
Umukinnyi wa filime Jaafar Jackson, usanzwe ari mwishywa wa Michael Jackson akaba ari we wakinnye muri filime imuvugaho, yavuze ko yifuza ko igice cya kabiri cy’iyo filime cyazagaragaza uruhande rw’ubumuntu n’ubugwaneza byaranze nyirarume mu myaka yakurikiyeho.

Jaafar yavuze ko yifuza ko igice cya kabiri cyazaha Michael Jackson umwanya wo kuvuga inkuru ye no kugaragaza uko yabonaga ubuzima, cyane cyane mu myaka yakurikiyeho ubwo yahuye n’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakorewe abana.
Mu kiganiro yagiranye na GQ Middle East, Jaafar yavuze ko ikibazo gikomeye umuryango wa Michael Jackson umaze igihe uhanganye na cyo ari uko inkuru ye yakunze kuvugwa n’abandi, aho ijwi rye ritahabwa umwanya uhagije.
Yagize ati: “Ni inkuru y’undi muntu. Ni igitekerezo cy’undi muntu ku byabaye, kandi ahanini iyoborwa n’intego runaka. Icyo ni cyo kibazo twagize nk’umuryango kutabona ijwi rya Michael ryumvikana. Ntekereza ko ibyo ari ingenzi cyane, cyane cyane mu myaka ye ya nyuma.”
Jaafar yakomeje avuga ko filime ya mbere yibanze ku mateka ya Michael Jackson kuva mu ntangiriro z’ubuzima bwe, kugira ngo abayireba babanze bamenye umuntu yari we mbere y’uko aba icyamamare ku rwego mpuzamahanga.
Yasobanuye ko Michael, nubwo yahuye n’ibintu bikomeye ndetse akagira ibikomere byinshi ku mutima, atigeze atakaza umutima wo kubona ibyiza mu bandi bantu.
Ati: “Nubwo ibintu byose yanyuzemo, uko yafashwe ndetse n’ibyamuvuzweho, ntabwo yigeze areka gufata abantu neza. Ntabwo yigeze areka kwizera no gushaka kubona ibyiza mu bantu. Nubwo yari yarakomeretse, umutima we wakomeje kuba wa wundi. Nizeye ko ibyo bizagaragara muri filime ya kabiri.”
Igice cya mbere cya Michael cyari giteganyijwe no kugaruka ku ngaruka ibirego by’ihohotera ry’abana byagize ku buzima bwa Michael Jackson, ndetse igice cya nyuma cya filime kikaba cyari kujya cyane kuri ibyo bibazo.
Gusa, abunganira umutungo wa Michael Jackson baje kuvumbura ingingo yari mu masezerano y’ubwumvikane bwari bwaragiranye na Jordan Chandler, umwe mu bantu bari barashinje uyu muhanzi, ibuza ko Chandler agaragazwa cyangwa avugwa muri filime iyo ari yo yose.
Ibi bivuze ko, kugeza ubu, igice cya kabiri cya Michael gishobora kutagarukaho mu buryo burambuye iyo nkuru, bitewe n’amasezerano yari yarasinywe.

