Author: Bvn Rwanda

Abanyarwanda 316 bagize imiryango 93, baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), batashye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, bakirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Amakuru yatangajwe n’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, avuga ko aba Banyarwanda bamaze kugera mu Rwanda, banyuzwa mu bikorwa bigamije kubafasha kongera gutangira ubuzima busanzwe mu gihugu cyabo, nyuma yo kuva muri Transit Center. Mu rwego rwo kubafasha gutangira ubuzima bushya, abatahutse bahabwa ubufasha bw’ibanze burimo amafaranga ndetse n’ibiribwa. Umuntu mukuru w’imyaka 18 kuzamura ahabwa amadolari ya Amerika 188, mu gihe uri…

Read More

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yifurije intsinzi Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu mukino izahuramo na Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Ni umukino uzabera ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X Fabrice yagaragaje ko ashyigikiye Amavubi, asaba Abanyarwanda gukomeza kuyashyigikira mu rugendo rwo gushaka itike y’iri rushanwa rizabera muri Afurika y’Iburasirazuba. Yagize ati: ati “Turabifuriza ibyiza byose ‘Amavubi’. Twese turi inyuma yanyu kandi Imana iduhe intsinzi, iryo ni ryo sengesho ryanjye. Igikombe cya Afurika 2027, mutwitegure.” Ubu butumwa…

Read More

Itsinda rigizwe n’Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bagera ku 167 bari kumwe n’izindi nzego zishinzwe umutekano, ku wa 23 Nzeri 2026 basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu mu Karere ka Gasabo, baganirizwa ku ntwari z’igihugu hamwe n’indangagaciro zabaranze. Ni icyiciro cy’Abapolisi bari mu mahugurwa yitwa ‘Tactical Command Course’ mu Ishuri rya Polisi riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, bakaba barahawe ibiganiro n’intumwa z’Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari, impeta n’imidari by’ishimwe (CHENO), ibiganiro byibanze ahanini ku mateka y’ubutwari mu Rwanda, ibyaranze intwari z’igihugu, n’ibikorwa by’ubwitange byagaragazwaga n’intwari kuko ubwitange bwabo ari bimwe mu byatumye u Rwanda rubaho rukaguka. Ibyo biganiro…

Read More

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Ava Peace yatangaje ko indirimbo yahuriyemo na mugenzi we Joshua Baraka izasohoka mu Ugushyingo 2026, nyuma y’amezi agera muri atanu itegerejwe dore ko hashize igihe baratangaje ko barimo gukorana indirimbo. Ava Peace yabitangaje mu kiganiro yagiranye na NBS After 5, aho yavuze ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka kandi ko yizeye ko izaba indirimbo ikomeye izakundwa n’abatari bake. Ati: “Indirimbo nakoranye na Joshua Baraka izasohoka vuba cyane. Izasohoka mu Ugushyingo uyu mwaka, ni indirimbo ikomeye kandi nishimiye cyane, impamvu byatwaye igihe byari ukugira ngo dutegurire abakunzi bacu ibyiza bibakwiye.” Yanatangaje ko Joshua Baraka yagize uruhare rukomeye mu muziki…

Read More

Nyuma y’iminsi ateguje indirimbo “Irya4”, Bruce Melodie yayishyize hanze ikaba ikubiyeo amategeko 10 urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagenderaho kuko amenshi agize ibyaha. “Irya 4” ni indirimbo igizwe n’amategeko 10 ariko akibanda cyane ku itegeko rya 4 rivuga ngo “Ntugasambane mureke niba yizanye cyangwa se zikwakane” aho arishimangiza itegeko rya gatanu rivuga ngo subiramo neza wumva itegeko rya kane. Irindi tegeko riri mu mategeko Bruce Melodie yaririmbye, ni iryo kwishyura amadeni kuko ‘ajenana’ ndetse n’itegeko ry’uko iyo uri ahantu utagakwiye kuba uri uba utari ‘umuntu wa danger’ (Umuntu wiyubashye). Dore amategeko 10 Bruce Melodie yaririmbye mu ndirimbo ye “Irya4” Iga kwigira…

Read More

Hateguwe igitaramo cyo guha icyubahiro umuhanzi Mariya Yohana, umaze imyaka irenga 40 mu muziki. Yinjiyemo mu 1985, atangira gukora indirimbo zari zigamije gukundisha abantu Igihugu. Iki gitaramo kizabera ahitwa Glimpse Hotel ku wa 24 Ukwakira 2026, kikazitabirwa n’abafite ubutumire gusa. Biteganyijwe ko kizakira abantu bari hagati ya 300 na 350. Iby’iki gitaramo BVNRWANDA yabihamirijwe na Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, umuyobozi wa Country Records isanzwe ikorana na Mariya Yohana. Iyi sosiyete iri gutegura iki gikorwa ifatanyije n’umuryango we ndetse n’inshuti ze. Ati “Dushaka ko abakunda uyu mubyeyi bose twazahurira muri iki gitaramo, tukamwereka urukundo, tukamubwira ko ibyiza akora tubizi,…

Read More

Ikipe ya Manchester United FC yagize igihombo cya miliyoni 43 y’Amapawundi hataravamo imisoro mu mwaka w’imikino wa 2025/26, uba umwaka wa karindwi wikurikiranya ihomba, igihombo cyayo kigera kuri miliyoni 444 y’Amapawundi [miliyari 870,9 Frw]. Ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, ni bwo hashyizwe hanze uko ubucuruzi bwa Manchester United yo mu Bwongereza, bwakozwe mu mwaka ushize w’imikino. Muri uwo mwaka wa 2025/26 wabazwe kugera muri Kamena 2026, Manchester United yahombye miliyoni 43 y’Amapawundi, byiyongeraho miliyoni 10 y’Amapawundi ugererayijwe n’umwaka wari wabanje wa 2024/25, aho yahombyemo miliyoni 33 y’Amapawundi. Usibye mu 2019 yungutse miliyoni 19,8 y’Amapawundi, indi myaka yose…

Read More

Zahhad na Ziya Paval, couple y’aba-transgender yo muri Leta ya Kerala mu Buhinde, bakoze amateka adasanzwe ubwo babyaranaga umwana, nyuma y’uko Zahhad wavutse ari umukobwa ariko nyuma akihindura umugabo atewe inda na Ziya wavutse ari umuhungu ariko akihindura umugore. Aba bombi babanye kuva muri 2020, nyuma yo guhitamo kubaka urugo no gutangira gutekereza ku muryango wabo. Mu ntangiriro bari bafite igitekerezo cyo kuzafata umwana w’undi muntu bakamurera, ariko nyuma baza guhitamo kubyara umwana wabo bwite. Zahhad yari yarahinduye ubuzima bwe yiyita umugabo ndetse anatangira gukoresha imiti ya testosterone. Icyakora, yahagaritse iyo miti by’agateganyo kugira ngo ashobore gutwita. Nyuma y’igihe, Zahhad yarasamye…

Read More

Umukinnyi wa filime nyarwanda Sandra Ishimwe, wamenyekanye cyane muri City Maid, yatanze ubutumwa ku bagore n’ababyeyi, abasaba kwigisha abana babo guhitamo neza abo bazakundana na bo. Sandra yavuze ko nubwo hari abagabo babi, hari n’abagabo beza kandi bafite indangagaciro, bityo ko ari ngombwa kwigisha abana uburyo bwo guhitamo neza. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Sandra yagize ati: “Abagabo babi babaho ariko hari n’abagabo bazima. Ni mureke twigishe abana guhitamo neza, nubwo usanga twe twakabigishije natwe ubwacu tutazi guhitamo neza.” Yakomeje avuga ko hari abagore benshi bakururwa n’abagabo badashobotse, agira ati: “Ikindi, abagore benshi twikundira abagabo badashobotse.” Sandra kandi yasabye Imana kubaha ubwenge…

Read More

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ingabire Umuhoza Victoire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda akekwaho kuzimiza bamwe mu bayoboke be akavuga ko bishwe. Ibi byagaragarijwe mu Rukiko Rukuru rwa Kigali kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, aho Ingabire n’abandi icyenda bareganwa bari bakomeje kuburanishwa ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Umushinjacyaha yagaragaje ko Ingabire n’abo bakorana bavuze ko abantu bicwa mu Rwanda, batanga urugero rw’umuhanzi Kizito Mihigo byemejwe ko yiyahuriye muri kasho yari afungiwemo. Yasobanuye ko hari inyandiko yafatiwe muri mudasobwa ya Ingabire, ivuga ko mu bishwe harimo Mucyo Jean de Dieu wabaye Umusenateri, Umuganga Dr. Munyandamutsa…

Read More