
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Scaloni, yakaragaje ko bakoresheje imbaraga zidasanzwe kugira ngo Lionel Messi wayisezeyemo yemere gukina umukino wa nyuma wo kumusezeraho.
Ku itariki ya 6 Ukwakira 2026, ni bwo Argentine izakira Ikipe y’Igihugu ya Bénin mu mukino wa gicuti uzabera mu Mujyi wa Buenos Aires kuri Monumental Stadium.

Ni umukino w’amateka kuri Argentine, kuko uzaba ari uwa nyuma ku munyabigwi wayo Lionel Messi, uherutse gutagaza ko atazongera gukinira igihugu cye nyuma y’imyaka 21.
Scaloni wamutozaga yavuze ko yananiwe kwakira ko uyu mukinnyi yasezeye, ari na yo mpamvu zatumye bamwegera bagakoresha imbaraga nyinshi ngo byibuze asezere ku bafana mu buryo budasanzwe.
Yagize ati “Nizera ko umukinnyi nka we akeneye ibintu nk’ibi. Njye ubwanjye nagize uruhare mu kubimwumvisha kuko ndi mu bashakaga kumusezeraho. Kuko ntazi neza ko nzaguma hano, twashyizemo imbaraga zose ngo yemere gukina.”
“Twari tuzi ibyo ari kunyuramo byose, ariko byari na ngombwa ko aza gusezera abafana n’abantu bamukunda cyane. Niba turi n’abamuha icyubahiro, ni wo mwanya mwiza wo kubikora. Turi kumwe na we ntitwhagarikwaga, ariko nkeka ko nyuma ye bizaba ari ibindi.”
Scaloni watoje Argentine irimo Lionel Messi akayihesha Igikombe cy’Isi cya 2022 n’ibikombe bibiri bya Copa America, afite amasezerano azarangirana n’Ukuboza 2026.
Messi w’imyaka 39 azakina umukino wa nyuma yambaye umwambaro wihariye uriho amazina na nimero byandikishijwe ibara risa na Zahabu, mu kumuha agaciro k’amateka yandikiye Argentine kuva mu 2005.
Yayikiniye imikino 207, ayitsindira ibitego 125 anatanga imipira 68 yavuyemo ibitego.
Usibye Igikombe cy’Isi cya 2022 na Copa América inshuro ebyiri mu 2021 na 2024, yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20 mu 2005 n’Umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike ya 2008.
Afite andi mateka mu makipe yanyuzemo yamufashije gutwara Ballon d’Or umunani. Ayo ni FC Barcelone, Paris Saint-Germain na Inter Miami ari gukinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


