Author: Bvn Rwanda

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 94% bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 batsinze, bikaba ari umusaruro ushimishije ugereranyije n’uw’umwaka wabanje. Amanota y’ibi bizamini yatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, aho abanyeshuri 108,405 ari bo bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. Muri rusange, abatsinze bangana na 94%, mu gihe mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 abari batsinze bari 89.1% muri 106,078 bari bakoze ibizamini. Ibi bivuze ko umusaruro w’abanyeshuri wiyongereye ugereranyije n’umwaka washize. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, yagaragaje ko abakobwa ari bo benshi biyandikishije gukora…

Read More

René Patrick wo mu itsinda rikunzwe cyane rya René & Tracy ryo kuramya Imana, yashimiye Imana ku bw’impano y’umukunzi we, avuga ko ari umugore umutera ishema kandi ufite uruhare rukomeye mu buzima bwe no mu murimo w’Imana. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, René Patrick yifurije ubuzima bwiza umugore we, amwita umufatanyabikorwa we mu buzima no mu murimo w’Imana. Yavuze ko ashimira Imana ku bw’impano Tracy ari kuri we ndetse no ku Isi muri rusange, ashimangira ko yishimira cyane umugore agenda aba.  Ati: “Nshimira Imana cyane ku bw’impano uri kuri njye no ku Isi. Ntewe ishema n’umugore uri…

Read More

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, yasuye Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, amugezaho ubutumwa bwo kumufata mu mugongo no kumwihanganisha nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Maalim Hafidh Ameir Hassan. Harmonize yasuye Perezida Samia ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, mu rugo rwe i Kizimkazi, mu Mkoa wa Kusini Unguja, muri Zanzibar. Uru ruzinduko rwabaye mu gihe Perezida Samia ari mu kiruhuko cy’iminsi 90 cy’akababaro n’umuryango, nyuma y’uko umugabo we Maalim Hafidh Ameir Hassan yitabye Imana ku wa 7 Nzeri 2026. Maalim Hafidh yaguye mu Bitaro bya Emilio Mzena i Zanzibar, aho…

Read More

Umuhanzi Bruce Melodie yahishuye ko yigeze kunyura mu bihe bikomeye by’agahinda gakabije (depression), avuga ko ubufasha yahawe n’abaganga bwamufashije kubisohokamo. Bruce Melodie yabigarutseho ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo yari umutumirwa wihariye (Special Guest) mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show. Yavuze ko muri Mutarama 2025, ubwo yari yitabiriye Gen-Z Comedy, yari afite agahinda gakabije kandi atari ameze neza mu mitekerereze. Yavuze ko icyo gihe yari ari mu bihe bitoroshye, aho yumvaga ibintu byinshi yari asanzwe akora bimugora ndetse akumva atagishaka kwegera abantu. Ati: “Urabyumva muri wowe, mu mutima no mu mutwe, ukumva nturi gutekereza neza. Ibintu wari usanzwe ukora byoroshye bikakugora, ukanga abantu, ukishyira…

Read More

Abahanzi batandukanye bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Bingo Regis witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 9 Nzeri 2026. Abamumenye, abo bakoranye ndetse n’ibigo by’ubuhanzi bakoranye na byo byagaragaje ko babuze umuhanzi wari ufite umwihariko. Umuhanzi Nyarwanda Igihozo Nsengiyumva Regis, wamamaye nka Bingo Regis, yitabye Imana ku wa 9 Nzeri 2026, urupfu rwe rutunguranye rutera agahinda abakunzi b’ubuhanzi ndetse n’abo bakoranaga. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo inshuti ze ndetse n’abagize umuryango w’ubuhanzi batangiraga gutanga ubutumwa bwo kumwifuriza kuruhukira mu mahoro. Bingo Regis yari umwanditsi w’amakinamico, umukinnyi ndetse n’umuyobozi w’ibikorwa by’ubuhanzi. Yakoranye n’amatsinda…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko aticuza kuba yarafashe icyemezo cyo gutangiza intambara kuri Iran, avuga ko aramutse asubijwe inyuma yakongera gukora nk’ibyo yakoze. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Fox News, mu gihe iyi ntambara ikomeje guteza impungenge ku bukungu bw’Isi. Trump yabwiye Fox News ko nta kwicuza afite ku cyemezo cyo gutangiza intambara Amerika na Israel byagabye kuri Iran, ndetse avuga ko iyo ahabwa andi mahirwe yari kongera gukora “ibyo yakoze byose uko byakabaye”. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Laura Ingraham, Trump yabajijwe niba aticuza iyi ntambara kubera ingaruka ishobora kugira ku…

Read More

Umuyobozi wa Brigade ishinzwe imyitwarire mu Gisirikare cya Uganda (Military Police), Maj Gen William Bainomugisha, yasabye abasirikare b’abagore kwirinda gutwita mu gihe bakiri mu ntangiriro z’umwuga wa gisirikare, ahubwo bagashyira imbere kwitabira amasomo ya gisirikare azabafasha gutera imbere mu kazi. Maj Gen Bainomugisha yabigarutseho ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo hafungurwaga inama y’iminsi ibiri yahuje abasirikare b’abagore bo muri Military Police, yabereye i Makindye. Yabwiye aba basirikare ko kwitabira amahugurwa n’amasomo ya gisirikare ari ingenzi mu kuzamuka mu ntera, abasaba kudasiga inyuma amahirwe yo kwiga no kongera ubumenyi. Yagize ati “Mube mwiteguye kuva muri uru rwego cyangwa mwitabire amasomo ya…

Read More

Abantu 24 biganjemo abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Chimpunda mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo nkongi yatangiye mu masaa mbiri y’igitondo cyo ku wa 10 Nzeri 2026, ikwira mu ngo z’abaturage ndetse igera ku Ishuri Ribanza rya Ujamaa n’Ishuri Ryisumbuye rya Furaha. Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiratangazwa, gusa akenshi inkongi zibasiye ibice by’i Bukavu mu bihe byashize zaterwaga n’imyubakire itajyanye n’igihe, aho inzu nyinshi zubakishijwe ibikoresho bifatwa n’umuriro byihuse nk’imbaho. Umuyobozi wo muri Chimpunda, Patrice Buduge, yavuze ko inkongi yakurikiwe n’umuvundo ukomeye, aho abanyeshuri bakandagiranye bashaka gusohoka,…

Read More

Habimana Elias w’imyaka 48 wo mu Karere ka Rutsiro wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero, umurambo we wasanzwe mu Kiyaga cya Kivu.  Habimana n’umuryango we bari batuye mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Rugeyo ho mu Mudugudu wa Rusongati. Ibura rye ryabaye ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2026, ubwo yavaga mu rugo agiye gusenga Misa ya mbere ariko birangira adatashye. Ku munsi wakurikiyeho, ku wa Mber, mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Nyarubuye ho mu Mudugudu wa Bwinyana ku masaha y’umugoroba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hatoraguwe imyambaro, irimo ipantaro, inkweto n’ishati. Umurambo we waje kuboneka, kuri uyu wa Kabiri,…

Read More

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Gabon yatangaje ko Umudepite w’iki gihugu, Augustin Lobelle Yembi, wari wafungiwe mu Rwanda akekwaho ibikorwa by’urugomo yakoreye umukozi wa Sosiyete y’indege y’u Rwanda, RwandAir yafunguwe akemererwa kujya mu gihugu cye. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo mu buryo bwuzuye uburakari akubita urushyi umwe mu bakozi bo ku kibuga Mpuzamahanga cy’Idege cya Kigali, n’abandi begereye ngo bakemure ikibazo akabuka inabi. Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Gabon, yavuze ko Augustin Lobelle Yembi yafashwe ku wa 3 Nzeri 2026 ubwo yari mu nzira anyuze i Kigali, aho yashinjwaga gukubita cyangwa gukorera urugomo umukozi…

Read More