Author: Bvn Rwanda

Umutingito wari ufite ubukana bwo ku rwego rwa 5 wibasiye umujyi wa Granada mu majyepfo ya Espagne mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, wangiza inzu n’imodoka. Uwo mutingito wibasiye agace ka Alhendín gaherereye mu nkengero za Granada nyuma gato ya saa Saba z’Ijoro. Televiziyo yo muri Espagne, TVE, yerekanye inkuta z’inzu zasenyutse zaguye mu muhanda ndetse n’imodoka zimwe zangiritse muri uwo mujyi usanzwe usurwa cyane na ba mukerarugendo. Inzego z’ubutabazi zo mu Ntara ya Andalusia zatangaje ko zarokoye abantu batandukanye bari mu nyubako zangijwe n’uwo mutingito. Visi Perezida wa Guverinoma y’Intara ya Andalusia, Antonio Sanz Cabello, yatangaje ko inzego…

Read More

Sosiyete ikora ibijyanye no gutwara no gucunga imizigo, NIMCO Flintwood, yatangaje ko Abanyarwanda bagize hafi 70% by’abakiliya bayo, ikaba ari yo mpamvu izimurira icyicaro gikuru cyayo mu Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ishami ryayo mu Rwanda ku wa 14 Kanama 2026. Riherereye mu nyubako ya MIC mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Umuyobozi Mukuru wa NIMCO Flintwood, Margaret Nimmoh Muriithi, yavuze ko kuba umubare munini w’ababagana ari Abanyarwanda byamukoze ku mutima, bituma agira igitekerezo cyo kwimurira icyicaro mu Rwanda. Yagize ati “Mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda ruzaba ari…

Read More

Abakirisitu biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, bagiye kwizihiriza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya ku butaka butagatifu i Kibeho bizeye gusubizwa ibibazo bafite. Buri mwaka taliki ya 15 Kanama hizihizwa uyu munsi uzwi nka Assomption, mu Rwanda ukabera ku butaka butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, nubwo muri buri paruwasi haba Misa zo kuwuhimbaza. Imbaga y’abakirisitu bizihirije uyu munsi mukuru i Kibeho baturutse mu bihugu nk’u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Butaliyani n’ahandi. Akankwasa Annet ni Umugandekazi waturutse mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda yabwiye IGIHE ko yaraye…

Read More

Ukraine yatangaje ko ibitero byayo byangije ikibuga cya gisirikare cy’indege cyo mu Burusiya ndetse n’ikigo gikora za rocquettes, Kyiv ivuga ko gifitanye isano n’umushinga w’u Burusiya wa internet yifashisha ibyogajuru, usa na Starlink. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko missiles zo mu bwoko bwa Flamingo zateye kuri icyo kigo gikora rocquettes giherereye ku bilometero hafi 900 uvuye ku mupaka wa Ukraine. Yavuze ko ibi biri mu bikorwa bya Kyiv byo gushyira igitutu kuri Moscow kugira ngo intambara imaze imyaka irenga ine ihagarare, binyuze mu kwibasira ibikorwaremezo biri imbere mu Burusiya. Zelensky yagize ati “Ni ngombwa ko ubushobozi bw’u Burusiya…

Read More

Umuryango w’Abibumbye watangaje icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo cyugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyica umuntu umwe buri minota 30. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Loni, Tom Fletcher, ku wa 14 Kanama 2026 yavuze ko iki cyorezo kiri gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe, asaba amahanga kongera imbaraga mu kukirwanya. Fletcher yagize ati “Ebola iri gukomeza gukwirakwira muri RDC. Ntidushobora kwemera ko iyi virusi irusha umuvuduko ibikorwa byo kuyihashya.” Leta ya RDC yatangaje ko kuva tariki ya 15 Gicurasi kugeza ku ya 13 Kanama 2026, iki cyorezo kimaze guhitana abantu barenga 2214 mu bantu 4566 bamaze kubarurwa. Fletcher yavuze…

Read More

Minisitiri w’Intene wa Israel, Benjamin Netanyahum, yavuze ko u Bwongereza ari Repubulika ya Kisilamu y’u Bwongereza anavuga ko bushobora kuba “Repubulika ya mbere ya Kisilamu izagira intwaro za kirimbuzi. Ibi Netanyahu yabivugiye mu kiganiro yagiranye na radiyo y’igisirikare cya Israel. Amagambo ye yashingiye ku mvugo ikunze gukoreshwa na bamwe mu bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs bagaragaza urwango ku Bayisilamu kabibasira bake baba mu Bwongereza. Netanyahu yashimye uburyo umunyamakuru Randolph Churchill, umuhungu wa Winston Churchill wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yavugaga neza Israel mu myaka irenga 50 ishize. Ati “Gerageza ushake ibintu nk’ibyo mu Bwongereza bw’ubu, mu cyo bita Repubulika ya…

Read More

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yeretse urubyiruko ibintu bine byarufasha gutera imbere birimo ubuzima, uburezi, ugutozwa no kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo, avuga ko iyo ubyujuje uba ushobora gutanga umusanzu wawe ku gihugu nawe ubwawe ukiteza imbere. Ibi yabigarutseho ubwo mu Karere ka Gatsibo hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko. Minisitiri Utumatwishima yavuze ko hari ibintu bine by’ingenzi byafasha urubyiruko kwigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo ndetse n’igihugu. Yavuze ko umuntu wakurikije ibi bintu bine atera imbere mu buryo bugaragara kandi ko aba adashobora gutatira inshingano yahawe cyangwa ngo agambanire igihugu. Ati “ Icya mbere ni ugucunga ubuzima bwabo, bakagira…

Read More

Mu Rwanda hari kubera amahugurwa ya JKA (Japan Karate Association) Rwanda, yahujwe no kuzamura mu ntera abakinnyi ba karate, yitabiriwe n’abatoza batanu bo mu Buyapani barimo Takahiro na Miyoshi bafite Dan zirindwi. Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert Muvunyi Manier, batangije amahugurwa Amahugurwa ari kuba ku nshuro ya gatandatu. Abatoza bakiriwe ku wa 13 Kanama 2026, na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert Muvunyi Manier, Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA), Niyongabo Damien, n’abandi. Abatoza…

Read More

Abayobozi muri Tanzania batabaye umwana w’umukobwa w’imyaka 10 wigaga mu mashuri abanza, wari warashyingiwe ku gahato n’abo mu muryango we ku musore w’imyaka 20 mu Mudugudu wa Ruvu Jiungeni, mu Karere ka Same. Uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku Ishuri Ribanza rya Jiungeni, akaba ari n’imfura mu muryango, yari yarakuwe mu ishuri n’abo mu muryango we kugira ngo ashyingirwe. Ingano y’inkwano yatanzwe ntiramenyekana. Komiseri w’Akarere ka Same, Kasilda Mgeni, yavuze ko abayobozi batangiye iperereza nyuma yo kubona amakuru avuga ko uyu mwana yari amaze igihe kinini atajya ku ishuri. Iperereza ryagejeje inzego z’ubuyobozi aho yari acumbikiwe,…

Read More

Izi mbabazi bazisabye banyuze ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko nubwo bari bababajwe kandi barakajwe n’ibyabaye, ndetse bakumva ko Nkusi Queen yari yabinjiriye mu rugo, batewe ipfunwe n’amagambo bakoresheje. Bavuze ko ari amagambo bakwiye kwirengera, ari na yo mpamvu bahisemo gusaba imbabazi ku bo yaba yarababaje. Lynda Priya yagize ati “Ku bafana banjye bose, umuryango wanjye ndetse n’abandi bose badushyigikira, ndabasaba imbabazi mbikuye ku mutima ku mashusho twaherukaga gushyira hanze ndetse n’amagambo twakoresheje ubwo twasubizaga umuntu wagabye igitero ku muryango wacu.” Yongeho ati “Twavugaga tubitewe n’uburakari ndetse tubabajwe n’ibyabaye, ariko ibyo ntibisobanura cyangwa ngo bibe urwitwazo rw’amagambo mabi twakoresheje. Nemera inshingano…

Read More