Author: Bvn Rwanda

Gen (Rtd) Fred Ibingira wakoze imirimo ikomeye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) yaburiye abasirikare batatira igihango ko nibapfa bazishyingura, kandi ko nibakora ubukwe nta musirikare uzabutaha. Yatangiye ubu butumwa ubwo we n’abandi basirikare bakuru muri RDF barimo Umugaba Mukuru, Gen Mubarakh Muganga, bari mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Capt (Rtd) Butare Rogers uheruka kwitaba Imana. Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko kuba abasirikare bakuru muri RDF bitabiriye iki gikorwa ari uko Capt (Rtd) Butare atigeze anyuranya n’amahame yatumye abasirikare ba RPA bafata imbunda, bakabohora u Rwanda. Ati “Iyo Butare anyuranya n’amahame yacu yatumye dufata imbunda tukarwana, muri twe nta n’umwe…

Read More

Ndayambaje Emmanuel wamamaye nka Bob Pro, umwe mu bakomeye mu bijyanye no gutunganya no gukora ‘Mastering’ z’indirimbo z’abahanzi, yakoze ubukwe n’umukunzi we Tuyizere Kelia, uzwi mu muziki nka Kelliah. Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, ni bwo Bob Pro na Kelliah basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’igihe bari bamaze mu munyenga w’urukundo. Bob Pro azwi cyane mu Rwanda nk’umwe mu bakora ‘Mastering’ z’indirimbo z’abahanzi batandukanye. Mu ndirimbo yagiye akoraho harimo ‘Ndi Ready’ ya Kevin Kade, ‘Gake Gake’ ya Bwiza, ‘Eva’ ya Kitoko n’izindi. Bob Pro, ubusanzwe witwa Emmanuel Ndayambaje, yavukiye muri Uganda ahitwa Tooro. Yize amashuri abanza muri Uganda…

Read More

Ikipe ya Manchester United yatsinzwe na Manchester City y’abakinnyi 10 mu mukino wo ku munsi wa 4 wa Shampiyona y’u Bwongereza wakinwe kuri iki Cyumweru saa Kumi n’Imwe n’iminota 30 kuri Old Trafford. Umukino watangiye amakipe yombi akina yigana ariko Manchester City ikagaragaza inyota yo kugera imbere y’izamu cyane. Hari aho Marcus Rashford wa Manchester United yateye kufura neza ariko iragenda ikubita igiti cy’izamu. Ku munota wa 23 Phil Foden yabonye ikarita y’umutuku ku ikosa yari akoreye Bruno Fernandes. Nyuma  y’uko abakinnyi ba Manchester City babaye 10 mu kibuga, Manchester United yahise itangira kwiharira umukino ari na ko igera imbere y’izamu ariko igice…

Read More

Ubuyobozi bw’Intara ya East Flanders mu Bubiligi bwirukanye umwarimu witwa Hadija Amajoud, nyuma yo kwanga gukuramo igitambaro yitandira mu mutwe, kizwi nka hijab, mu masaha y’akazi. Amajoud yigishaga mu ishuri ribanza rya Kiempunt Campus ryita ku bana bakeneye ubufasha bwihariye, kuva ku wa 1 Nzeri 2022. Yari asanzwe yambara hijab ubwo yatangiraga akazi, kandi nta suzuma ry’imikorere ye ryigeze rigaragaza ko akora nabi. Ku wa 1 Mutarama 2024 yari yarahawe akazi gahoraho. Ku wa 27 Kamena 2024, ubuyobozi bw’intara bwahinduye amategeko agenga abakozi. Guhera ku wa 1 Nzeri uwo mwaka, bwabujije abakozi kwambara ibimenyetso by’idini cyangwa by’imyemerere bigaragara, usibye abarimu…

Read More

Cristiano Ronaldo yasabye ko abafana bose bagize uruhare mu gushotora Ruben Neves bakoresheje indirimbo zirimo izina rya Diogo Jota wapfuye, bahanishwa igihano gikomeye cyo kutazongera kwemererwa gukandagira muri stade iyo ari yo yose. Ejo ku wa Gatandatu ni bwo Al Hilal ikinamo myugariro w’Umunya-Portugal Ruben Neves yanyagiye ikipe bita Al-Taawoun ibitego 6-0. Muri uyu mukino abafana ba Al-Taawoun batutse Ruben Neves bagera naho baririmba Jota kubera ko baziko yari inshuti ye. Neves yatunguwe cyane n’iyi myitwarire, maze yerekeza urutoki mu kirere ndetse arwerekeza no kuri aba bafana abibutsa ko Jota ari kubareba kandi ko ibyo bakoraga bidakwiriye. Neves yagize uruhare…

Read More

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko hagati ya tariki ya 1 n’iya 10 Nzeri 2026, mu bice byinshi by’u Rwanda haguye imvura nke cyane ugereranyije n’isanzwe igwa muri icyo gihe. Iri gereranya rishingiye ku bipimo by’imyaka 30 ishize. Mu bupimiro 44 bwakurikiranwe, 43 bwagaragaje imvura iri munsi y’isanzwe igwa. Ubupimiro bwa Nyagatare ni bwo bwonyine bwapimiweho imvura irenze isanzwe igwa muri iyo minsi. Meteo Rwanda ivuga ko ubupimiro bwa Nyagatare bwapimye imvura ya milimetero 32,5 mu minsi ibiri, bukurikirwa n’ubwa Kagitumba, na bwo bwo muri ako karere, bwapimye milimetero 20,5 mu minsi ibiri. Mu Mujyi wa Kigali,…

Read More

Nubwo yakomeje mu cyiciro gikurikiraho muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports yatangiye kugaragaza gusubira inyuma mu mikinire ndetse no mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ibitego ibona. Rayon Sports nshya y’umutoza Haringingo Francis yatangiye umwaka w’imikino iri hejuru, yitwara neza mu mikino ya gicuti yahuyemo n’amakipe ya Jamus SC, Gor Mahia FC, Al-Ahli Wad Medani na Mathare United mbere na nyuma ya CECAFA Kagame Cup. Muri iryo rushanwa ryabereye i Kigali, Gikundiro na ho yitwaye neza, itsinda buri mukino aho mu mikino itanu yinjijemo ibitego icyenda, yo yinjizwa ibitego bibiri. Muri CECAFA, umukino Tusker FC n’uwa Al-Hilal SC, ni yo Rayon Sports…

Read More

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangaje ko igipimo cy’ubukene mu batuye ako karere cyagabanutseho 13,6%mu myaka itanu ishize. Buvuga ko gahunda zitandukanye zo kuzamura imibereho y’abaturage zagize uruhare muri iryo gabanuka. Ibi byagarutsweho ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, mu gikorwa cyo kumurika ibyagezweho muri manda y’imyaka itanu y’Inama Njyanama y’Akarere, yatangiye mu mpera za 2021 ikazasoza mu Ukwakira 2026. Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo, EICV7, bugaragaza ko igipimo cy’ubukene muri Rulindo cyavuye kuri 35,2% mu 2021 kigera kuri 21,6% mu 2026, kigabanukaho 13,6%. Ubukene bukabije bwo bwavuye kuri 5% bugera kuri 3,2%, bugabanukaho 1,8%. Mu bikorwa ubuyobozi…

Read More

Intumwa Nkuru ya Leta ya Uganda, Sam Mayanja, yandikiye Perezida Yoweri Museveni, amusaba ko ikibazo cy’uwasimbura Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, gikemurwa hashingiwe ku nyandiko yasize igaragaza uwo yifuza ko amuzungura. Icyo cyifuzo kije nyuma y’uko Edward Rukiidi Nyabongo I yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, mu gihe abagize umuryango w’ibwami batarumvikana ku buryo yatoranyijwe. Mayanja yavuze ko iyo nyandiko ya Oyo igomba kubahirizwa, keretse urukiko rwemeje ko itemewe n’amategeko. Mu nyandiko y’impapuro eshatu yoherereje Museveni ku wa Gatandatu, Mayanja yavuze ko amategeko ya Uganda n’imigenzo ya Tooro ari byo bigomba kugenderwaho mu kugena uzungura Umwami. Nk’uko…

Read More

Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho Myiza, mu Karere ka Karongi, Habimana Protogène afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa ayita “icya cumi”. Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’aho nta myaka ibiri irashira Akarere kamusubije mu kazi. Ni nyuma y’aho akarere kari kamwirukanye mu bakozi ba Leta burundu, akakarega mu nkiko ko kamwirukanye binyuranyije n’amategeko akagatsinda. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko Habimana akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa. Ati “Muri gahunda yo gufasha urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye kwiga imyuga, [Habimana] Protogène akekwaho kuba yaragiye yaka abayobozi b’ibigo by’amashuri ruswa, aho yavugaga ngo bamuhe icya cumi…

Read More