
U Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi bigiye gusubukura imikorere isanzwe y’Ambasade zabyo mu bihugu byombi, nyuma y’uko bongeye kubaka umubano wa dipolomasi wari umaze igihe warazambye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’iy’u Bubiligi mu Rwanda zigiye kongera gukora.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wahoze akorera VOA, Nduhungirehe yavuze ko mu ntangiriro izo Ambasade zizayoborwa by’agateganyo n’Abashinzwe Inyungu z’Ibihugu (Chargés d’Affaires).

Yasobanuye ko bazakorana n’abadipolomate ndetse n’itsinda rito ry’abakozi bashinzwe imirimo ya tekiniki, mu gihe ibihugu byombi bizaba bikomeje gushyira hamwe imikorere mishya y’ububanyi n’amahanga.
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda n’u Bubiligi bizakomeza ibiganiro ku bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko ibirebana n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri yavuze ko u Rwanda rukomeje kunenga uburyo Guverinoma ya RDC ishyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Washington, cyane cyane ku bijyanye no kurandura umutwe wa FDLR.
Yavuze ko, mu gihe u Rwanda ruvuga ko FDLR ikomeje kubangamira umutekano warwo, rutabona ko Guverinoma ya RDC yashyize mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano.
Ati “Aho gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ahubwo Congo yakomeje guha imbaraga uwo mutwe, kuwuha ibikoresho nk’intwaro no kwakira bamwe mu banyapolitiki baza i Kinshasa, mu rwego rwo gushyigikira no gutegura neza uwo mutwe.”
Ibi ni ibirego bya Minisitiri Nduhungirehe ku bikorwa bya Guverinoma ya RDC; ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bukomeje kugira ibindi bisobanuro ku ntandaro z’umutekano muke uri mu burasirazuba bw’igihugu.
Ku bijyanye n’abavuga ko FDLR ikiriho ariko ko nta bushobozi buhagije yaba ifite ku buryo yateza ikibazo gikomeye ku Rwanda, Nduhungirehe yavuze ko ibyo bidakwiye gukoreshwa mu kugabanya uburemere bw’ikibazo.
Yavuze ko aho uyu mutwe ukorera hazwi kandi ko u Rwanda ruvuga ko ukomeje gukorana n’inzego za RDC.
Ati “Ni amagambo agamije kugabanya ubukana bw’ikibazo. Icyo dusaba kandi twifuza ni uko Leta ya Congo ishyigikira igashyira mu bikorwa ibiri mu masezerano, hakarandurwa umutwe uteza umutekano muke u Rwanda hamwe n’Akarere.”
Nduhungirehe yanagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, avuga ko u Rwanda rwagiye rugerageza gukomeza ibiganiro, ariko ko hari igihe bigorana kubikomeza iyo urundi ruhande rutagaragaza ubushake buhagije.
Yavuze ko u Rwanda rushinja u Burundi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, irimo FDLR, ibintu avuga ko bigira ingaruka ku mutekano w’akarere.
Ibi kandi bije mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe urangwa n’ubwumvikane buke, ndetse imipaka y’ibihugu byombi yo ku butaka ikaba igifunze.
Mu 2025, u Rwanda rwari rwatangaje ko ruhagaritse umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, ndetse rusaba abadipolomate b’u Bubiligi kuva ku butaka bw’u Rwanda mu gihe cy’amasaha 48.
Kongera gufungura Ambasade z’ibihugu byombi bije nyuma y’uko u Rwanda n’u Bubiligi bongeye gusubukura umubano wa dipolomasi, bikaba biteganyijwe ko ibikorwa by’izo Ambasade bizagenda byiyongera uko igihe kigenda.

