Author: Bvn Rwanda

Ikipe ya Mathare United yo muri Kenya yatangiye urugendo rwerekeza mu Rwanda aho bazamara iminsi umunani bitegura shampiyona ya 2026/27 mu Rwanda, bakazakinamo imikino ya gicuti irimo n’uwa Rayon Sports. Iyi kipe izagera i Kigali muri iki cyumweru, yahagurutse muri Kenya kuri uyu wa mbere mu rugendo rw’imodoka. Imikiko izakinira mu Rwanda izayihuza n’amakipe akomeye yo mu Rwanda. Mathare United imaze ibyumweru bine itangiye imyiteguro ya shampiyona nshya, biteganyijwe ko yatangira mu mpera z’uku kwezi. Umutoza David Ouma n’abakinnyi be bamaze igihe kinini bari mu mwiherero w’imyitozo i Kericho muri Kenya. Umuyobozi Mukuru wa Mathare United, Jecton Obure, yavuze…

Read More

Umutingito ufite igipimo cya 7,4 wibasiye Colombia, wangiza byinshi birimo inyubako ndetse ukomeretsa abantu benshi. Guverineri w’Intara ya Chocó, Nubia Carolina Córdoba, yavuze ko hari abantu bakomerekeye muri uwo mutingito, nubwo atatangaje umubare wabo. Yongeyeho ko hari impungenge z’uko hashobora gukurikiraho indi mitingito mito. Uyu mutingito wabaye saa Moya na 34 isaha ya Colombia. Wari ufite izingiro bujyakuzimu bwa kilometero 96, nk’uko urwego rwa Colombia rushinzwe ibijyanye n’ubutaka rwabitangaje. Urwego rwa Amerika rushinzwe ubushakashatsi ku butaka, USGS, rwatangaje ko izingiro ry’uyu mutingito ryari hafi y’umudugudu wa San José del Palmar. Uyu mutingito wumvikanye no mu murwa Mukuru Bogotá, aho inyubako…

Read More

Apple iri kugerageza utwuma tw’ububiko bw’amakuru ‘memory chips’ twa sosiyete y’Abashinwa ya CXMT kugira ngo idukoreshe mu bicuruzwa byayo nka iPhone na MacBook. Intego ni ukugabanya ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyatewe n’ubwiyongere bukabije bw’abashaka ibikoresho nk’ibi byinshi kubera ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano. Apple yagiranye ibiganiro by’ibanze na CXMT, ari na yo sosiyete nini kurusha izindi mu Bushinwa mu gukora utwo twuma hashingiwe ku gaciro kayo ku isoko; hagamijwe kureba niba utwo twuma twakoreshwa cyane cyane mu bikoresho bizagurishwa mu Bushinwa gusa. Ibindi bigo bikora za mudasobwa nka HP na Acer byamaze gutangira gukoresha utwo twuma twa CXMT mu bikoresho byabyo bigurishwa…

Read More

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasabye ko hashyirwaho inzira z’ubutabazi zigenewe abasivili muri Sudani, mu gihe intambara ikomeje guteza akaga gakomeye abaturage b’iki gihugu. Papa Papa Léon XIV yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, nyuma y’isengesho rya Angelus i Vatican, aho yasabye n’Umuryango Mpuzamahanga kongera igitutu kigamije guhagarika intambara imaze igihe yarayogoje Sudani. Yagaragaje ko ahangayikishijwe by’umwihariko n’ibibera mu Mujyi wa El Obeid wo muri Leta ya North Kordofan, umaze ibyumweru byinshi urangwamo imirwano ikomeye yashyize ubuzima bw’abasivili benshi mu kaga. Papa Léon XIV yasabye impande zihanganye muri Sudani kurinda abaturage no gutuma…

Read More

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije ibirori byo kwizihiza Umunsi w’ Umuganura, bibimburira ibizakomeza kubera mu miryango itandukanye y’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, Abanyarwanda basabwa gukomeza kuzirikana uruhare rwa buri wese mu iterambere ry’Igihugu. Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2026. Cyitabiriwe n’abahagarariye Abanyarwanda batuye mu bice bya Washington DC, Maryland na Virginia, inshuti z’u Rwanda n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri Amerika n’imiryango yabo. Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amb Mukantabana Mathilde, yashimangiye ko Umuganura ari umwanya wo kwishimira ibyo igihugu cyagezeho no kuzirikana uruhare rwa buri Munyarwanda…

Read More

Urubuga nkoranyambaga rwa X rwatangaje ko rugiye gushyira iherezo kuri gahunda yarwo yari isanzwe yo kugabana inyungu n’abarukoresha igasimbuzwa uburyo bushya bwiswe ibihembo ku butumwa bw’umwimerere. Kwakira abantu bashya muri iyi gahunda yari isanzwe byamaze guhagarikwa, ariko abasanzwemo bashobora gukomeza gukorera amafaranga kugeza ku itariki ya 7 Nzeri 2026. Guhera ku itariki ya 8 Nzeri, abakoresha X bazaba bemerewe gusaba kwinjira muri iyi gahunda nshya. Kugira ngo umuntu yemererwe, agomba kugura ifatabuguzi ryo ku rwego rwo hejuru (Premium subscription), akagira nibura abantu 500 bamukurikira kandi bemejwe na X. Agomba kugira kandi ubutumwa bugaragara ku rupapuro rw’ibanze rw’abandi bakoresha urubuga inshuro…

Read More

U Bushinwa bwimuye abantu barenga miliyoni mu ngo zabo mu burasirazuba bw’igihugu, harimo no mu Mujyi wa Shanghai, nyuma y’uko inkubi y’umuyaga yotwa Dolphin yibasiye iki gihugu ku wa 9 Kanama. Iyi nkubi y’umuyaga yari ifite umuvuduko ugera kuri kilometero 150 ku isaha ubwo yageraga i Yuhuan mu Ntara ya Zhejiang, mbere yo kongera kugera ku butaka mu Mujyi wa Wenzhou. Yahungabanyije ingendo mu bice bitandukanye, aho ingedo zigera ku 1.400 zahagaritswe i Shanghai. Abategetsi bari babanje gutanga impuruza, ariko nyuma bayigabanya ubwo Dolphin yagendaga igabanya ubukana. Inkubi y’umuyaga yitwa Dolphin yatumye abarenga miliyoni bahungishwa Nubwo inkubi iri gukomeza mu…

Read More

Abasirikare 67 bo mu mutwe w’Ingabo za Uganda ushinzwe ibikorwa bidasanzwe birimo no kurinda abayobozi bakuru b’igihugu, Special Forces Command (SFC), bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gusoza imirimo yabo ya gisirikare. Aba basirikare basezerewe ku mugaragaro mu muhango wabereye ku Cyicaro cya SFC ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, mbere y’umuhango mukuru wo gushyira mu kiruhuko abasirikare ba Uganda People’s Defence Forces (UPDF), uteganyijwe ku wa 12 Kanama ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo i Mbuya muri Kampala. Mu bashyizwe mu kiruhuko harimo ba Kapiteni bane, ba Lieutenant 17, ba Warrant Officer 23, ba Staff Sergeant icyenda, ba Sergeant…

Read More

Paul Dijoud, Umunyapolitiki w’Umufaransa uzwi ku kuba yaragize uruhare rukomeye mu mateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yagennye byinshi mu buryo u Bufaransa bwitwaye mu bibazo by’u Rwanda binyuze mu mvugo ze, ubutumwa bwa dipolomasi, inyandiko n’ibindi. Benshi bibuka amagambo uyu Mufaransa yabwiye Paul Kagame i Paris muri Nzeri 1991, amuburira ko n’iyo FPR yagera i Kigali, itazahasanga abantu bayo, ko bose bazaba barishwe. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Dijoud yayoboraga Ishami rishinzwe Afurika na Madagascar muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangiye kuyobora muri Werurwe 1991. Yagiye muri izi nshingano hashize iminsi mike FPR…

Read More

Se wa Lionel Messi, Jorge Messi yitabye Imana ku myaka 68 nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye. Jorge yitabye Imana ahagana Saa Yine z’umugoroba wo ku wa 7 Kanama 2026, aguye mu ivuriro riri i Rosario, aho yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga. Ni inkuru y’incamugongo ikomeye kuri Messi wari usanzwe ufitanye umubano wa hafi na se, wari n’umuhagarariye mu bijyanye n’inyungu ze. Jorge yagize uruhare rukomeye cyane mu rugendo rudasanzwe rwa Lionel Messi muri ruhago, kuva akiri umwana ukinira Ikipe ya Newell’s Old Boys kugeza abaye umwe mu bakinnyi bafatwa nk’abakomeye kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi. Newell’s…

Read More