- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’abakiliya be, bashaka guhabwa inzoga, we abona basinze, bashaka kuyaka ku ngufu bivamo imvururu zavuyemo urupfu. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mpanda, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho, ho mu Karere ka Nyaruguru, ku wa 25 Nzeri 2026 mu masaha ya Saa Tatu z’ijoro. Bivugwa ko abagabo batatu bagiye mu kabari ka Nshimiryayo, bigaragara ko basinze, maze bagasaba ikigage cyo ku kunywa. Nshimiryayo wacuruzaga, yababwiye ko cyashize, hasigaye inzoga zipfundikiye, aba bahita binjirana nyir’akabari muri (comptoir), bashaka gufata inzoga ku ngufu, bituma batangira kurwana ababuza gufata inzoga. Muri izo mvururu,…
Televiziyo ya CNN yangiwe kohereza umunyamakuru wayo mu ndege ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ubwo yajyaga muri Tennessee ku wa Gatandatu kureba umukino wa American Football wahuzaga amakipe ya kaminuza. CNN yari iteganyijwe mu bitangazamakuru byagombaga kugendana na Perezida Trump muri Air Force One. Icyakora, kuri gahunda y’itangazamakuru White House yashyize ahagaragara ku wa Gatanu nijoro, izina ry’iyo televiziyo ntiryagaragaye. CNN yavuze ko nta kindi gitangazamakuru cyashyizwe mu mwanya wayo. Iki cyemezo gifashwe mu gihe hakomeje ukutumvikana hagati ya Trump n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe. Mu cyumweru gishize, yabujije abanyamakuru ba CNN, Politico na MS NOW…
Abana babiri b’imyaka 12 n’icyenda barohamye mu Kiyaga cya Kivu mu gice cy’iki kiyaga giherereye mu Kagari ka Shangi, Umudugudu wa Gasharu, mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, ubwo bari bagiye koga hamwe na bagenzi babo. Iby’aya makuru byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Habimana Innocent, yavuze ko abo bana bari bane bagiye koga mu Kiyaga cya Kivu, ariko babiri muri bo bakabura uko basubira ku nkombe. Abana babiri barimo uwitwa Mugisha Remy w’imyaka 12 na Dushimimana Leo Athanase w’imyaka icyenda, ni bo barohamye. Habimana ati “Aba bana bari…
Umuhanzi Bruce Melodie yashyize umucyo ku byabaye hagati ye na Diamond Platnumz mu gitaramo “Diamond Platnumz Experience” cyabereye i Kigali, avuga ko hari ibyo batumvikanyeho, agahitamo ko buri wese akora ibye aho kwemera ko bigera aho batumvikana. Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM, Bruce Melodie yavuze ko kimwe mu bintu atazigera yemera ari ugusuzugurwa, ashimangira ko nubwo Diamond Platnumz ari umuhanzi ukomeye, na we afite agaciro akwiriye guhabwa. Ati: “Ubundi itegeko ryakabanjirije ayandi yose ni ukutemera agasuzuguro.” Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda ndetse we akaba yiyita nimero ya mbere [001], yakomeje asobanura ko hari ibyo batabashije…
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo mu mukino wa Volleyball yasubiranye umwanya wa gatandatu muri Afurika, nyuma yo gutsindwa na Misiri mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu mu gikombe cya Afurika cyaberaga muri Tunisia. U Rwanda rwasoje urugendo muri iri rushanwa kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026, ubwo rwari ruhanganye na Misiri mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu. Aya makipe yombi yari yabuze amahirwe yo gukomeza mu mikino ya 1/2, ahita ahurira mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu, aho Misiri yaje gutsinda u Rwanda, bityo rwasoza iri rushanwa ruri ku mwanya wa gatandatu. Uyu mwanya…
Ashton Small wamamaye nka Kagarara ni we wari umutumirwa mu gitaramo ‘Gen-Z Comedy’ cyabereye muri Camp Kigali, ataha yishimye nyuma y’uko abitabiriye iki gitaramo baguze ibitabo bye birenga 40. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2026, ubwo Kagarara yari yitabiriye Gen-Z Comedy mu rwego rwo kumenyekanisha gahunda yo kumurika igitabo cye yise ‘Muraho, My Name is Kagarara’, ateganya kumurikira muri Kigali Convention Centre ku wa 26 Nzeri 2026. Nyuma yo gusobanurira abitabiriye iki gitaramo byinshi ku bikubiye muri iki gitabo, bamwe mu bari bitabiriye Gen-Z Comedy baguze ibitabo bigera kuri 40. Iki gikorwa cyatangijwe n’umunyamideli Kabano Franco,…
Musanze: Ambasade ya Israel yatangije umushinga wa miliyoni 100 Frw wo kurwanya igwingira
Ambasade ya Israel mu Rwanda ku bufatanye n’itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bahashye ubumenyi mu buhinzi bukoresheje ikoranabuhanga muri iki gihugu (Yalla Yalla Group), batangije umushinga wa miliyoni 100 Frw wiswe ‘Shine Project’ wo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Nzeri 2026, cyitabirwa na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss. ‘Shine Project’ izageza muri 2031, igamije kurwanya no kurandura igwingira muri aka Karere. Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kuba uyu mushinga warashyize uturima tw’igikoni ku biro by’Umurenge bizabafasha, kujya bamenya ubumenyi bukoreshwa mu buryo…
Hakoreshejwe imbaraga z’umurengera ngo Messi yemere gukina umukino wa nyuma muri Argentine
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Scaloni, yakaragaje ko bakoresheje imbaraga zidasanzwe kugira ngo Lionel Messi wayisezeyemo yemere gukina umukino wa nyuma wo kumusezeraho. Ku itariki ya 6 Ukwakira 2026, ni bwo Argentine izakira Ikipe y’Igihugu ya Bénin mu mukino wa gicuti uzabera mu Mujyi wa Buenos Aires kuri Monumental Stadium. Ni umukino w’amateka kuri Argentine, kuko uzaba ari uwa nyuma ku munyabigwi wayo Lionel Messi, uherutse gutagaza ko atazongera gukinira igihugu cye nyuma y’imyaka 21. Scaloni wamutozaga yavuze ko yananiwe kwakira ko uyu mukinnyi yasezeye, ari na yo mpamvu zatumye bamwegera bagakoresha imbaraga nyinshi ngo byibuze asezere ku bafana…
Umuraperi Diplomate yagaragaje ko atemeranya n’ibitekerezo bya Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, nyuma yo kuvuga ko abagabo ari ‘inyamaswa’ kandi ko ababyeyi bakwiye kurushaho kurinda abana babo. Vanessa aherutse gutanga igitekerezo cye ku bijyanye n’imibanire y’abagabo n’abagore, avuga ko abagabo bakwiye gufatwa nk’inyamaswa mu buryo bwo kwigisha no kurinda abana, cyane cyane abakobwa, mu gihe bakiri bato. Ibi byatumye Diplomate na we agira icyo abivugaho, agaragaza ko atemeranya n’iyi mvugo yo kwita abagabo ‘inyamaswa’. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Diplomate yavuze ko abagabo ari bo bagira uruhare mu gushyiraho amategeko arengera abagore ndetse…
Umunyamerika Robert Lee Pettit Jr wamenyekanye nka Bob Pettit yitabye Imana ku imyaka 93, akaba asize amateka akomeye yo kuba umukinnyi wa mbere wegukanye igihembo cya MVP muri NBA akanagitwara inshuro ebyiri, mu 1955-56 ndetse na 1958-59. Urwego rwa Basketball Hall of Fame rwemeje urupfu rw’uyu mugabo, rumwita “igihangange nyakuri cy’umukino”, ndetse rushimangira ko yari umukinnyi w’umuhanga wahinduye uko umwanya w’imbre (Forward) wakinwaga muri NBA. Pettit kandi yatoranyijwe mu NBA All-Star muri buri mwaka w’imikino 11 yamaze akina. Yabaye kandi umukinnyi wa mbere mu mateka ya NBA wagejeje ku manota 20,000. NBA yagize iti: “Yashyizeho urwego rushya rw’indashyikirwa, aba MVP…
