Author: Bvn Rwanda News

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gushinja u Rwanda umugambi wo gushaka gutera igihugu, avuga ko afite ibimenyetso by’uko ruzabikora rwitwaje abantu bahunze igihugu cye nyuma yo kugira uruhare muri Coup d’état yo mu 2015. President neva yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24, cyagarukaga ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Ndayishimiye yavuze ko nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi bikorwa n’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC bigizwemo uruhare na Amerika n’ubuhuza bwa Qatar, buri wese azi ikibazo gihari kandi ko hari icyizere ko amahoro ashobora kuboneka. Ati “Bitari ibyo, ubu ibintu bimeze nabi.” Ndayishimiye yavuze ko hakiri ibimenyetso bigaragaza ko…

Read More

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Kabgayi B, arakekwaho guhohotera abanyeshuri b’abakobwa yigisha. Mu gitondo cyo kuwa  Kabiri Taliki ya 29 Mata 2025 ahagana saa ine (10h00 a.m) nibwo Mitsindo Gaëtan, Umuyobozi w’amasomo mu rwunge rw’amashuri yisumbuye ya Kabgayi B yatawe muri yombi. Bamwe mu banyeshuri babwiye UMUSEKE ko uriya muyobozi yagiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina abanyeshuri batandukanye harimo n’umwe wari waje kwimenyereza umwuga. Abatanze ubuhamya bavuga ko babimenyesheje Inzego zikuriye ishuri kugeza ubwo uriya muyobozi suhinzwe amasomo, yemeye ibyo ashinjwa ndetse asaba imbabazi abishyize mu nyandiko, ariko ntiyakurikiranwa n’Inzego z’Ubugenzacyaha. Muri ubu buhamya abahohotewe…

Read More

Umukaridinari wo mu Budage yasabye ko abantu bagomba kwirinda ‘lobbies ideologie’, harimo n’abitwa ‘gay lobby’, mbere y’amatora yo gutora  Papa mushya. ‘lobbies ideologi’ ijyanye no gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina ndetse no gusezeranya abahuje ibitsina bakabana nk’umugore n’umugabo. Uyu mu Karidinari akaba yasabye ko uzaba Papa mushya agomba kwirinda kugendera muri iyi nzira ahubwo agakurikiza icyo Bibiliya ibivugaho. Karidinali wo mu Budage Gerhard Ludwig Müller, utaravugaga rumwe na nyakwigendera Papa Fransisiko ku bijyanye no gushyigikira abaryamana bahuje ibitsina, yasabye Itorero gusubira mu mizi gakondo kandi asaba papa uzatorwa ‘gukurikiza no gukomera ku nyigisho’ kandi ko agomba kuba yiteguye kurwanya igitutu cy’abavuga…

Read More

Umukozi w’umujyi wa Kigali wakoreraga mu murenge wa Kigali aravuga ko umukozi wa RIB yamufungishije amuhimbira ibyaha atakoze. Ubushinjacyaha burarega umukozi w’Umujyi wa Kigali witwa Harerimana Xaverien ushinzwe ubwubatsi n’ibikorwaremezo mu murenge wa Kigali ibyaha byo gusaba no kwakira indonke, no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bitwe. Ubushinjacyaha buvuga ko kuva mu mwaka wa 2021 uriya mukozi yagiye atanga impushya mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yerekeranye no gusana cyangwa kubaka inzu, ibikoni, ubwiherero, kuvugurura no guhindura inyubako. Uhagarariye ubushinjacyaha avuga ko uriya mukozi w’umujyi yagiye atanga ibyangombwa atubahirije amabwiriza nko kubaka igikoni agatanga icyangombwa kirengeje ibipimo byagenwe, ndetse atabanje…

Read More

PSG yaraye itsinze ARSENAL FC iwayo ubu ikaba irigutera intambwe kumukino wa nyuma wa UEFA Champions league. Muri uyu mukino wabereye wabereye kuri Stade ya Emirates, ku munota wa gatatu wonyine, Ousmane Dembélé yafunguriye Paris Saint-Germain amazamu ku mupira mwiza  nyuma yo kwiremera amahirwe ku mupira yahawe na Nuno Mendes Tavares mbere y’uko awugarurirwa uturutse ku ruhande rw’ibumoso, Dembélé ahita yandika igitego cya cyenda muri Champions League y’uyu mwaka. Paris Saint-Germain yakomeje gusatira kuko kugera ku munota wa 14 iyi Kipe yo mu Murwa Mukuru, Paris, yari yihariye umupira ku kigero cya 67%. Khvicha Kvaratskhelia yagoye Jurrien Timber mu…

Read More

Mu buzima umuntu aravuka agakura, yamenya ubwenge akifuza kugera kuri byinshi. No mu mirimo abantu bakora bahorana ibyifuzo byo kuzamuka mu ntera. Iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ryo mu Ukuboza 2024 ryashyizeho impinduka ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bazamurwe ku ipeti ryisumbuye ku ryo bari bafite. Ingingo ya gatandatu iteganya ko umusirikare ufite ipeti rya Sous-Lieutenant bisaba amezi atandatu kugira ngo azamurwe agezwe ku rya Lieutenant. Gusa kuva ku ipeti rya Lieutenant ajya ku rya Capitaine bwo bisazaba kuba amaze imyaka ine ari Lieutenant, ndetse n’ujya ku ipeti…

Read More

Mu kiganiro yagiriye ku rukuta rwe rwa Instagram, ITAHIWACU Bruce uzwi nka Bruce Melodie yavuze ko ibikorwa yakoze mu muziki bimwemerera kwiyumva nk’umuhanzi wa mbere. Ati “Nibyo koko niyumva nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda kubera y’uko hari ibintu byinshi cyane nakoze abandi bahanzi batarakora. Byinshi ariko ntajya mbivugaho.” Yagarutse ku bikorwa byihariye birimo kuba ari we muhanzi nyarwanda wenyine witabiriye Coke Studio, akaba kandi ari we wenyine watwaye igihembo muri Trace Awards, ibintu abona ko bifite uburemere bukomeye. Yagize ati: “Buriya ni njye muhanzi nyarwanda wenyine wagiye muri Coke Studio. Ni nanjye muhanzi nyarwanda wenyine wakoze indirimbo nyinshi zikamenyekana. Ni nanjye…

Read More