- Umugabo wa Nyambo yariye karungu nyuma y’abibasiye umugore we
- Abayobozi ba AFC/M23 basuye Grande Barrière, bareba imikorere y’umupaka uhuza Goma na Rubavu
- FDLR yatwitse inzu n’isoko muri Kalehe
- Rwanda FDA yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba
- Ijoro ry’amarira y’ibyishimo i Buenos Aires: Uko Messi yasezeweho
- Minisiteri ya Siporo yahaye umugisha Stade ya Huye
- Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yerekezaga Lagos
- IBITARO BY’IKARONGI BIRI MU IHURIZO RYO KUBONA UKO BIGURA IMITI
Author: Bvn Rwanda News
Leta ya Iran yatangaje ko Amerika nisubukura ibitero mu ntambara imaze amezi abiri, izagabwaho ibitero bikomeye, ndetse ikomeza gushimangira ifungwa ry’umuhora wa Hormuz. Umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli umaze amezi abiri ufunze kubera intambara Amerika na Israel byashoje kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026. Byatumye ibikomoka kuri peteroli ku Isi bihenda. Impande zombi zatangiye ibiganiro ariko icyiciro cya kabiri gikomwa mu nkokora n’uko Perezida Trump yahisemo kubuza itsinda ryari guhagararira Amerika kujya muri Pakistan ahabera ibiganiro. Ku wa 30 Mata 2026, byari biteganyijwe ko Perezida Trump agezwaho gahunda y’ibitero bishya bigomba kugabwa kuri Iran hagamijwe kuyihatira…
Itsinda ry’abakozi bane b’Ibitaro by’Akarere bya Nyanza, barimo umuganga umwe n’ababyaza batatu, batawe muri yombi bakekwaho guha serivisi mbi umubyeyi witeguraga kubyara bikamuviramo ingorane. Ni igikorwa cyabaye mu mwaka wa 2025, ariko umubyeyi ageza ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), vuba, abo baganga bahita batabwa muri yombi ku wa 28 Mata 2026. Amakuru avuga ko hari umubyeyi wari ugiye kubyara, ajya kwa muganga ku Bitaro by’Akarere bya Nyanza, ntiyitabwaho uko bikwiye n’abaganga, ibyatumye umwana we avuka atuzuye, hashize igihe gito arapfa. Nyuma y’uko Perezida Kagame anengeye abaganga bo mu Bitaro byo mu Karere ka Karongi bahaye serivisi mbi umubyeyi wari…
Nshimiye w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rutsiro, yakubiswe n’inkuba aryamye arapfa. Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo ho mu Mudugudu wa Rukondo, mu ijoro rishyira tariki 30 Mata 2026, mu masaha y’ijoro. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yahamije aya makuru. Ati “Nibyo koko inkuba yamukubitiye mu rugo iwabo aryamye. Inkuba zakunze kugaragara muri Rutsiro no mu turere tumwe na tumwe tw’Iburengerazuba, ari nayo mpamvu abaturage kenshi basabwa kwirinda.” Yaboneyeho gusaba abaturage kwibuka ko mu bihe by’imvura bakwiye kwirinda kugama munsi y’ibiti, gucomeka ibyuma ku mashanyarazi nka, gufata ku byuma cyangwa kugenda mu…
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ziri gushakira akarere amahoro arambye, zongeye kubogamira ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zifatira ibihano Joseph Kabila Kabange wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Ibihano Kabila yafatiwe birimo gufatira imitungo yaba afite muri Amerika, yaba ifatika cyangwa idafatika nka konti za banki. Ku wa 30 Mata 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko Kabila yahanwe kubera “ubufasha aha ihuriro AFC/M23”. Mu byo yashingiyeho mu kubimushinja harimo ko kuva mu mwaka ushize yimukiye mu burasirazuba bwa RDC, mu Mujyi wa Goma. Kabila wari umaze imyaka ibiri aba mu bihugu…
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rutegetse ko ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement akomeza gukurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo bitewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma ibyaha bine akekwaho abikurikiranwaho afunze. Urukiko rwagaragaje ko indi mpamvu rwashingiyeho rutegeka ko Niyigaba akurikiranwa afunze ari uko atabashije kugaragaza ingaruka umuryango we wagizweho no kuba akurikiranywe mu butabera ngo bibe byarashingiweho bemeza ko agomba kuburana adafunze ngo ajye kuwitaho nk’uko yari yabisabye.
Iyi mbwa, yambaye umwenda urinda amasasu(bullet proof), yaje maze ihagarara ku maguru y’inyuma, itega umutwe umusirikare wayambikaga umudari, nuko imuha isaruti, ibirori birakomeza. Mu gace kanyujijwe kuri X, nta wamenye niba iyo mbwa yakurikiwe n’izindil, cyangwa yahembanywe n’abandi basirikare ba Amerika. Icyakora mu bavuze kuri iki gikorwa, bamwe bagishimye, abandi barakinenga. Hari uwagize ati “Umuntu umwe yavuze ko ibi ari AI, kandi bishoboka ko ari byo, ariko umugabo wanjye yakuranye n’imbwa y’igisirikare yo mu bwoko bwa German Shepherd, yakuwe mu Budage na se wabo wari umusirikare, kandi iyo mbwa yanganyaga ubwenge n’uyu musore mwiza(imbwa). Nahitamo kurota ko ibi ari ukuri.”…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, uherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi. Mu butumwa yashyizwe ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, RIB yavuze ko Hategekimana Silas, akekwaho kwakira amafaranga mu bihe bitandukanye byo mu mwaka wa 2023 na 2024, ayo yohererezwaga na Rubazinda Callixte, uyobora kompanyi yitwa Calliane Company Ltd. Aya mafaranga ngo yatangwaga agamije kumukingira ikibaba mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakorwaga nta ruhushya rubifitiye. Rubazinda na we yatawe muri yombi, akurikiranywe ubufatanyacyaha muri iki…
Ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwirukanye Bellarmine Chatunga Mugabe, umuhungu muto w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, nyuma y’uko ahamwe n’ibyaha bijyanye n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihugu. Bellarmine Chatunga Mugabe w’imyaka 28 y’amavuko yemeye ibyaha yari akurikiranyweho, anacibwa amande agera ku madolari 9,000. Mu rukiko, umucamanza Reiner Boshoff yagaragaje ko yahanishijwe no kuba yarerekanye imbunda y’inyiganano, akayitunga nk’aho ari iy’ukuri, ibintu byateje impungenge. Urukiko rwahise rutegeka ko yirukanwa muri Afurika y’Epfo ako kanya, aho yahise aherekezwa kugera ku kibuga cy’indege. Iyi dosiye itandukanye niyo yari akurikirwanyweho mbere y’igerageza ry’ubwicanyi ryabaye ku wa 19 Gashyantare, aho Bellarmine Chatunga Mugabe yari…
Abahagarariye Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran, bangiwe kwitabira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), kuko Mehdi Taj uriyobora yahoze mu Mutwe Udasanzwe w’Ingabo za Iran (IRGC). Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, ni bwo abanyamuryango ba FIFA baza guhurira muri mu Mujyi wa Vancouver muri Canada mu Nteko Rusange igiye guterana ku nshuro ya 76. Ni Inteko Rusange iteganyijwemo gutegura Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifatanyije na Mexique ndetse na Cananda. Iran ni kimwe mu bihugu byari byitezwe guhagararirwa muri iyi Nteko Rusange, dore ko hari gushidikanywa ku bwitabire…
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abanyamadini kugira uruhare mu gufasha abayoboke kubaka imiryango irangwa n’urukundo, ituze n’ubwumvikane aho kuba ihoramo umwiryane n’amakimbirane. Yabigarutseho ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Urugaga rw’amadini n’amatorero ku kubungabunga ubuzima no kubaka umuryango mwiza. Minisitiri Uwimana yasabye abanyamadini gukoresha icyizere bafitiwe n’abayoboke, mu nyigisho batanga mu nsengero, mu misigiti, mu mashuri n’ahandi bakabafasha guhindura imyumvire kuko impinduka nyinshi zitangirira mu mitekerereze. Yabashishikarije gushyira imbere ibiganiro, bafasha urubyiruko kubona amakuru n’indangagaciro bibafasha kurinda ubuzima bwabo no kubaka imiryango irimo ibibazo. Ati “Mushishikarize imiryango gushyira imbere ibiganiro, mufashe urubyiruko kubona amakuru n’indangagaciro bibafasha kurinda ubuzima…
