
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwatangaje ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko umuvumvu wahakuraga muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu gice kibarirwa mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Muganza, ari we wabaye intandaro y’inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba rya Nyungwe, hegitari 29 zose zigakongoka.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, ku mugoroba wo ku wa 4 Nzeri 2026, nyuma y’igihe gisaga icyumweru gishize umuriro wibasira igice cya Pariki ya Nyungwe giherereye mu Karere ka Nyaruguru, ukazimywa ku bufanye bw’Abaturage n’Inzego z’Umutekano zirimo Polisi n’Ingabo z’Igihugu ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Iterambere, RDB.

Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko iperereza ryerekanye ko umuriro umaze iminsi muri Pariki watewe n’umuturage wakoraga umuvumvu, wagiye guhakura mu buryo butemewe, ubu akaba arimo gukurikiranwa.
Meya Dr. Murwanashyaka, yirinze kuvuga imyirondoro y’uyu muturage, ati “Biracyari mu iperereza.”
Meya Dr. Murwanashyaka, yakomeje asaba abaturage kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, aboneraho no kubashishikariza kwirinda inkongi muri rusange, kuko zangiza byinshi.


