- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Ingabire Victoire yasabye urukiko gutesha agaciro ubuhamya n’ibimenyetso by’umutangabuhamya w’ingenzi
Kuva urubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire rwatangira mu Rukiko Rukuru rwa Kigali ku wa 18 Nzeri 2026, umutangabuhamya Nzabandora Boniface yagarutsweho cyane n’Ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rw’uregwa. Nzabandora yabaye kwa Ingabire amezi abiri, aba umunyamabanga we ndetse yanabaye umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi mu Ntara y’Iburasirazuba. Ubushinjacyaha bubagaragaza nk’abantu baziranye cyane. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu 2021, abiganjemo abayoboke ba DALFA Umurinzi bahuriye mu mahugurwa, bayita ayo kwiga Icyongereza, nyamara ngo yari agamije gutegura umugambi wo gukuraho ubutegetsi, babinyujije mu guteza imvururu. Bwagaragaje ko ibyo bubishingira ku buhamya n’ibimenyetso birimo ibyafashwe na Nzabandora mu gihe cy’aya mahugurwa, kuko ari umwe mu bayitabiriye. Ibyo…
Indege ya Flydubai yavaga i Dubai yerekeza i Tel Aviv muri Israel, yahinduye inzira igwa muri Arabie Saoudite, nyuma y’uko abapilote bayo bashyamiranye bikagera ku mirwano. Iyi ndege yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Yari itwaye abantu bagera kuri 150, abenshi muri bo ari Abanya-Israel. Urubuga Flightradar24 rukurikirana ingendo z’indege, rwatangaje ko nyuma y’amasaha abiri ihagurutse, yohereje ikimenyetso cy’uko iri mu kibazo cyihutirwa. Nyuma y’iminota mike, icyo kimenyetso cyahinduwe hashyirwaho igikoreshwa mu kumenyesha ko indege yashimuswe. Icyakora, cyaje kongera guhindurwa, hasubizwaho ikimenyetso rusange cyo gutabaza. Ibiro bya…
Shema Ngoga Fabrice wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yeguye kuri uyu mwanya yari amazeho amezi 13 gusa. Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, ni bwo Shema Fabrice yandikiye Inteko Rusange ya FERWAFA, ayimenyesha ko atazakomeza kuyiyobora kandi icyemezo cye gihita gishyirwa mu bikorwa ako kanya. Yagize ati “Natanze ubwegure bwanjye ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, bukurikizwa muri ako kanya. Ni icyemezo cyafashwe mu bunyangamugayo bufite aho buhuriye n’imyitwarire yanjye bwite.” “Ndizera ko guhagarika aka kazi ari cyo gikorwa cy’ingezi mu kurinda ubusugire bw’ishyirahamwe, kugumana icyizere abantu barifitiye no kwemera ko ibikorwa…
Arikiyepiskopi wa Lusaka muri Zambia, Musenyeri Alick Banda, yatawe muri yombi ku wa Mbere, akekwaho gutunga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux bivugwa ko yahawe nk’impano na Edgar Lungu wahoze ari Perezida w’iki gihugu, witabye Imana. Urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Zambia, Drug Enforcement Commission (DEC), rufite no mu nshingano kurwanya iyezandonke n’ibyaha by’imari, rwatangaje ko iyo modoka ikekwa kuba yarakuwe mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Zambia mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Banda yahakanye ko hari icyaha yakoze. Nyuma yo gutabwa muri yombi, yarekuwe atanze ingwate, akaba ateganyijwe kwitaba urukiko mu Ugushyingo. Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika uyobora Arikidiyosezi ya…
Nyir’inzu wo mu gace ka Nansana mu mujyi wa Kampala yatunguye cyane abaturanyi nyuma yo gutangazwa ko yifungiranye mu nzu hamwe n’abandi bapangayi babiri, maze ahagana saa sita z’ijoro arayitwika bahita bahasiga ubuzima. Amakuru avuga ko uyu mugabo mu byumweru byinshi bishize, yari afite agahinda gakomeye, aho yajyaga agaragara agenda muri ako gace yivugisha ariko ntawari uzi ikibazo yari afite kuko nta nshuti yari afite muri ako gace. Mbere y’iki gikorwa cy’agahomamunwa, byamenyekanye ko yari amaze kwandika umurage, asigira umwana we iyo nzu ndetse n’indi mitungo ye yose. Ahagana saa moya z’umugoroba, yabwiye umwana we kujya kurara hanze, mu rugo…
Ku mukino wahurije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zimbabwe mu Mujyi wa Harare, umwe mu bafana bateje akavuyo ku kibuga yapfuye agonzwe n’imodoka y’abapolisi bashakaga uko bagarura umutekano. Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2026, ni bwo kuri National Sports Stadium habereye umukino wa kabiri mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027. Uyu wari umukino witabiriwe cyane n’abaturage ba Zimbabwe, dore ko ku nshuro ya mbere mu mateka ya ruhago y’iki gihugu, ari bwo bwa mbere matike yo ku mikino yabereye muri iyi stade yaguzwe agashira. Byari biteganyijwe ko abafana…
Umunyamakuru bivugwa ko yishyurwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo aharabike u Rwanda, Hariana Verás, yahawe urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga ubwo yabazaga Donald Trump ibijyanye n’amakimbirane y’u Rwanda na RDC Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 28 Nzeri 2026, ubwo Verás yabazaga Trump ku bijyanye n’amakimbirane ya DRC n’u Rwanda, avuga ko u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Verás yakomeje kurega avuga ko yari amaze ukwezi muri DRC kandi ko yahabonye ibyo yise ibikorwa byo kwica Abanye-Congo, avuga ko bikorwa n’u Rwanda ndetse ko afite ibimenyetso bishimangira…
Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze. Kijanangoma w’imyaka 56, wari usanzwe ari mubyara wa Oyo Nyimba, yahawe izina ry’ubwami rya Edward Rukidi Nyabongo I mu muhango wabereye i Fort Portal ku wa 29 Nzeri 2026. Yatoranyijwe n’akanama k’abantu 21 bo mu muryango wa cyami wa Babiito. Uyu muhango waranzwe n’imigenzo gakondo irimo kubaga ikimasa no kumena amaraso y’inkoko, mu…
Umwana w’imyaka irindwi wo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Nyakigando, mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare, yapfuye nyuma yo kurya imbetezi, mu gihe abantu barenga 40 banyoye ku rwagwa zavuyemo na bo bagize ibibazo by’uburwayi. Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho abaturage bavuga ko banyweye inzoga ku muntu usanzwe acuruza urwagwa mu gace batuyemo, ariko bamwe muri bo bakaza kurwara. Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyakigando, Higaniro Jean Eric yavuze ko bakiriye abantu bagera kuri 40 bari bafite ibibazo by’uburwayi bigaragara ko byakomotse kuri uru rwagwa. Ati “Twari twakiriye 40, abantu 13 baravugwa barataha, 27 bajyanwa ku…
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), igaragaza ko mu Rwanda mu 2025 abantu 3.227 barumwe n’imbwa. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho, kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Nzeri 2026, mu Karere ka Musanze, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibisazi by’imbwa. Uyu munsi wizihizwa buri mwaka tariki ya 28 Nzeri. Uyu mwaka wizihirijwe mu Murenge wa Bisate nk’umwe mu yegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Uyu munsi washyizweho mu rwego rwo gukangurira abatuye Isi kumenya ubukana bw’iyi ndwara, gukingira amatungo, guha abantu ubumenyi bwo kwirinda, dore ko kurumwa n’imbwa ari kimwe mu bishobora gushyira umuntu mu kaga ko kwandura ibisazi by’imbwa. Mu bikorwa…
