
Umunyamakuru bivugwa ko yishyurwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo aharabike u Rwanda, Hariana Verás, yahawe urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga ubwo yabazaga Donald Trump ibijyanye n’amakimbirane y’u Rwanda na RDC
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 28 Nzeri 2026, ubwo Verás yabazaga Trump ku bijyanye n’amakimbirane ya DRC n’u Rwanda, avuga ko u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Verás yakomeje kurega avuga ko yari amaze ukwezi muri DRC kandi ko yahabonye ibyo yise ibikorwa byo kwica Abanye-Congo, avuga ko bikorwa n’u Rwanda ndetse ko afite ibimenyetso bishimangira ibyo birego.

Donald Trump mu kumusubiza, yamubajije niba ibyo avuga yarabyiboneye. Aho gukomeza kuri iyi ngingo, Trump yahise amubaza uko icyorezo cya Ebola gihagaze aho muri RDC.
Ibi byabaye mu gihe DRC yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu, ndetse n’icyorezo cya Ebola. Ku wa 28 Nzeri 2026, imibare yatangajwe yerekanaga ko abantu 3,901 bari bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo.

