bose ari inyamaswa bityo abana b’abakobwa nabo bakwiye gutangira kwigishwa kuba inyamaswa mbi kurusha abagabo. Uyu mubyeyi uheruka kwibaruka, yifashishije Instagram ye avuga ko abagabo ari abantu babi cyane kandi ko umukobwa akwiye kurindwa iyi Si mu gihe cyose ikirimo abagabo. Agaragaza ko abagore ari abantu beza kandi ko batandukanye kure n’abagabo kandi ko abagore bakwiye kuva hasi bose kuko hari ushobora gutekereza ko bitaba ku mwana we nyamara bikarangira bimubayeho.…
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema, yatangaje ko yakuye amenyo ye karemano 14, akayasimbuza aya zahabu, avuga ko igitekerezo cyo gukora iri hindura ryaturutse ku rugendo yagiriye mu Misiri. Rema yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamideli uzwi nka Okiki, aho yasobanuye impamvu yatumye afata icyemezo cyo guhindura amenyo ye mu buryo budasanzwe. Uyu muhanzi yavuze ko igitekerezo cyaje nyuma yo gusura Misiri, aho yagiye gusura ingoro ndangamurage no kureba bimwe mu bisigazwa by’abami n’abandi bantu bo mu bihe bya kera. Rema yavuze ko yashimishijwe cyane n’amateka y’Abanya-Misiri ba kera, by’umwihariko uburyo zahabu yakoreshwaga mu mihango yo gushyingura…
Umukinnyi wa filime akaba n’Umuvugabutumwa, Usanase Bahavu Jannet, yasabye Ishimwe Vestine gutekereza ku rugendo rw’urugo rwe na Idrissa Ouedraogo, akamwandikira ibaruwa imusaba imbabazi ndetse ikibutsa ibyiza uyu mugabo yamukoreye mu gihe bari bakiri kumwe. Bahavu yavuze ko nubwo Vestine yanyuze mu bihe bikomeye mu rushako rwe, ndetse akagera n’aho afata icyemezo cyo gusaba gatanya, atagomba kwibanda gusa ku byamubabaje, ahubwo ko akwiriye no kureba uruhande rwiza rw’ibyo yanyuzemo. Ibi Bahavu yabigarutseho mu kiganiro cyamaze isaha imwe, iminota 22 n’amasegonda 28 yahuriyemo n’umugabo we, Fleury Legend, cyanyuze ku muyoboro wabo wa YouTube witwa “Fleury & Janet”. Bahavu yagarutse ku ibaruwa ndende…
Umugabo wo mu Karere ka Karongi, ufite imyaka 52 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho icyaha cyo gusambanya abana batanu b’abaturanyi. Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Wingabo, Akagari ka Bisesero Umurenge wa Rwankuba bivugwa ko icyaha akekwaho yagikoze mu bihe bitandukanye. Umwe mu baturanyi be yabwiye IGIHE ko amakuru bafite ari uko abo bana yabashukishaga amandazi, biscuit ndetse rimwe na rimwe ibyo yabemereye ntabibahe, hanyuma abana bakajya bamusanga mu isantere bakamwishyuza ariko ababyeyi ntibamenye ibyo aribyo. Ati “Kugira ngo bimenyekane ni umwana yasambanyije arabivuga n’abandi bana baboneraho gutanga amakuru”. Abazi uyu mugabo ukekwa bavuga ko ari umuntu…
Nyuma y’uko Ishimwe Vestine aregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro arusaba gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo we, Idrissa Ouedraogo, rwamaze gutanga itariki uru rubanza ruzaburanishirizwaho. Uru rubanza ruzaburanishwa ku wa 3 Ukuboza 2026, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Amakuru ni uko bimwe mu bizibandwaho muri uru rubanza ari ibyifuzo by’impande zombi, nk’uko babigaragaje mu nama ntegurarubanza yabaye ku wa 14 Nzeri 2026. Muri iyi nama ntegurarubanza, Ishimwe Vestine, abinyujije ku munyamategeko we, yagaragaje ko impamvu yifuza gutandukana n’umugabo we ari uko yamuhishe ko afite umuryango iwabo muri Burkina Faso. Yavuze ko amaze kubimenya no kubimubaza, yatangiye kumuhohotera no kumukubita. Hari…
Nyuma yo gutsindwa na Atlético Madrid ibitego 2-1 mu mukino wa La Liga wabaye ku Cyumweru, Umutoza wa Real Madrid, José Mourinho, yageze mu kiganiro n’abanyamakuru afite urupapuro rwa A4 rwacapweho amafoto agaragaza amashusho y’ibikorwa bibiri yavuze ko byagombaga gutuma abakinnyi ba Atlético Madrid bahabwa amakarita atukura. Muri uyu mukino w’Umunsi wa Karindwi, myugariro wa Real Madrid, Dean Huijsen, yahawe ikarita itukura ku munota wa 52 mbere y’uko Atlético Madrid ibona ibitego bibiri byinjijwe na Álex Grimaldo na Jonathan David ku munota wa 53 n’uwa 59. Ni mu gihe igitego rukumbi cya Real Madrid cyinjijwe na Antonio Rüdiger ku munota…
Igisirikare cya Sri Lanka cyatangaje ko cyajyanye mu ndege Aba-Monk b’Aba- Buddhist mu bice by’iki gihugu byibasiwe n’amapfa, aho basengeye basaba ko imvura yagwa, ndetse banahasuka amazi y’umugisha mu rwego rwo gusaba ubufasha bw’imbaraga z’Imana. Aba-Monk batatu bambaye imyambaro y’umuhondo bakoze amasengesho ubwo bari mu ndege ku wa Gatandatu ni mugoroba, basaba ko imana zagira icyo zikora zigahagarika amapfa akomeje kwibasira Sri Lanka. Muri icyo gikorwa, abasirikare basutse amazi y’umugisha mu duce twari twibasiwe n’izuba. Igisirikare cya Sri Lanka cyavuze ko abo ba-Monk batwawe n’indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Y-12. Iki gikorwa cyabaye mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe…
Niyonkuru Florence usiganwa ku maguru akomeje kwandika amateka muri uyu mukino, aho kuri iyi nshuro yahesheje u Rwanda Umudali w’Umuringa mu mikino ya Shampiyona y’Isi ya 2026. Ni imikino yiswe ‘World Athletics Road Running Championships’ itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku Maguru ku Isi (World Athletics), iri kubera mu Mujyi wa Copenhagen muri Danemark. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, abakinnyi bakoze ibilometero 21 (Half Marathon), mu bagore, ari na ho uyu mukinnyi uri mu bahagarariye u Rwanda yitwariyemo neza. Niyonkuru Florence, Emeline Imanizabayo na Ibishatse Angelique ni bo bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa. Muri aba bose,…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yibukije abantu bahishe inzoga zitujuje ubuziranenge ahantu hatandukanye bazi ko Leta izadohoka, ko bakwibwiriza bakazishyikiriza inzego bireba kuko abazafatwa bazahanwa by’intangarugero. Ibi yabivugiye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 20 Nzeri 2026 ku munsi Isi yose yizihijeho Umunsi wo gukora Isuku. Uyu munsi mu Rwanda wizihirijwe i Nyabugogo aho abayobozi barimo Minisitiri Habimana, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, abo mu nzego z’umutekano n’abandi bifatanyije n’abahakorera ubucuruzi mu muganda udasanzwe wo gukora isuku. Muri uyu muganda, hakozwe ibikorwa binyuranye by’isuku birimo gusiga amarangi, gutoragura imyanda ijyanwa ahabugenewe, gukoropa n’ibindi ariko binajyana n’ubukangurambaga…
https://youtu.be/dHnjAgOCNck
