Author: Bvn Rwanda News

Amakuru avuga ko Chris Brown yakoreye iki cyaha mu kabyiniro ko mu mujyi wa London, ku wa 19 Gashyantare 2023. Uyu muhanzi w’imyaka 36 yatawe muri yombi ku wa 15 Gicurasi 2025, ubwo yari muri hoteli yo mu mujyi wa Manchester. Polisi y’u Bwongereza ivuga ko agifungiwe muri kasho, kandi biteganyijwe ko agezwa mu rukiko rw’i Manchester kuri uyu wa Gatanu. Umushinjacyaha Mukuru Wungirije w’agace k’Amajyaruguru ya London, Adele Kelly, yemeje ko ari bo bahaye uruhushya polisi ngo ite muri yombi iki cyamamare. Ati “Twahaye uruhushya polisi rwo kurega Chris Brown ikirego kimwe cyo gukomeretsa cyane, binyuranyije n’igika cya 18 cy’itegeko…

Read More

Byagaragaye kenshi ko uyumugabo iyo atsinze igitego hari umuntu w’icyamamare upfa bimwe benshi bita nkumuvumo. Amazina ye ni AARON RAMSEY akaba ari umukinnyi w’umupira w’amaguru yakiniye ikipe ya juventus, arsenal, notngham forest nandi makipe menshi akomeye. Ibibikaba ari ibintu byakorewe ubushakashatsi ko iyo atsinze igitego hari umuntu upfa kuburyo iyo atsinze igitego abakinnyi bo muri ekipe akinamo baba bavugango ntabe arinjye ukurikira. Taliki ya 01 gicurasi 2011 ubwo ramsey yatsindaga igitego nibwo OSAMA BIN LADEN yapfuye, nanone kandi taliki ya 11 gashyantare 2012 nibwo umuhanzikazi WHITNEY HOUSTON yapfuye nabwo uyu mugabo yari yatsinze igitego,  taliki  ya ya 05 ukwakira 2011…

Read More

Byabaye mu masaha y’umugoroba ku wa 15 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Gahondo, Akagari ka Sazange, mu Murenge wa Kinazi. Mazimpaka François w’imyaka 42, wari umucuruzi w’inzoga, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita inyundo mu mutwe umuturanyi we wari n’umukiliya we, Muhaturukundo Eliab, bapfa inzoga yitwa indege igura 300 Frw yangaga kwishyura. Ababonye iby’aya mahano, bavuze ko ubwo Muhaturukundo yari ari mu kabari ka Mazimpaka yanze kwishyura icupa rimwe ry’indege batumvikanagaho, maze bikurura imvururu barabitonganira. Ibi byaje kuviramo Mazimpaka umujinya, ahita ajya kuzana inyundo iwe rugo kuko ari hafi y’aho, ayikubita Muhaturukundo mu mutwe aramunegekaza, ava amaraso menshi. Umunyamabanga…

Read More

Umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, GR (Garde Républicaine) yishe bagenzi be batatu bashinzwe imyitwarire (Police Militaire) bakoreraga mu mujyi wa Kinshasa. Iri sanganya ryabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, ubwo uyu musirikare yasangaga Police Militaire mu kigo cyayo cya Camp Babylone. Impamvu yabishe ntiramenyekana. Nyuma yo kubica, yatwaye udusanduku tw’amasasu, ahungira mu gice kiri kubakwamo inzu muri Komini Kintambo, nk’uko amakuru yatangajwe n’igisirikare cya RDC abivuga. Aho uyu musirikare yari yihishe hoherejwe abasirikare benshi bo muri Police Militaire kuva mu rukerera kugeza mu gitondo, barasana na we umwanya…

Read More

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, guhera saa mbili z’ijoro kugeza bukeye, ni kimwe mu bikorwa bitegura no gususurutsa abazitabira imikino ya BAL iri kuba ku nshuro ya gatanu (BAL Season 5). Kwinjira muri iki gitaramo bizaba bidaciye ukubiri no kwinjira kureba umukino wa BAL, kuko itike y’umukino ari na yo izakoreshwa kwinjira mu gitaramo. Ibi bivuze ko uzagura itike yo kureba umukino azaba afite n’uburenganzira bwo kwitabira igitaramo nta yandi mafaranga yishyuwe. Bruce Melodie ari mu bahanzi b’imena bitezweho gususurutsa abazitabira iki gitaramo, cyane cyane nyuma yo kugirana amasezerano n’inzu…

Read More

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yaguye miswi na Zimbabwe 0-0 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Pologne 2026 maze rukomeza mu cyiciro gikurikira aho ruzahuza wa Nigeria. Impoamvu u Rwanda rwakomeje ni uko mu mukino ubanza u Rwanda rwatsinze 2-1. Kuri uyu wa Gatatu itariki 14 Gicuransi 2025 Zimbabwe yari yakiriye u Rwanda kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 mu bagore kizabera muri Pologne umwaka utaha wa 2026. Ni umukono u Rwanda rwamanutse mu kibuga ruzigamye impoamba y;igitego kimwe kuko mu mukino ubanza…

Read More

Hashize iminsi 30 Robertinho ahagaritswe na Rayon Sports, aho yahawe igihe cy’amezi abiri adatoza, bivuze ko atazongera kuyigaragaramo muri uyu mwaka w’imikino. Kuri ubu, uyu mutoza yamaze kwandikira FERWAFA asaba kwishyurizwa imishahara y’amezi ane, ingana n’ibihumbi 20$, kandi na byo bigakorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu, bitaba ibyo akiyambaza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Robertinho w’imyaka 64, uhembwa 5000$ buri kwezi, yaherukaga gusaba Rayon Sports kumwishyura ibyo imugomba agasubira iwabo muri Brésil kuko ntacyo ari gukora i Kigali. Umutoza Robertinho uherutse guhagarikwa n’Ikipe ya Rayon Sports kubera uburwayi, yayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asaba kwishyurwa ibihumbi…

Read More

Urukiko rw’ubujurire rwo mu Bwongereza kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025 rwagize umwere umugabo w’imyaka 68 y’amavuko witwa Peter Sullivan wari umaze imyaka 38 afungiwe icyaha cyo kwica umukobwa. Muri Kanama 1986, umukobwa w’imyaka 21 y’amakuvo witwaga Diane Sindall yiciwe mu gace ka Bebington mu mujyi wa Merseyside. Iyi nkuru yaciye igikuba mu baturage, inzego z’ubutabera zitangira gushakisha uwatwaye ubuzima bwe. Sullivan wari ufite imyaka 29 y’amavuko ni we wa mbere waketsweho kwica Diane. Polisi yavugaga ko Sullivan yayemereye ko ari we wiyiciye uyu mukobwa, yifashishije icyuma gusa ntiyamufashwe amajwi abyemera. Mu 1987, Sullivan yahamijwe iki cyaha, akatirwa gufungwa ubuzima…

Read More

Ikipe ya APR FC yirukanye Umutoza Darko Nović mu gihe habura imikino itatu ngo umwaka w’imikino urangire. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasigaranywe na Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC, Ngabo Albert na Bizimana Didier batoza amakipe y’abato ba APR ndetse ni bo bakoresheje imyitozo kuri uyu wa Kabiri. APR FC ya kabiri muri Shampiyona, aho irushwa inota rimwe na Rayon Sports, izakira Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu. Darko Nović wari umaze amezi 11 atoza APR FC, yayifashije gutwara Igikombe cy’Intwari n’icy’Amahoro mu 2025. Hamwe n’iyi kipe kandi, bageze ku mukino wa nyuma…

Read More

Bamwe mu bakozi ba Rayon Sports barimo abatoza, abaganga n’abandi barataka ubukene nyuma yuko bamaze amezi atatu badahembwa. Mu Cyumweru gishize ni bwo iyi kipe yahembye abakinnyi bayo ukwezi kwa Gatatu gusa ntabwo uyu mushahara wigeze kugera ku bandi bakozi barimo n’abatoza babo. ‎‎Bamwe muri aba bakozi baganiriye na Kigali Today ducyesha iyi nkuru bavuze ko bumiwe batazi impamvu yabyo dore ko abayobozi bahemba abakinnyi gusa ariko abandi bakabihorera. ‎‎Bagize bati: “Twarumiwe, ntabwo tuzi impamvu bikorwa gutya. Bahemba abakinnyi ariko staff yo ntawe uyireba, duheruka guhembwa ukwezi kwa Mbere kandi nako twaguhembwe mu kwa Kane dukina na Marine FC, ubu…

Read More