- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda
Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Diamond Platnumz, agiye kongera guhurira mu bikorwa n’umuhanzi nyarwanda The Ben muri Uganda, aho bombi bazagaragara mu gikorwa cyihariye giteganyijwe mu mpera z’uku kwezi. Diamond Platnumz ateganya gukora igikorwa cyihariye cyo guhura n’abafana no gusangira na bo ku wa 29 Ukwakira 2026, muri Kampala Marriott Hotel, aho The Ben ari mu bahanzi bazacyitabira. Iki gikorwa cyateguwe na Comedy Store, kikaba kizatangira saa mbiri z’ijoro, naho ifunguro rikuru rikazatangira saa tatu. Abifuza kwitabira bazishyura kuva kuri miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda ku meza [Ni hafi Miliyoni 1.8 Frw]. Uretse The Ben, muri iki gikorwa hazagaragaramo n’umucuranzi w’umunya-Uganda…
Igisirikare cya Amerika kijyiye gufasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingabo n’umutekano, aya masezerano ateganya no kongera ubufatanye mu mahugurwa ya gisirikare, guhanahana amakuru no kurinda umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umwaka ushize, Ku wa 4 Ukuboza, I Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ku bijyanye n’ingabo n’umutekano. Igihe yasinywaga, ibisobanuro birambuye ku bikubiye muri ayo masezerano ntibyahise bishyirwa ahagaragara. Icyakora, inyandiko y’ayo masezerano ubu yamaze kumenyekana. Kimwe mu bintu by’ingenzi bigaragara muri ayo masezerano harimo…
Ibitero bikomeye u Burusiya bukomeje kugaba kuri Ukraine kuri iyi nshuro byasanze Chancellier w’u Budage, Friedrich Merz, i Kyiv mu ruzinduko rw’ibanga yari yahagiriye. Ibiraro bikomeye byo mu Mujyi wa Kyiv byagabweho ibitero bya drones z’u Burusiya mu minsi ine yikurikiranya. Abantu babiri bakomerekeye mu gitero cyagabwe ku kiraro cya Pivnichnyi cyo mu Majyaruguru mu gitondo cyo Cyumweru, kikaba cyari kigabweho igitero ku munsi wa kabiri wikurikiranya. Ikiraro cya Pivdennyi cyo mu Majyepfo cyo cyagabweho ibitero inshuro nyinshi mu minsi ibanza y’iki cyumweru. Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko kigiye gukaza ibitero kuri Kyiv no mu tundi turere twa Ukraine. Cyari…
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yabwiye Ambasaderi wa Amerika muri icyo gihugu, Leo Brent Bozell III, ko niba atacyemera gukemura ibibazo binyuze mu biganiro, akwiriye kuva mu kazi ka dipolomasi. Lamola yanenze imyitwarire ya Bozell, avuga ko inyuranyije n’amahame agenga abadipolomate kandi ko yivanga mu bibazo by’imbere muri Afurika y’Epfo. Yabivuze asobanura impamvu Guverinoma y’icyo gihugu yongeye kwihanangiriza ku mugaragaro uyu ambasaderi, ku nshuro ya gatatu kuva yatangira imirimo muri Gashyantare, nubwo hari impungenge ko bishobora kurushaho kuzambya umubano na Leta ya Perezida Donald Trump. Mu kiganiro yagiranye na Sunday Times ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya…
Umudepite wo muri Uganda, Daudi Kabanda, yasabye Gen Muhoozi Kainerugaba kuzajyana na we i Kigali igihe azaba agiye gusura Perezida Paul Kagame, kuko afata u Rwanda nko mu rugo. Kabanda yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 2 Ukwakira 2026. Yagize ati “U Rwanda ni mu rugo. Nasabye Afande Muhoozi kuzanjyana igihe azaba agiye gusura Perezida Paul.” Mu gitondo cyo ku wa 3 Ukwakira, Gen Muhoozi yasangije abamukurikira ubwo butumwa, asubiza Kabanda ko bazajyana. Yagize ati “Tuzajyana, muvandimwe.” Nubwo Gen Muhoozi yemereye Kabanda ko bazajyana, nta tariki y’urwo ruzinduko cyangwa ibindi bijyanye na gahunda yarwo byagaragajwe muri…
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho ya Harmonize ari kumwe n’inkumi yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye, bikavugwa ko yamwibye abarirwa mu bihumbi 4$ (agera kuri miliyoni 6Frw). Iyi nkumi yitwa Cristina Celi ikaba yarifashishijwe mu mashusho y’indirimbo y’uyu muhanzi yitwa ‘Kudos’. Uyu mu kobwa yishyuzwa miliyoni 10,5 z’Amashilingi ya Tanzania cyangwa miliyoni 6 Frw. Ni amafaranga yihaye binyuze mu gufata ikarita ya banki ya Harmonize akayikoreraho ibikorwa byo guhererekanya amafaranga angana atya, ariko nta burenganzira yabiherewe. Uyu muhanzi akimara kubimenya, yahise abimenyesha polisi yaho nk’uko bigaragara muri ayo mashusho bombi baganirira kuri hoteli imwe iherereye ku mucanga hazwi nka ‘Mbezi…
IDRISSA YABOHOTSE ARAVUGA- HARI ISHORAMARI RYA MILIYARI 5 YARAGIYE GUKORA MU RWANDA RYAPFUYE
Ubwo yitabaga urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro agiye kuburana ku busabe bwe bwo gupimisha DNA n’umwana wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo wari waje ashaka kwihisha itangazamakuru yatuganirije bimwe mu iby’ibanze umuntu yamenya ku bibazo bye na Vestine ndetse n’igihombo amaze kugirira mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu, Idrissa yavuze ko atigeze asinya impapuro zo kwemerera Vestine kuguma muri Canada ahubwo bamubeshye ko arwaye atabasha kurira indege hanyuma asinya impapuro zimwemerera kuguma muri Canada by’igihe gito. Izo mpapuro yazisinye mu gicuku nyuma y’uko Vestine yari amaze kumuhamagara amubwira ko byihutirwa, bituma atabanza kubaza amakuru neza ari bwo nyuma yaje kubwirwa n’uwari watumiye…
Dafroza Gauthier Mukarumongi waharaniye ko Abajenosideri bagezwa mu butabera yitabye Imana
Umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda, Dafroza Mukarumongi Gauthier waharaniye ko abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bidegembyaga i Burayi cyane cyane mu Bufaransa bagezwa mu butabera, yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y’urupfu rw’iyi Mpirimbanyi y’Ubutabera, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukwakira 2026. Dafroza Mukarumongi Gauthier afatanyije n’umugabo we, Alain Gauthier, bombi bashinze umuryango Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), wakusanyije ibimenyetso n’ubuhamya byifashishijwe mu gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, baba mu Bufaransa. Dafroza Gauthier, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarabuze abarenga 80 bo mu…
Umuvugizi wa AFC/M23, Lwrance Kanyuka yatangaje ko mu minsi mike bazaba babohoye intara ya Kasaï ndetse biteguye kuyigezamo ibikorwaremezo nk’amashanyarazi n’imihanda Tshisekedi atabahaye. Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage bo muri Kalehe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ikawa ku wa 1 Ukwakira 2026 Yagize ati “Tshisekedi amenye ibibera iwabo aho akomoka, nta mashanyarazi ahari, ni ngombwa ko tugenda tukabohora abantu ba hariya Kasai, ngombwa tubakize ubucakara bwa Tshisekedi,…abavandimwe ba Kasaï tubabwire ko turi mu nzira, turaje, bavandimwe ba hano i Kalehe, turaramutsa abavandimwe bacu ba Kasai, turabizeza ko tuzakora imihanda, tuzazana amashanyarazi, tuzabazanira imishinga y’ubuhinzi, turabamenyesha ngo bitegure kutwakira.” AFC/M23 mu ntangiriro za 2025…
Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yatangaje ko igitero cy’u Burusiya cyangije ikiraro cya kabiri gikomeye muri uwo murwa mukuru wa Ukraine, mu gihe icyo gihugu gikomeje kongera ibitero ku bikorwa remezo by’ingenzi. Igitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, cyangije umuhanda unyura ku kiraro cyo mu Majyaruguru ya Kyiv, kizwi nka Northern Bridge, ndetse n’insinga zo hejuru ziha amashanyarazi bisi zikoresha amashanyarazi. Ibi bibaye nyuma y’uko ikindi kiraro gikomeye cyo muri uwo mujyi, Southern Bridge, kigabweho ibitero byinshi bya drones z’u Burusiya kuva ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira. Ibyo biraro…
