Author: Bvn Rwanda News

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni amakuru  yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025. Ati “Ni byo koko ku wa 7 Gicurasi 2025, RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyarembye Zacharie, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.” Muri kimwe mu biganiro yari aherutse kugirana na  Isimbi TV, cyatangajwe ku itariki ya 19 Werurwe , yagitangiye avuga ko…

Read More

Nyuma ya misa ya mu gitondo kuri uyu wa kane kuri Bazilika nto ya Kabgayi mu Rwanda bamwe mu bakristu gatolika bambwiye ko bizeye ko Papa mushya yaba Umunyafurika, kandi bishobora gutungarana akaba Umunyarwanda. Itora ry’umusimbura wa Papa Francis rirakomeza uyu munsi i Vatican. Mu gitambo cy’iyi misa muri Bazilika nto ya Kabgayi, kimwe n’ahandi henshi ku isi, batangiye basaba Roho mutagatifu kumurikira abakardinali barimo gutora papa mushya. Nk’uko byari byitezwe, itora rya mbere ryabaye ejo nimugoroba nta papa waribonetsemo, bityo hazamutse umwotsi w’umukara. Uyu munsi barongera batore, itora rya mbere riratangira saa 10:30 ku isaha ya Vatican ari nayo…

Read More

Abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, babukorera mu migezi ya Nyabahanga, aha ni mu murenge wa Gitesi, mu mugezi wa Musogoro uri mu murenge wa Rubengera, no mu mugezi wa Mashyiga uri mu murenge wa Gashari ndetse ukagera muri Murambi aho bacukura zahabu. Amakuru  yamenyekanye ni uko itsinda ricukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko abo bita “Abanyogoro” bagiye bacukura igitaka bagikuye mu mugezi basiga bakirunze. Nyuma haje irindi tsinda na ryo rikora kimwe na bo, ngo rifata bya bitaka rirabiyungurura “amakuru avuga ko bakuyemo Zahabu” noneho inkuru igera kuri bamwe bacukuye cya gitaka. Ibyo rero byatumye bashyamirana, imirwano…

Read More

Fally Merci usanzwe utegura ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ yasabye imbabazi nyuma y’ibyatangajwe na Nzovu na Yaka ubwo bari bitabiriye igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 20 Gashyantare 2025. Ibi Fally Merci yabibwiye IGIHE mu gitondo cyo ku wa 7 Gicurasi 2025, asaba imbabazi abakunzi ba Gen-Z Comedy kubera ubutumwa bwatambutsemo ubwo yari yatumiye Nzovu na Yaka ubwo bari bitabiriye igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 20 Gashyantare 2025. Muri iki gitaramo ubwo Fally Merci yari abajije aba gagabo bari mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga uko bamenyanye n’uko baje kuba inshuti, Nzovu yavuze mu mvugo yo gutebya ariko…

Read More

Kuri uyu wa gatatu nimugoroba, munsi y’igisenge cya Shapeli Sistine ya Michelangelo, abakardinali 133 baratangira gutora papa wa 267 wa Kiliziya Gatolika. Uyu munsi uratangirana na misa ya saa 10:00 (ku isaha ya Vatican ari nayo y’i Gitega na Kigali) ibera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero. Iyo misa, ica kuri televiziyo, iraba iyobowe na Giovanni Battista Re, kardinali w’imyaka 91 ukuriye abandi ari na we wayoboye umuhango wo gushyingura Papa Francis. Nyuma ya saa sita, imirongo ya telefone mu gace ka Vatican irakurwaho kugira ngo bitume abari muri ‘conclave’ badashobora kuvugana n’abari hanze. Ahagana saa 16:15, ba bakardinali 133 batora barahurira…

Read More

Ku wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwaga umukino wo kwishyura wa ½ muri UEFA Champions League, wahuje Inter Milan na FC Barcelona yo muri Espagne. Ni umukino wari uhanzwe amaso na benshi bitewe n’ibyavuye mu mukino ubanza ubwo amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3. Uyu mukino wabereye kuri Stade, San Siro, wagaragaje ko amakipe yakinaga yahageze yabikoreye bitewe n’umubare w’ibitego byinjiye mu mazamu ndetse n’uko umukino wagenze mu minota 120 yose yakinwe. Inter Milan yari imbere y’abakunzi ba yo, yafunguye amazamu ku munota wa 21 cyatsinzwe na Lautaro Martínez ku kazi gakomeye kari kabanje gukorwa na…

Read More

Umunyamideli Moses Turahirwa yakomoje ku byo yemeje ko yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa kabiri, Moses Turahirwa yemeye ko yanyweye ikiyobyabwenge cy’urumogi ariko ahakana ingano y’urwo yafatanywe. Uyu munyamideli ufite inzu izwi nka Moshions hashize ibyumweru bigera kuri bibiri afunze akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge. Turahirwa ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda, imyenda akora yambawe/yambarwa na benshi mu Rwanda harimo na bamwe mu bategetsi bo ku rwego rwo hejuru. Mu rukiko kuri uyu wa kabiri, Turahirwa yavuze ko ibyo aregwa bifite aho bihuriye n’ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi gushize. Imbere…

Read More

Umuhanzi Rihanna yemeje ko ategereje umwana we wa gatatu mu gihe yitabiriye ijoro rikomeye ry’imyambarire y’umwaka, Met Gala i New York. Uyu mugabo  w’imyaka 37 y’amavuko  yamukubise hasi amwenyura kuri kamera ubwo yagaragaraga kuri red carpet (tapi itukura) Rihanna, amazina ye nyakuri ni Robyn Fenty, na mugenzi we, umuraperi A $ AP Rocky, basanzwe bafite abahungu babiri. A $ AP Rocky, uzwi kandi ku izina rya Rakim Mayers, yashimiye abanyamakuru batanze ishimwe kuri tapi itukura. Ati: “Igihe kirageze cyo kwereka abaturage ibyo twatekaga”. Rihanna ni we wa nyuma wageze mu birori byo kugirira akamaro inzu ndangamurage y’ubuhanzi ya Metropolitan ya…

Read More

Iyi shusho yashyizwe hanze  n’imbuga nkoranyambaga za White House, ije mu gihe abagatolika bari mugahinda k’ urupfu rwa Papa Fransisiko wapfuye ku ya 21 Mata, bakitegura guhitamo papa utaha. Inama Gatolika ya Leta ya New York yashinje Trump gusebya ukwemera. Iyi nyandiko ije nyuma y’iminsi mike asetsa abanyamakuru ati: “Ndashaka kuba Papa.” Trump ntabwo ari perezida wa mbere uregwa kuba yarasebeje ukwemera gatolika. Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yateje umujinya umwaka ushize ubwo yakoraga ikimenyetso cy’umusaraba mu myigaragambyo yo gushaka gukuramo inda yabereye i Tampa, muri Floride. Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yanze gusubiza…

Read More

Kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 02/05/2025, Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kamonyi bibutse  ku nshuro ya 31, abikorera bazize  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango witabiriwe : -Intumwa ya PSF mu ntara y’Amajyepfo Bwana Mugunga Jean Baptiste  Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu  Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.  Inzego z’Umutekano , Abahagarariye amadini n’amatorero,  Abikorera bo mu Karere ka Kamonyi Intwaza zo mu Karere ka Kamonyi Bwana MUNYANKUMBURWA Jean Marie Chairperson wa PSF yahaye  ikaze  abashyitsi ndetse abashimira ko baje kwifatanya na PSF mu kwibuka Abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ,yakomeje avugako bazakomeza…

Read More