- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Abasirikare babiri bo mu gisirikare cy’u Burundi (FDNB) ari bo; Captain Felicien Kanjori na Major Jeremie Nitunga bafashwe barafungwa nyuma y’igitero cyagabwe kuri Hotel Mwalu iri Fizi bigakekwa ko ari M23 yakigabye. Amakuru yakusanyijwe na SOS Media Burundi avuga ko abo basirikare bafunzwe n’abacanshuro babarizwa muri aka gace aho kuba abarwanyi ba Wazalendo nkuko byari byatangajwe mbere. Bivugwa ko abo basirikare bakekwaho gutanga amakuru y’ubutasi yatumye M23 ibasha kumenya aho iyo hotel iherereye ikayirasa. Kugeza ubu yaba igisirikare cy’u Burundi cyangwa icya Congo ntibaragira icyo bavuga kuri iryo fungwa ry’abo basirikare ndetse n’ibihano bashobora gufatirwa. Ku italiki ya 19 Kanama…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwatangaje ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko umuvumvu wahakuraga muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu gice kibarirwa mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Muganza, ari we wabaye intandaro y’inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba rya Nyungwe, hegitari 29 zose zigakongoka. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, ku mugoroba wo ku wa 4 Nzeri 2026, nyuma y’igihe gisaga icyumweru gishize umuriro wibasira igice cya Pariki ya Nyungwe giherereye mu Karere ka Nyaruguru, ukazimywa ku bufanye bw’Abaturage n’Inzego z’Umutekano zirimo Polisi n’Ingabo z’Igihugu ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Iterambere, RDB. Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze …
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi abantu batanu bakekwaho gucuruza urumogi bafite udupfunyika 2952, abafashwe bavuga ko barukuraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuva ku wa 1-03 Nzeri 2026, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali ryafashe abantu 5 bacuruza urumogi, bafatanwe urumogi udupfunyika 2952 bakaba bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali. Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda, ku wa 1 Nzeri 2026, hafatiwe umwe afite udupfunyika 200 tw’urumogi agiye kurugurisha abakiliya be, akimara gufatwa avuga ko afite ububiko mu Karere ka…
Abayobozi n’abakozi ba Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton basuye abanyeshuri ba GS Kabusunzu, babaganiriza ku mahirwe ari mu bukerarugendo ndetse n’amahoteli, hagamijwe gutera imbaraga aba banyeshuri mu gihe bitegura gutangira umwaka w’amashuri wa 2026/27. Ni igikorwa cyabaye ku wa 2 Nzeri 2026, aho iri shuri riherereye mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Kabusunzu. Uretse kubaganiriza, babageneye n’ibikoresho by’ishuri. Mu bikoresho byatanzwe harimo amakayi azahabwa abanyeshuri, impapuro zikorerwaho ibizamini, amakaramu, calculatrice ndetse na table périodique, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gukurikirana amasomo yabo. Umuyobozi Mukuru wa Zaria Court Hotel, Walid Choubana, yabwiye abanyeshuri ko kugeza ubu mu bukerarugendo n’amahoteli…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Uwamahoro Elizabeth, Oluwatosin Ayayi na Ndayishimiye Rwabukumba Patrick bakora mu Kigo cya FDA bafungurwa kuko nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko bakoresheje ububasha bwabo mu nyungu zabo bwite. Ni bamwe mu bakozi ba Rwanda FDA bafunzwe bakekwaho ibyaha bifitanye isano no guha inganda zikora ibinyobwa bisembuye n’ibifitanye isano na byo ibyangombwa ibyangombwa by’ubuziranenge mu buryo budakurikije amategeko. Ubwo urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwakomezaga kuri uyu wa 26 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Uwamahoro na Muhimpundu Alice bakorana muri Rwanda FDA bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza. Ubushinjacyaha bwavugaga ko abarimo…
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranye abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda bakekwaho gucuruza abantu mu Bushinwa, aho bizezaga abantu kujya kubashakira akazi ndetse n’amashuri, ariko ataribyo ahubwo ari ukujya kubacuruza. Ku wa 2 Nzeri 2026 Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite icyicaro i Nyanza rwaburanishije abasore babiri ari bo Irankunda David wigaga muri imwe muri Kaminuza zo mu Rwanda ndetse na Gasangwa Oscar uvuga ko yigaga mu Bushinwa ari naho aba. Ubushinjacyaha buvuga ko burega Irankunda ibyaha birimo icyaha cyo gucuruza abantu, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cy’iyezandonke. Gasigwa we ashinjwa ibyaha bibiri bifitanye…
Umuyobozi Mukuru wa Atlético de Madrid yo muri Espagne, akaba n’umwe mu bagize Komite y’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi, Miguel Ángel Gil Marín, ari mu bazita amazina abana b’ingagi mu Kinigi. Uyu mwaka, abana b’ingagi 22 ni bo bazitwa amazina, muri iki gikorwa ngarukamwaka kizaba ku nshuro ya 21, kikazabera mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026. Miguel Ángel Gil Marín w’imyaka 63, uri mu ba-sportifs bazita amazina abana b’ingagi, azaba ari kumwe n’abandi barimo Patrice Evra wakiniye Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Mamadou Sakho wamenyekanye muri Paris Saint-Germain, Liverpool na Crystal Palace.…
Kenza Johanna Ameloot, wabaye Miss Belgique 2024, ari mu bantu bazitabira umuhango wo Kwita Izina 2026, aho azagira uruhare mu kwita izina umwe mu bana b’ingagi. Ibirori byo Kwita Izina bizabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026. Kenza afite umubyeyi w’Umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne, mu gihe se ari Umubiligi. Yavukiye i Bruxelles. Uretse kuba umunyamideli wabigize umwuga, yiga ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga. Ku wa 24 Gashyantare 2024, nibwo Kenza yambitswe ikamba rya Miss Belgique 2024 mu birori byabereye i De Panne, ahigitse abakobwa 32 bari bageze mu cyiciro cya nyuma. Mu 2024, nyuma yo kuba Miss…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abitwikira imyambarire y’abagore bakabibasira, haba ku mbuga nkoranyambaga, mu magambo babwirwa ndetse no mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko bamaze iminsi babona abantu bibasira abagore, by’umwihariko mu magambo, abasaba guhagarika ibyo bikorwa. Ni ubutumwa yatanze nyuma yo kugaragarizwa n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wabazaga uburyo bwo gutanga ikirego cy’abantu bakora ihohotera rishingiye ku gutsina bifashishije imbuga nkoranyambaga. Uretse ubutumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga asaba abakobwa bahura n’iryo hohoterwa kugana sitasiyo za RIB bagatanga ibirego, Dr. Murangira yaburiye abishora muri ibyo bikorwa kubihagarika vuba…
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ari mu bamaze gutangazwa ko batoranyijwe kuzita amazina abana b’ingagi mu muhango wo Kwita Izina uzaba ku nshuro ya 21. Kwita Izina 2026 ni ibirori biteganyijwe kubera i Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026. Bizitabirwa n’abantu batandukanye barimo abahanzi, abakinnyi, abayobozi n’abandi bafite ibikorwa by’indashyikirwa mu nzego zitandukanye. Uyu mwaka, abana b’ingagi 22 ni bo bazahabwa amazina, umwe muri bo akazitwa na Israel Mbonyi, uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Israel Mbonyi yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ukora umuziki wo kuramya…
