
Nyuma ya misa ya mu gitondo kuri uyu wa kane kuri Bazilika nto ya Kabgayi mu Rwanda bamwe mu bakristu gatolika bambwiye ko bizeye ko Papa mushya yaba Umunyafurika, kandi bishobora gutungarana akaba Umunyarwanda. Itora ry’umusimbura wa Papa Francis rirakomeza uyu munsi i Vatican.
Mu gitambo cy’iyi misa muri Bazilika nto ya Kabgayi, kimwe n’ahandi henshi ku isi, batangiye basaba Roho mutagatifu kumurikira abakardinali barimo gutora papa mushya.

Nk’uko byari byitezwe, itora rya mbere ryabaye ejo nimugoroba nta papa waribonetsemo, bityo hazamutse umwotsi w’umukara.
Uyu munsi barongera batore, itora rya mbere riratangira saa 10:30 ku isaha ya Vatican ari nayo ya Kigali na Gitega.
Aha kuri Bazilika nto ya Kabgayi, ni ahantu ndangamateka ya Kiliziya mu Rwanda, iyi ni yo yonyine muri kiliziya zigera 1,000 ziri mu Rwanda, yitwa Bazilika. Ni imwe uri eshanu (5) ziri muri Afurika y’Iburasirazuba, ikaba n’imwe muri bazilika zirenga gato 20 gusa ziri muri Afurika, nk’uko bigaragazwa n’urubuga GCatholic rutangaza amakuru ya kiliziya.
Misa ya mu gitondo uyu munsi ihumuje aha kuri iyi Bazilika, negereye Agnes Beata Ilibagiza. Uyu yavukiye aha i Kabgayi kandi ni ho yumvira misa iyo yaje hano ku ivuko kuko ubusanzwe atari ho atuye.
Iribagiza afitanye amateka yihariye na hano, ati: “Ndi ubuvivi bwa Bwayi uri mu bahesheje izina iyi ngiyi Kabgayi”. Yambwiye ko barimo gukurikiranira hafi itorwa rya papa mushya.
Ati: “Turimo turakurikirana cyane gutora papa mushya, turimo turabikorera noveni (iminsi 9 yogusengera ikintu runaka), hirya no hino ku isi kuri za zoom, mu miryango remezo, twifuza ko badutorera umupapa mwiza.
“Umupapa mwiza twifuza ni umeze nka Papa François kuko yari papa w’abakene… agakunda kandi gutanga inyigisho twese twumva, atari inyigisho zirimo filozofi zihambaye.”
Ilibagiza yongeraho ati: “Uwo batora wese kuri njyewe ntacyo bitwaye, yaba umunyarwanda, yaba umuzungu, yaba uwo muri Amerique Latine (Amerika y’Epfo), yaba umunyaziya…”
Jean Baptiste Kamana na we yavukiye hano i Kabgayi yavuze ati: “Twifuza papa uha agaciro cyane cyane Abanyafurika”.
dore aba karidinali babanya africa abhabwa amahirwe ko havamo uwasibura papa

Peter kondwo appiah turkson wo muri Ghana

Fridolin ambongo besungu wo muri DRC
Robert sarah wo muri guinea


