- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Tariki ya 21 Mata 2025, nibwo Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’izindi nzego zrimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima n’Abajyanama b’ubuzima batangije gahunda nshya yo kuvura no gushakisha abarwaye Malariya nyuma y’uko iyi ndwara yari ikomeje kwiyongera cyane mu Mujyi wa Kigali. Raporo ya RBC yashyize ku rubuga rwa X, igaragaza ko muri iyi gahunda, ku munsi wa mbere, umujyanama w’ubuzima cyangwa umuganga bavura umurwayi basanzemo malariya bakanamenyesha inzego zibishinzwe. Mu minsi itatu inzego z’ubuzima zasuraga urugo umurwayi wa malariya atuyemo, bagapima ababana na we bose kugira ngo abasanzwemo udukoko dutera malariya bahabwe imiti hakiri kare. Mu minsi irindwi ho, inzego z’ubuzima zagiraga inama…
Kuri uyu wagatanu nibwo jose chamelion yageze kukibuga k’indege i kigali. Gusa yaje yarakaye kuburyo atigeze ashaka kuvugana itangaza makuru ndetse n’abakobwa bari bamuzaniye indabo ntago yigeze abavugisha. Chamelion yari yapfutse isura kuburyo wabonaga ko ntamuntu ashaka no kureba cyangwa kuvugisha. kuko niryo tsinda ryabakobwa baje kumwakira , bafashe indabo bazishyira mumudoka yagombaga kumuherekeza. Ubundi amakuru avuga byaribiteganyijwe ko jose chamelion yagombaga kugera i kigali saa sita zijoro. gusa ngo indege yahinduriwe amasaha kuburyo yahageze saa munani zijoro. Ngo ubwo iyi ndege yahagurukaga i kampala ntiyahise ikomeza ahubwo yabanje guca muri kenya andi ntibyari biteganyijwe bituma chamelion akererwaho isaha yose.…
Tariki ya 22 Gicurasi 2025, Habiyaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga yaburanye ku ifunga n’ifungurwa mu rubanza rwabereye mu muhezo nk’uko babyemererwa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo yaryo ya 131. Gafaranga yageze ku rukiko rw’ibanze rwa Nyamata saa 06;34 ari mu modoka ya RIB ndetse aza acungiwe umutekano ku buryo byabaye ngombwa ko anyuzwa mu muryango utandukanye n’uwo abandi banyuramo mu rwego rwo kumurinda itangazamakuru. Ubwo uru rubanza rwari rugiye gutangira, umushinjacyaha yasabye ko ku bw’umutekano w’uwareze ndetse n’imiterere y’uru rubanza, rwabera mu muhezo nta wundi muntu uhari. Gafaranga yabajijwe niba yemera kuburanira mu muhezo avuga ko nawe…
Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko hari abantu batangiye kuvuga kuri iyi dosiye berekana amarangamutima yabo ku buryo bukabije, abandi bagatangira kwinjira mu buzima bwite bw’impande zombi, harimo n’ababyeyi n’imiryango. Yavuze ko ibi bishobora kuvamo ibyaha nko gutesha agaciro abandi no kongera kubabaza uwatanze ikirego. Yagize ati: “Iyi ‘case’ ya Gafaranga, bamwe nibatitonda barisanga bakoze icyaha cyo guhohotera Victim [uwakorewe icyaha]. Nakomeje gukurikirana ibivugwa, ibiganiro biri gukorwa, none ndagira abantu inama ko bareka kugaragaza amarangamutima bahengekera inkuru ku ruhande uru cyangwa ruriya, binjira mu buzima bwite bw’abantu (ababyeyi n’umuryango ku mpande zombi)”. “Hari abo…
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 25 Ugushyingo 2020, ihita ikundwa cyane ndetse iracyumvikana hirya no hino mu gihugu. Yagize uruhare runini mu kumenyekanisha Papa Cyangwe no kumufasha kwinjira mu bakunzwe mu njyana ya Hip Hop. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse kuri Bruce Melodie, wari waramugiriye inama yo gukoresha ijambo ‘Kuntsutsu’, kuko yari yararimwumvanye kenshi mu biganiro bitandukanye kuri YouTube. Yagize ati “Ni Bruce Melodie wambwiye ngo nakore indirimbo yitwa ‘Kuntsutsu’. Ni ijambo yari yarakunze kumva ndivuga. Twari kumwe kwa Element ubwo twatangiraga kuyikoraho, ndetse Bruce ni we waririmbye bwa mbere…
Mu masaha ashyira saa sita z’amanywa zo ku wa 22 Gicurasi 2025, ni bwo bakiriwe ku mupaka munini wa Grande Barriere uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yabwiye yavuze ko abatashye bose ari 642 babarirwa mu miryango 232. Biteganyijwe ko bose bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi. Ku nshuro ya mbere hatahutse Abanyarwanda 360, bajyanwe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, ariko icyiciro cya kabiri cy’abatahutse bari 796 bose bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu…
Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yuzuza amanota 34 ayiha amahirwe yo kutamanuka, mu gihe Rayon Sports yahise iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 59 irushwa abiri na APR FC ya mbere. Ni umukino wari wasubitswe ugeze ku munota wa 57, ubwo Komiseri w’Umukino, Munyemana Hudu yanzuraga ko umukino uhagarara kubera umutekano muke wakomotse ku byemezo by’abasifuzi bitanyuze Abafana ba Rayon Sports, nyuma Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ryanzura ko ugomba gusukurirwa aho wari ugeze nta gihindutse. Umukino watangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon…
Iri shuri riri mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo. Ubuyobozi bw’Ikigo burega aba banyeshuri gusohoka ikigo banyuze ahatemewe, kunywa inzoga bagasinda no kuba batambara imyambaro yishuri. Abirukanywe burundu ni abahungu 10 ndetse n’abakobwa batandatu. Jerome Mbiteziyaremye uyubora ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS yahamije ko bariya banyeshuri birukanywe burundu. Uriya muyobozi w’ishuri yakomeje avuga ko bariya banyeshuri bagiye bihanangirizwa mu bihe bitandukanye, banahabwa ibihano bito bito ariko bakanga guhinduka ku buryo bagiye banatumwa ababyeyi ariko ibyo bahaniwe ntibabihindure. Nta munyeshuri wabashije kuganiriza umunyamakuru ku bihano bahawe. Gusa bamwe mu bantu ba hafi n’aba banyeshuri, bavuga…
Igitekerezo cyo kujyana Jill Biden mu nkiko cyatanzwe na Leo Terrell, usanzwe ari umunyategeko w’Ikigo gishinzwe kugenzura imikorere ya Guverinoma (DOGE) kiyoborwa na Elon Musk. Leo Terrell yavuze ko hakwiriye gukorwa iperereza rigamije gutahura niba Jill Biden atarahatiraga umugabo we kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe abizi neza ko arwaye kanseri. Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025, ni bwo byatangajwe ko Joe Biden yasanganywe kanseri ya prostate, ndetse yatangiye kugera mu magufa. Mu butumwa Leo Terrell yashyize hanze, yavuze ko “Jill Biden yari azi ibibazo by’ubuzima bya Perezida Biden, ariko akomeza gushaka ko yiyamariza…
Ku wa 18 Gicurasi, ni bwo EU yafashe icyemezo cyo gufatira ibihano ubwato 189 bw’u Burusiya, bukaba buje bwiyongera ku bundi busanzwe bwarafatiwe ibihano, bwose hamwe ni ubwato 350. Ibihano bwafatiwe birimo gufatira imitungo ya ba nyir’ubwo bwato no kwima Visa abayobozi n’ibigo by’u Burusiya birebwa n’ibi bikorwa. Ni icyemezo cyafashwe n’abaminisitiri b’ubanyi n’amahanga i Bruxelles, aho banemeje ibihano ku bantu n’ibigo by’u Burusiya birimo n’ibigo by’ubwishingizi bikorana n’iyo shadow fleet. Mu gihe EU yatangaje ibi bihano, u Bwongereza na bwo bwatangaje ibihano bishya ku bigo n’abantu 100 bifasha inganda za gisirikare z’u Burusiya, ubucuruzi bwa peteroli, ndetse no ku…
