- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Umuhanzi Mani Martin yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Asante’, ayitangiza nk’igice cya mbere cy’umushinga w’amashusho y’indirimbo zigize Album yise ‘Rebirth’, ushingiye ku rugendo rwe rwo kongera kwisobanukirwa nyuma y’ibyamubayeho mu buzima. ‘Asante’ bisobanuye ‘Murakoze’, akaba ari indirimbo Mani Martin yahisemo gutangiriraho uyu mushinga mu rwego rwo gushimira ubuzima, abantu bagize uruhare mu rugendo rwe ndetse n’ibyamugoye ariko bikamugira uwo ari we uyu munsi. Mani Martin ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze igihe mu muziki, akaba yarawutangiye akiri umwana. Yagiye amenyekana mu rusengero, nyuma azwi no hanze yarwo binyuze mu bitaramo n’ibirori bitandukanye by’umuziki yaberewemo uruhare mu Rwanda no mu mahanga.…
Nyuma y’uko Titi Brown aguze imodoka bigaca igikuba ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bakibasira Nyambo bahoze bakundana bahamya ko azagera aho akicuza kumusiga, umugabo we yinjiye muri uru rugamba abwira abamuvugira umugore ko atari bo Mana imugenera ibimukwiye. Ibi Richard Uwiragiye uherutse gusezerana imbere y’amategeko na Nyambo yabigarutseho mu ibaruwa ndende yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati “Ese umugore wanjye mwamukuye muri utwo dutiku twanyu. Nabonye harimo abavuga ngo umugore wanjye azicuza. Azicuza iki? Ni iki cyabaye kidasanzwe? Ko aho inzozi zanyu zirangirira ari ho iz’abandi zitangirira, ntimugashake kumugereranya n’utuntu duto cyane tw’amafuti.” Uyu mugabo yaboneyeho kumenyesha abantu ko…
Abayobozi ba AFC/M23 basuye Grande Barrière, bareba imikorere y’umupaka uhuza Goma na Rubavu
Abayobozi bakuru b’Ihuriro rya AFC/M23 basuye umupaka wa Grande Barrière, uzwi kandi nka La Corniche, uhuza Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Umujyi wa Rubavu mu Rwanda, mu gihe ibikorwa by’uyu mupaka bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kugenda kw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’impande zombi. Uru ruzinduko rwabaye mu gihe ubuyobozi bwa AFC/M23 bukomeje gushyira impinduka mu mikorere y’uyu mupaka, cyane cyane ku masaha ukoreraho n’imikorere ya serivisi zihabwa abagenzi n’abacuruzi. Abayobozi ba AFC/M23 bagiye kuri Grande Barrière mu rwego rwo kureba ibikorwa bihakorerwa, uko abagenzi bambuka n’uko serivisi z’abinjira n’abasohoka, iz’ubuzima, gasutamo n’umutekano zitangwa. Grande Barrière, ni…
AFC/M23 yatangaje ko ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ryagabye ibitero muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ritwika inzu z’abaturage n’isoko. Mu butumwa bwashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026, yavuze ko guhera Saa Kumi n’igice ihuriro ry’ingabo za Leta ryagabye ibitero muri Shanje no mu nkengero zaho. Kanyuka yavuze ko muri ibi bitero “inzu nyinshi z’abasivili zatwitswe, ndetse n’isoko ry’aho, bikomeza kuvutsa abaturage imitungo yabo, imibereho n’ahantu bakoreraga ubucuruzi.” AFC/M23 yatangaje ko andi makuru arambuye ku byangijwe n’abashobora kuba bahasize…
Rwanda FDA yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyegukanye igihembo cyiswe “East African Food and Drug Regulatory Excellence Award 2026”, kiba ikigo cy’indashyikirwa muri Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye no kugenzura ibiribwa n’imiti. Rwanda FDA yatangajwe nk’uwatsinze muri rusange (Overall Winner) muri iri rushanwa ryibanda ku kwerekana ubunyamwuga, imikorere myiza n’indashyikirwa mu bigo bishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu karere. Iki gihembo cyije mu gihe Rwanda FDA ikomeje ibikorwa byo gukaza igenzura ry’ubuziranenge bw’ibiribwa, imiti n’ibindi bicuruzwa bigenewe gukoreshwa n’abantu, ndetse no guteza imbere uburyo bwo gukumira ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kwinjira ku isoko. Rwanda FDA yari imaze kugira izindi ntambwe zigaragaza iterambere…
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru b’umwihariko mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yasezeweho byihariye mu ijoro ryaranzwe no kumuha impano ndetse n’amarira menshi ku banejejwe n’ibihe bye muri ruhago. Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026, ni bwo kuri Estadio Monumental iri mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine, hakiniwe umukino wa gicuti wahuje Argentine na Bénin. Mu nzira Lionel Messi na bagenzi be bagana kuri stade, imihanda yari yuzuyeho abantu bari kuririmba uyu munyabigwi, mu kirere hari indege itwaye umwambaro we wa nimero 10. Kwihangana byanze maze uyu mukinnyi w’imyaka 39, agaragara yafashwe n’ikiniga…
Minisiteri ya Siporo yemereye Amagaju FC ko ashobora kwakirira umukino wa Mukura VS kuri Stade ya Huye yari imaze amezi 16 idakinirwaho umukino w’irushanwa. Iyi stade yakiniweho umukino wa gicuti Mukura VS yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2 ku wa 3 Ukwakira 2026, ukabera mu muhezo, ntiyakoreshwaga kuva muri Kamena 2025. Ni nyuma y’uko hari imirimo yo gushyira imiyoboro y’amazi mu kibuga no gushyiramo ubwatsi bushya bwo gukiniraho, yagiye ihagarara mu gihe yari kumara amezi atandatu gusa. Nyuma y’igihe kirekire yarahagaze kubera gutinda kuboneka kw’ikibuga, muri Kamena 2026 hatangajwe ko izaba yarangiye bitarenze tariki ya 15 Kanama 2026. Gusa mbere…
Sosiyete y’indege ya Kenya Airways yatangaje ko umwe mu bagenzi bayo yapfuye nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima gisaba ubutabazi bwihutirwa, ubwo yari mu ndege yavaga Nairobi muri Kenya yerekeza Lagos muri Nigeria, ku wa 6 Ukwakira 2026. Mu itangazo ryasohotse ku wa 7 Ukwakira 2026, iyi sosiyete yasobanuye ko uwo mugenzi yasanzwe atabasha kumva ibimukorwaho ahagana Saa Tatu n’iminota 20 z’ijoro ku isaha yo muri Nigeria, habura hafi iminota 20 ngo indege igere i Lagos. Abakozi bo mu ndege bahise bamuha ubutabazi bw’ibanze, bakurikije amahugurwa bahawe n’amabwiriza agenga ubutabazi bw’ibanze. Kenya Airways yagize iti “Abakozi bacu batanze ubutabazi bw’ibanze nk’uko…
Ibitaro by’Akarere bya Kirinda n’ibya Kibuye i Karongi biri mu ihurizo rikomeye ry’aho bizakura amafaranga miliyoni 338 Frw yo kwishyura imiti byafashe ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga (RMS), nyuma y’uko abarwayi bayihawe batigeze bishyura ibi bitaro. Ibi bitaro bigaragaza ko aya mafaranga ubu amenshi byamaze kuyabara nk’igihombo kuko abarwayi babaniwe kuyishyura, ariko ikibazo ni uko muri RMS bo bakiyabara nk’umwenda bibabereyemo. Abateye icyo gihombo ni abarwayi bagiye bavurirwa muri ibyo bitaro ariko kuko batari bafite imyirondoro izwi na bene wabo kandi badafite ubwishyu bikarangira bigendeye, ariko n’abemera kwishyura bazwi na bo ngo babura…
Kim Kardashian yavuze impamvu yamaze imyaka 5 nta mukunzi nyuma yo gutandukana na Kanye West
Umunyamideli akaba n’umushoramari Kim Kardashian yatangaje ko yamaze imyaka igera kuri itanu atari mu rukundo, nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugabo we Kanye West, avuga ko icyo gihe cyamufashije kwita ku bana be no gukora ku mishinga ye. Kim Kardashian yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The Times, aho yavuze ko usibye igihe yamaze akundana na Pete Davidson, yari amaze igihe kinini atari mu rukundo kuva mu 2021, ubwo yatangaga ubusabe bwo gutandukana na Kanye West. Ati: “Nari maze imyaka itanu ndi ingaragu, kandi numvaga ari byiza. Nabashije kwita ku bana banjye no ku mishinga nifuzaga kugiramo uruhare. Ntabwo nigeze numva mfite…
