
Nyir’inzu wo mu gace ka Nansana mu mujyi wa Kampala yatunguye cyane abaturanyi nyuma yo gutangazwa ko yifungiranye mu nzu hamwe n’abandi bapangayi babiri, maze ahagana saa sita z’ijoro arayitwika bahita bahasiga ubuzima.
Amakuru avuga ko uyu mugabo mu byumweru byinshi bishize, yari afite agahinda gakomeye, aho yajyaga agaragara agenda muri ako gace yivugisha ariko ntawari uzi ikibazo yari afite kuko nta nshuti yari afite muri ako gace.
Mbere y’iki gikorwa cy’agahomamunwa, byamenyekanye ko yari amaze kwandika umurage, asigira umwana we iyo nzu ndetse n’indi mitungo ye yose.

Ahagana saa moya z’umugoroba, yabwiye umwana we kujya kurara hanze, mu rugo rw’inshuti ye iyo ari yo yose, ariko ntiyamubwira impamvu yatumye afata icyo cyemezo.
Mu masaha y’ijoro, uyu mugabo yatwitse iyo nzu, abapangayi babiri bari bayirimo bahita bahasiga ubuzima. Undi muntu wari uryamye muri garage yarimo ku bw’amahirwe ye yashoboye kurokoka.
Umuyobozi wa Polisi w’Akarere ka Kampala Metropolitan North, SSP Moses Nanoka, yemeje iby’iki kibazo, avuga ko kugeza ubu hamaze kuboneka imirambo y’abantu batatu, mu gihe iperereza rikomeje.

