Author: Bvn Rwanda

Igitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Koffi Olomide, cyari giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Gulu muri Uganda ku wa 9 Ukwakira 2026, cyasubitswe nyuma y’uko inzego z’ubuzima z’iki gihugu zifashe icyemezo cyo kugabanya ingendo zimwe z’abava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola. Iki gitaramo cyari cyitezwe n’abakunzi b’umuziki wa Afurika, cyane cyane abakunda injyana ya Rumba yo muri Congo, cyagombaga kubera mu busitani bwa Northern Pearl Hotel, buri ku muhanda wa Gulu-Kitgum, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge bwa Uganda. Abateguye iki gitaramo batangaje ko kitagishoboye kuba ku munsi cyari cyateganyirijweho, nyuma y’icyemezo…

Read More

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwimakaza umuco wo kwirinda ibiyobyabwenge, kutanywa inzoga z’umurengera n’ibindi bishobora kurwangiriza ubuzima, ashimangira ko gahunda ya Sober Generation (SoberGen) idakwiye kuba intero gusa, ahubwo ikwiye guhinduka imyitwarire iranga urubyiruko mu buzima bwa buri munsi. Ibi yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gen Z Comedy gitegurwa na Merci, kibera muri Camp Kigali, aho yagarutse ku kamaro ko kwirinda no gufata ibyemezo byubaka ejo hazaza. Mukazayire yavuze ko kwirinda bikwiye guturuka ku rukundo umuntu yikunda, kumenya agaciro afite no gusobanukirwa uruhare rwe mu kubaka igihugu.…

Read More

Umuhanzikazi w’Umunyakanada, Céline Dion, yaguye ku rubyiniro ubwo yaririmbaga mu gitaramo yakoreye i Paris mu Bufaransa, ariko yahise ahaguruka akomeza kuririmba, anereka abafana ikimenyetso cy’igikumwe agaragaza ko ameze neza. Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026, ubwo uyu muhanzikazi w’imyaka 58 yari ari kuririmbira muri Plenitude Arena, i Nanterre, mu nkengero z’Umujyi wa Paris. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko Céline Dion yanyereye ubwo yaririmbaga indirimbo ye yo mu 1998 yitwa Dans un autre monde. Byagaragaye ko ipantalo yari yambaye yafatiwe ku gatsinsino k’inkweto ze, bituma agwa hasi ku rubyiniro. Nubwo yaguye, uyu muhanzikazi yahise ahaguruka akomeza…

Read More

Itangazamakuru ryo mu Burundi rikomeje guhura n’imbogamizi zirimo ibura ry’amashanyarazi, interineti idakora neza, imishahara idahagije n’ibikoresho bihenze, ibintu bigora abanyamakuru mu gukusanya amakuru no kuyageza ku baturage ku gihe. Ku wa 8 Ukwakira 2026, urubuga Breaking Burundi rwatangaje ko imikorere y’itangazamakuru muri iki gihugu ikomeje kugirwaho ingaruka n’ibibazo by’ubukungu, ibura rya lisansi n’igabanuka ry’amafaranga ava mu matangazo yamamaza. Ibi bituma ibitangazamakuru byinshi bibura ubushobozi bwo kwishyura abakozi no kubona ibikoresho bikenewe mu kazi ka buri munsi. Abanyamakuru bamwe bahabwa imishahara idahagije ku buryo kubona amafaranga yo kwishyura ingendo, gutunga imiryango no kwiteza imbere mu mwuga bibagora. Mu bitangazamakuru bimwe byigenga,…

Read More

Ikote ritukura ryamamaye cyane Michael Jackson yambaye mu mashusho y’indirimbo “Thriller”, rigiye kongera gutezwa cyamunara, aho biteganyijwe ko rishobora kugurishwa arenga miliyoni 10$. Iri kote rifatwa nk’imwe mu myambaro y’ingenzi mu mateka y’umuziki wa Pop, rizatezwa cyamunara mu Ukuboza 2026 i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Mu 2011, iri kote ryari ryaragurishijwe muri cyamunara kuri miliyoni 1,8$, ariko agaciro karyo kakaba kamaze kuzamuka cyane. Inzu ya Julien’s Auctions itegura iyi cyamunara ivuga ko ubu rishobora kurenza miliyoni 10$. Iri kote ryakozwe mu ruhu rw’inyana, rifite ibara ritukura rivanzemo umukara ndetse n’umurongo w’umukara umeze nk’inyuguti ya “V” unyura ku…

Read More

Umuraperi w’umunyamerika Sean Combs ‘P. Diddy’ yongeye kongererwa iminsi azamara muri gereza afungiyemo ya FCI Fort Dix iherereye i New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’uko igihe yari kuzafungurirwa gihindaguwe kenshi, Diddy igihano azamaramo cyongereweho ukwezi kurenga. Amakuru yatangajwe na ‘Federal Bureau of Prisons’, bishinzwe imfungwa muri iki gihugu, agaragaza ko uyu muraperi azafungurwa ku wa 2 Werurwe 2028. Igihe yari kuzarekurirwa cyaherukaga gushyirwa ku wa 21 Mutarama 2028, none ubu hongereweho ibyumweru bitandatu byose. Ni nyuma y’uko iki gihe cyari cyaragiye gihindurwa kenshi, kuva bwa mbere gishyirwa muri Kamena 2028. Ni amakuru yatangajwe nyuma y’uko hagaragaye…

Read More

Tim Kennedy wabaye umusirikare mu mutwe w’ingabo zidasanzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umukinnyi ukomeye w’imikino njyarugamba ikomatanyije, yarasiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gushize. Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye avuga ko Tim yarasiwe mu gico yatezwemo n’abitwaje intwaro tariki ya 17 Nzeri 2026, cyahitanye uwahoze mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za New Zealand, Justin Conaglen, undi mucanshuro bari kumwe arakomereka. Kennedy w’imyaka 47 yakinnye muri shampiyona ya Amerika y’imikino njyarugamba (UFC) nyuma yo gusezera mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu uzwi nka ‘Green Beret’, aho yari mudahusha. Umunyamakuru ukurikirana iby’intambara, Robert Young Pelton, yabwiye ikinyamakuru New Zealand Herald…

Read More

Umunya-Espagne, Julián Martínez Alman, yagizwe Umutoza Mukuru wa APR WBBC, asimbura Mushumba Charles. Uyu mugabo si ubwa mbere agiye gutoza mu Rwanda kuko yahoze atoza REG WBBC. Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko yungutse umutoza mushya uzayifasha mu marushanwa Nyafurika ataha. Yagize iti “APR Women Basketball Club yishimiye kwakira Julián Alman Martínez mu batoza mbere y’imikino ya AWBL Zone 5 Qualifiers. Ubunararibonye bwe n’igihe yamaze muri Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, Julián azanye ubumenyi budasanzwe mu mikino y’imbere mu gihugu no mu mahanga.” “Kwita ku bintu kwe,…

Read More

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimiye Imana kuba yararokoye ubuzima bw’umugore we, Janet Kataaha Museveni, wari umaze igihe afite ikibazo cy’ubuzima, avuga ko ubu akomeje koroherwa. Museveni yabigarutseho ku wa 8 Ukwakira 2026, ubwo we na Janet Museveni bari bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu yabereye mu Biro bya Perezida i Entebbe. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Museveni yavuze ko mbere na mbere yashimiye Imana kuba yararinze ubuzima bw’umugore we ndetse ikaba ikomeje kumufasha gukira. Ati “Mbere na mbere, ndashimira Imana kuba yararinze ubuzima bwa Maama no kuba akomeje koroherwa.” Museveni yanakoresheje uwo mwanya yibutsa Abanya-Uganda ko buri…

Read More

Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center (AWM/ZTCC) yashinzwe ndetse iyoborwa na Apostle Dr. Paul Gitwaza yasabye imbabazi abaforomozi, ababyaza n’abandi bababajwe n’amagambo yavuzwe mu nyigisho y’umuyobozi w’iri torero. Iri torero ryatangaje ko ryamenye ku wa 6 Ukwakira 2026 ko ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amashusho yakuwe mu nyigisho yatanzwe na Apostle Dr. Paul Gitwaza ku wa 7 Kanama 2026. AWM/ZTCC yavuze ko amagambo yumvikanye muri ayo mashusho yasobanuwe n’abantu benshi, cyane cyane abaforomo n’ababyaza, nk’atesha agaciro umwuga wabo n’uruhare bagira mu guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage. Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 7 Ukwakira 2026, AWM/ZTCC yasobanuye…

Read More