Author: Bvn Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi umugabo w’imyaka 50, ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Birushyabagabo Juvenal w’imyaka 78, watewe icyuma mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi. Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nyarubuye muri uwo murenge. Mu gicuku gishyira ku wa 3 Ukwakira 2026, hari abantu bagiye kwa Birushyabagabo bajegeza urugi. Umugore we yumvise ibyo biba, aramukangura. Birushyabagabo agiye kureba abo ari bo, bamutera icyuma arapfa. Umugore we akimara kumenya ko umugabo we atewe icyuma, yatabaje abaturanyi, ariko bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka. Abamwishe nta kintu batwaye mu rugo. Umuvugizi…

Read More

Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda rwatangaje ko abagenzi binjira muri icyo gihugu batagisabwa kwerekana icyemezo cy’uko bakingiwe indwara ya ‘fièvre jaune’, mu rwego rwo koroshya ibisabwa abajya kugisura. Nk’uko The Rio Times yabitangaje, uru rwego rwemeje aya makuru ku wa 2 Ukwakira 2026, rusobanura ko icyo cyemezo kitakiri mu nyandiko zisabwa abasaba viza binyuze ku rubuga rw’ikoranabuhanga. Mu myaka ishize, icyemezo cyo kwikingiza iyi ndwara cyari kimwe mu byangombwa abinjira muri Uganda basabwaga. Kuvanaho iki cyangombwa bizorohereza ba mukerarugendo, abagenzwa n’ubucuruzi, abanyamahanga batuye muri Uganda bagaruka muri icyo gihugu n’abandi bagenzi, kuko batazongera gusabwa kugaragaza ko bakingiwe kugira ngo…

Read More

Nyuma y’aho igikorwa cyo kwica umuturage witwa Christa Pike hakoreshejwe ubumara bipfubye, Guverineri wa Leta ya Tennessee, Bill Lee, yategetse ko ibihano by’urupfu byose byari biteganyijwe muri uyu mwaka bihagarikwa, kugira ngo hakorwe iperereza ryigenga. Ibi byatumye n’igikorwa cyo kwica uwitwa Gary Sutton cyari giteganyijwe tariki ya 3 Ukuboza 2026 gisubikwa. Umunyamategeko wa Pike, Randy Spivey, yahishuye ko abashinzwe gushyira mu bikorwa iki gihano bamaze isaha yose bashakisha umutsi, aho bakoresheje inshinge zigera kuri zirindwi ku kuboko kwe kw’ibumoso, aho hari n’urushinge rumwe rwavuye mu kaboko rwahengamye. Spivey yongeyeho ko abatangabuhamya bari bashyizwe mu cyumba kindi bakingirijwe n’umwenda uhisha aho…

Read More

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Kadozi Edward yashimiye Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK) uruhare igira mu kwigisha abanyeshuri baturuka mu mahanga, asaba andi mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda gukomeza gufungurira amarembo abanyeshuri bo mu bindi bihugu. Ibi byavuzwe kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026 ubwo UNILAK yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri 1.247 barimo 777 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza na 470 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s), mu muhango wabereye ku Ishami ry’iyi kaminuza rya Kigali. Abasoje uyu munsi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza harimo abahungu 462 n’abakobwa 315. Ni mu…

Read More

Igisirikare kiyoboye Guinée-Bissau cyatangaje ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Umaro Sissoco Embaló, atazemererwa gusubira mu gihugu mu gihe cya vuba, gisobanura ko ibikenewe mu rwego rw’umutekano kugira ngo atahe bitaraboneka. Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’iminsi itatu Embaló atangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida ateganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026. Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare ku wa 1 Ukwakira, bwavuze ko “ibyangombwa by’umutekano bikenewe kugira ngo uwahoze ari Perezida atahe bitaruzura muri iki gihe.” Igisirikare cyavuze ko iki cyemezo kigamije “kurinda umutekano rusange”, bityo ko muri iki gihe kidashobora gutanga icyizere cy’uko Embaló yataha mu…

Read More

Umushoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Nyabyenda Emmanuel, uregwa ibyaha birimo kwiba yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ko atibye leta amafaranga asaga miliyari 5 Frw nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga. Nyabyenda afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyamabuye. Ubushinjacyaha buvuga ko bwari bwaramushatse bukamubura bunashyiraho urwandiko rwo kumufata by’agahato. Uyu mushoramari we avuga ko atari yarabuze, ahubwo ko atuye i Kigali, kandi ko atari yaranze kwitaba kuko yari arwaye. Mu rubanza rwabaye ku wa 29 Nzeri 2026, Nyabyenda yashinjwe gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, kunyereza umusoro n’icyaha cyo kwiba. Nyabyenda ni umuyobozi wo sosiyete yitwa Rugendabari…

Read More

Depite wo muri Koreya y’Epfo, Youn Kun-young, yatangaje ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, apima ibiro birenga 140, avuga ko ayo makuru yayahawe n’inzego z’ubutasi za Seoul. Youn yavuze ko Kim afite umubyibuho ukabije cyane, ariko ko kugeza ubu nta kimenyetso kigaragaza ko afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima. Ati “Nta kimenyetso kigaragaza ikibazo cy’ubuzima, urebye uburyo akurikiranwa hafi n’itsinda rye ry’abaganga.” Yongeyeho ko Kim afite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso, ariko ko akigaragara afite imbaraga, harimo no kuzamuka ingazi nta kibazo. Ubuzima bwa Kim Jong Un bumaze igihe bukurikiranwa n’amahanga, cyane cyane kubera ko ayoboye…

Read More

Umuhanzi Nyarwanda Nel Ngabo agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatumiwe kuririmba mu gitaramo kizahuriza hamwe abacuruzi, abashoramari, abayobozi b’ibigo n’Abakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba baba muri Amerika n’ahandi ku Isi. Nel Ngabo uri mu bahanzi bamaze kwigarurira umwanya ukomeye mu muziki w’u Rwanda, cyane cyane mu njyana za R&B na Pop, azasusurutsa abitabiriye umusangiro w’ihuriro ryitwa “East Africa Business Network (EABN)”, uzaba uri mu bikorwa by’inama ngarukamwaka yaryo yiga ku bucuruzi n’ishoramari. Iki gikorwa giteganyijwe ku wa 3 Ukwakira 2026, kikazabera muri The Westin Irving Convention Center at Las Colinas, mu Mujyi wa Irving muri Leta ya…

Read More

Myugariro Niyomugabo Claude yatsindiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” igitego nyuma y’uko yari yabanje gusengerwa n’umukunzi we, Umutoni Nadia. Ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026 saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Estadio Nacional Tubaroes Azuis, ni bwo Cape Verde yakiriye Amavubi mu mukino wo ku munsi wa Kabiri wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania. Muri uyu mukino wo mu itsinda K, Amavubi yatsinze Cape Verde ibitego 2-1 ahita ayobora iri tsinda n’amanota 6 mbere y’uko Mali ijya mu kibuga na Liberia. Ni ibitego bya Niyomugabo Claude na Iradukunda Elia Tatou mu gihe…

Read More

U Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi bigiye gusubukura imikorere isanzwe y’Ambasade zabyo mu bihugu byombi, nyuma y’uko bongeye kubaka umubano wa dipolomasi wari umaze igihe warazambye. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’iy’u Bubiligi mu Rwanda zigiye kongera gukora. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wahoze akorera VOA, Nduhungirehe yavuze ko mu ntangiriro izo Ambasade zizayoborwa by’agateganyo n’Abashinzwe Inyungu z’Ibihugu (Chargés d’Affaires). Yasobanuye ko bazakorana n’abadipolomate ndetse n’itsinda rito ry’abakozi bashinzwe imirimo ya tekiniki, mu gihe ibihugu byombi bizaba bikomeje gushyira hamwe imikorere mishya y’ububanyi n’amahanga. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda n’u Bubiligi bizakomeza ibiganiro…

Read More